Christine Munezero si ubwa mbere yitabiriye Paris Fashion Week kuko amaze kubaka izina ku buryo ibirori by’imideli bikomeye yitabira akerekana imyambaro y’ibigo bakorana birimo Maison Valentino, Maison Malgiela, Chloé, Dior, Versace, Maxmara, Gucci, Courrèges, Giambattiste Vali n’izindi.
Ni mu gihe Umutoni Ornella na we amaze kubaka izina ku ruhando mpuzamahanga rw’imideli. Akorana na Prada, Elie Saab, Erdem, The Row, Officine Générale, Namacheko n’izindi.
Christine Munezero,Ornella Umutoni, Anipha Umufite na Mushikiwabo Denyse bari mu bitabiriye New York Fashion Week yatangiye ku itariki 9 Gashyantare ikarangira ku ya 14 Gashyantare 2024.
Ni abakobwa bamaze kwandika izina kuko na Paris Fashion Week yo mu 2023 bari mu bayitabiriye.
Kabano Franco watangije Webest Model Management ishakira abamurika imideli akazi mu bigo biteye imbere, yabwiye IGIHE ko Niyirera Esther ari ubwa mbere yitabiriye Paris Fashion Week.
Paris Fashion Week ni uruhererekane rw’ibirori biba kabiri mu mwaka bikaba byerekanirwamo imyambaro igezweho. Ni ibirori bya mbere muri bine bimurika imideri bikomeye ku isi bikurikirwa na London Fashion Week, Milan Fashion Week na New York Fashion Week.
Muri Paris Fashion Week hari kwerekanirwamo imyambaro izambarwa mu mezi arangwa n’ubukonje n’urubura. Ni ibihe biboneka muri Nzeri, Ukwakira n’ Ugushyingo buri mwaka. Imwe mu myambaro yambarwa ni ikoze mu budodo ishobora guhangana n’ubukonje.
Muri Paris Fashion Week hazatangwamo ibiganiro bizatangwa n’abahanga mu kudoda, berekana amahirwe ari muri urwo rwego.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!