Inzu nshya ziri kubakwa haba mu Mujyi wa Kigali no mu mijyi iwunganira, by’umwihariko mu duce twitirirwa abifite zubakishije amatafari ahiye yaba ayakozwe n’uruganda ruzwi cyangwa ayo abantu bitwikiye ku giti cyabo.
Binagaragara ku midugudu y’icyitegererezo igenda yubakwa mu gihugu hose na yo yubatswe n’amatafari ahiye.
Hari n’inyubako hirya no hino zifite isuku kandi zinakomeye ariko zirimo umubare munini w’izubatswe hifashishijwe rukarakara, cyangwa ibiti birobetsemo icyondo.
Kuva amabwiriza yemera kubakisha rukarakara yasohoka muri 2019, inzu nyinshi zo guturamo ziri kubakishwa aya matafari cyangwa se ugasanga urukuta rw’inyuma ni amatafari ahiye mu gihe inkuta zo mu byumba zubakishije Rukarakara.
Inyubako zo mu cyiciro cya kabiri ari na zo zemerewe kubakishwaho rukarakara, ni inyubako z’ubutegetsi, iziturwamo n’iz’ubucuruzi ukuyemo inganda, inyubako zibika ibintu byahumanya n’inyubako z’amavuriro zitageretse cyangwa ngo zigire igice cyo munsi y’ubutaka (basement) kandi zikaba zitarengeje ubuso bwa metero kare 200.
Ibarura Rusange ry’Abaturage n’Imiturire ryakozwe mu 2022 ryagaragaje ko inzu Abanyarwanda batuyemo, izigera kuri 67% zubakishije rukarakara, mu gihe 18% bubakishije ibiti n’icyondo nta sima na nkeya iri ku nzu zabo mu gihe abagera kuri 8% bo bubakishije ibiti n’icyondo ariko harimo sima.
Iyi mibare igaragaza ko abafite inzu zifite inkuta zubakishije amatafari ahiye mu gihugu hose ari 4%.
NISR igaragaza ko imikoreshereze y’ibikoresho byubatse inkuta z’inzu abantu batuyemo bidahinduka ugendeye ku hantu abantu batuye, kuko haba mu mijyi no mu byaro hose inzu ziganjemo ari izubakishije rukarakara.
Abaturage mu bihe bitandukaye bagiye bahamya amatafari ahiye ahenda kandi hagakenerwa menshi kugira ngo umuntu yuzuze inzu, mu gihe ugiye kubakisha rukarakara we usanga akenera make kandi ku giciro gito. Rukarakara kandi ziri mu matafari atangiza ibidukikije.
Muri rusange ingo zose ziri mu Rwanda ni 3.312.743. mu Ntara y’Iburengerazuba hari abantu bubakisha imbaho uretse ko bataboneka ahantu henshi. Umwihariko ugaragara mu Karere ka Nyamasheke gafite 15% by’inzu zubakishije imbaho.
Abenshi mu nzu nta sima irimo
Iyi mibare igaragaza ko mu nzu zituwemo n’abanyarwanda, izingana na 60% nta sima irimo, bivuze ko baba bakandagira ku itaka mu gihe izirimo sima hasi ari 31%.
Gusa iki cyiciro cyo usana abatuye mu mujyi wa Kigali bari ku ijanisha rya 63% na ho mu ntara zisigaye bari hagati ya 20% na 30%.
Uretse mu mijyi usanga nibura ingo zigera ku 10 % zishashemo amakaro, mu bice by’icyaro ho abafiye amakaro mu nyubako zabo ntibagera no kuri 1%.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!