00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko bisa gutembera Pariki y’Akagera hamwe na Global Line Safaris

Pariki yIgihugu y’Akagera ni imwe mu zikurura abantu ikanagira ibyiza byinshi nyaburanga bituma abayisura bahagirira ibihe byiza. Ntibyoroshye kujya muri uru rusobe rw’ibinyabuzima, muri pariki yuje amafu, ariko udafite umuherekeza uzagufasha kugira ibihe byiza uzahora wibuka.

Sosiyete ya Global Line Safaris yiyeguriye gutembereza abantu mu byiza nyaburanga by’u Rwanda biri muri iyi parike.

Iyi sosiyete izobereye mu byo gutembereza abantu ifasha ba mukerarugendo kuzenguruka muri ibi byiza nyaburanga.

Abantu basura iyi pariki bakururwa n’ibyiza bitatse iyi pariki birimo inyamaswa, imirambi n’ibindi. Ba mukerarugendo baryoherwa no kureba, kumva amajwi y’inyamaswa n’ibindi byiza bihatatse.

Global Line Safaris igaragaza ko abagenzi bajyana na yo gutembera muri pariki baba bafite amahirwe menshi yo kubona inyamaswa zose, zirimo impala, intare, kandi bakumva amajwi meza y’udusimba n’inyoni ziguruka mu kirere.

Iyi sosiyete yizeza abantu gukorana n’inzobere mu kuyobora ba mukerarugendo bakinjira muri pariki nta kintu na kimwe basize inyuma, baha utembera amahirwe yo kunyura ahantu hose bakihera ijisho ibyiza bitatse igihugu.

Haba n’umwanya wo kuruhuka no gufata amafoto bitegeye inzovu, giraffes ndetse n’imparage zikina mu bwatsi.

Pariki y’igihugu y’Akagera yuzuye ibyiza byinshi birimo ibikorwa bitandukanye bituma udahera mu modoka ahubwo ukishimira inyamaswa ziri muri iki cyanya.

Ukunda kuryoherwa no kureba ibinyabuzima, abafata amafoto cyangwa se bashakisha uko bazagira ibihe batazibagirwa, nta handi bakwiye kugana muri Pariki y’Igihugu y’Akagera.

Gusura iyi pariki ni kimwe mu bituma umuntu avumbura byinshi, akanasigarana urwibutso rutazasibangana mu buzima.


Special pages
. . . . . .