00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bahavu Jeannette yinjiye mu ivugabutumwa byeruye

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 16 April 2024 saa 06:06
Yasuwe :

Bahavu Usanase Jeannette usanzwe ari umukinnyi wa sinema akaba umwe mu bafite izina rikomeye mu Rwanda, nyuma yo kwakira ubuhanuzi bw’abavugabutumwa barenga batanu yemeye gutangira urugendo rw’ivugabutumwa nyuma y’igihe kinini yari amaze ashidikanya kuri uyu muhamagaro.

Mu ntangiro ya 2024 nibwo Bahavu yatunguranye agaragara abwiriza mu Itorero “Shiloh Prayer Mountain Church” bitangaza benshi gusa icyo gihe nta gahunda yari afite yo gukomeza uyu murimo.

Bahavu yatangarije IGIHE ko ubu yamaze kwinjira muri uyu muhamagaro byeruye, atangira akoresha urubuga rwa YouTube binyuze kuri shene yise “This is Your Time”.

Ati “Yego navuga ngo ni buryo bweruye, kuko kiriya gihe nari mfite ubwoba bwo kumva ko nakwemera umuhamagaro ijana ku ijana ngo mbikore ariko nza kubona ko nta yandi mahitamo ahari ngomba gukorera Imana, niyo mpamvu navuga ngo ubu bwo bireruye. Ndashyira amashusho atandukanye kuri This is Your Time, ariko uko Imana izagenda idushoboza muzagenda mutubona n’ahandi.”

Bahavu avuga ko mbere atigeze yiyumvisha ko yaba umuvugabutumwa akumva atabihuza na sinema ariko yaje gufata umwanzuro nyuma y’ubutumwa yahawe n’abakozi b’Imana barenga batanu bamugezeho bamubwira ko agomba gukorera Imana.

Yakomeje agira ati “Ntabwo ari ibintu byanjemo ngo mpite mvuga ngo ninjiye mu ivugabutumwa, ni ubuhamya burebure nabanje kwakira ubuhanuzi bw’abantu batandukanye, urumva iyo abantu bamaze kurenga batanu biba byatangiye gufata indi ntera , kuva ku bantu bataziranye bava mu bihugu bitandukanye, bambwira ko Imana yabantumyeho ngo nyikorere mu buryo bw’ivugabutumwa nemere umuhamagaro wayo.”

“Nyuma rero y’abo bantu, mu mwaka ushize nibwo nanjye naje kugira inzozi nakwita iyerekwa ryemeza ko ngomba gukorera Imana , bo babimbwiraga mu myaka itandukanye noneho njye mbibona umwaka ushize, urumva kuba nkora sinema guhita nakira umuhamagaro ntabwo ari ikintu cyari cyoroshye numvaga ari ibintu ntari kwakira ntashobora no kuvanga n’ubushabitsi bwanjye ariko nyuma y’uko Imana ibinyeretse mu buryo butandukanye numvise nta kindi mfite cyo kwireguza.”

Bahavu avuga ko uko Imana izamushoboza azakomeza gukora ibikorwa bye bisanzwe bya sinema ndetse agakomeza no gufasha abakiri bato bashaka gukina filime binyuze mu ishuri rihugura abakinnyi ba filime BahAfrica Entertainment.

Binyuze muri uyu mushinga Bahavu amaze kwakira abarenga ijana ndetse bamwe muri bo batangiye gushakirwa filime bakinamo mu rwego rwo kwimenyereza umwuga.

Umukinnyi wa filime Bahavu Jeannette yemeje ko ubu yamaze kwinjira mu ivugabutumwa mu buryo bweruye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .