00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bashobora guhagarika gukorera abandi: Ahazaza ha Prince Kiiz na Element hari mu kirere

Yanditswe na Peacemaker Pundit
Kuya 20 April 2024 saa 10:29
Yasuwe :

Kuri iyi nshuro amatsiko ni menshi ku bakurikiranira hafi imyidagaduro, cyane cyane ku hazaza h’abasore bakiri bato bamaze kwigarurira imitima y’Abanyarwanda mu gutunganya umuziki.

Abo ni Irasubiza Moïse Prince uzwi nka Prince Kiiz na mugenzi we Mugisha Fred Robinson uzwi nka Element babisikanye mu nzu zitunganya umuziki zizwi nka Country Records na 1:55 AM Ent mu ntangiriro za 2023.

Element yinjiye muri 1:55 AM Entertainment muri Mutarama 2023 abisikanye na Prince Kiiz wari uhamaze iminsi ariko yarananiwe kumvikana n’ubuyobozi bw’iyi nzu itunganya umuziki ku birebana n’amasezerano.

Nyuma yo kutumvikana na 1:55 AM , mu minsi yakurikiyeho Prince Kiiz yerekanwe nk’umukozi ushinzwe gutunganya umuziki muri Country Records.

Aba bose ubu amasezerano yabo yageze ku iherezo muri Werurwe 2024, cyane ko buri umwe yari yarasinye umwaka umwe

Amasezerano ya Prince Kiiz na Element afite byinshi ahuriyeho, birimo kuba buri umwe yarasinye umwaka umwe, bose bagasabwa gukora indirimbo 60 ku mwaka n’ibindi.

Biri guteganywa ko bashobora gusezera ku mirimo yabo, bakajya kwikorera mu gihe abakoresha babo baba batemeye kwicarana ku meza y’ibiganiro ngo havugururwe ibikubiye mu masezerano yabo.

Element (ibumoso) na Prince Kiiz bashobora kwikorera cyane ko amasezerano yabo yarangiye

Bisa n’aho Element uwo muhigo wo gukora indirimbo 60 utamukundiye kuko unyujije amasomo mu bikorwa bye usanga umwaka wa 2023 wararangiye, arambitse ibiganza ku ndirimbo 11.

Izo ni nka Fou De Toi yakoze akanayiririmbamo afatanyije na Bruce Melodie na Ross Kana, Bana yaririmbwe na Shaffy afatanyije na Chriss Eazy, Edeni ya Chriss Eazy na Zanzibar ya Harmonize na Bruce Melodie.

Harimo kandi Igitangaza Juno Kizigenza yafatanyijemo na Bruce Melodie na Kenny Sol, Mama Loda ya Calvin Mbanda na Kenny Sol, Azana ya Bruce Melodie, One More Time ya Kenny Sol na Harmonize, Selebura ya Bruce Melodie.

Element kandi yakoze indirimbo zirimo Pasadena ya Christopher na Munda ya Kevin Kade.

Izi ndirimbo ni zo zagiye hanze bivuze ko hari izikiri mu mishinga harimo na album ya Bruce Melodie iteganyijwe gusohoka mu mpeshyi ya 2024.

Ni mu gihe Prince Kiiz yashyize ibiganza ku ndirimbo 30 zirimo My God is good ya Serge Iyamuremye, Lala ya Kirkou Akili na Chriss Easy, My type ya Danny Nanone, Biryoha Bisangiwe ya Alyn sano na Alright ya Yago Pon Dat.

Yakoze kandi Ncokoza ya Double Jay, Stop ya Chriss Easy, Roke ya Juno Kizigenza,When She’s Around ya Bruce Melodie na Shaggy, Confirm ya Danny Nanone, Nobody ya Bwiza na Double Jay.

Prince Kiiz yakoze izindi ndirimbo zirimo Fake Gee, Bohoka, Boo and Bae na Mariya za Alyn Sano, Zezenge na ⁠Biraryoha za Juno Kizigenza,Funga Macho ya Bruce Melodie, Ncokoza ya Double Jay, Do me ya Bwiza na Hatali Sana ya Tonalite.

⁠Uyu musore kandi yakoze izirimo Ikamba ya Mozzy Yemba boy, Over ya Yverry, Agasinye ya Ariel Ways, Addicted ya Kenny Sol, ⁠Toroma ya Platini P na Eddy Kenzo (iyi ntirasohoka kubw’amashusho atarajya hanze), Hatali ya Levixone wo muri Uganda, ⁠Shadiah ya Afrique, Bedroom Calypso ya Ketcup na Yago Pon Dat asoreza kuri ⁠Motion ya Utah Nice.

Uwahaye amakuru IGIHE uzi neza amasezerano y’aba basore yavuze ko nubwo yarangiye muri Werurwe 2024 batarafata umwanzuro uhamye.

Ati “Nka Element yari ay’umwaka umwe ariko ntibaricara ngo baganire uko bayongera uretse ko n’uyu musore atanabishaka.”

Uyu yavuze ko icyakora muri Gicurasi 2024 Element azajyana na Bruce Melodie mu bitaramo bizabera mu Bwongereza, “urumva ko atahita asezera ahubwo agomba gukomeza gukora.”

Amasezerano ya Element yari arimo ko azajya ahabwa 50% y’ibyo yinjije, mu gihe hagira indi nzu itunganya umuziki imugura igasabwa kujya yishyura 10% y’ibyo yinjije cyangwa se ikishyura 10% ry’ibyo yashowemo byose.

Uyu waduhaye amakuru arakomeza ati ”Buriya ikintu cyose muri 1:55AM barandika na ziriya ngendo bahoramo zifatwa nk’ibyo aba yashowemo, rero uwamuha akazi yayishyura ariko Element agiye kwikorera nk’uko abiteganya nta kintu yakwishyura 1:55 AM Ltd.”

Yanavuze ko mu minsi yashize Element yafashe abahanzi bahoze bari inshuti, bamwe bakoranye mu bihe Covid-19 yari iri guca ibintu na nyuma atarava muri Country Records, abajyana i Karongi gusangira.

Icyari kigamijwe ni ukuzahura umubano n’izo nshuti ze wari warazahajwe n’uko kuva Element yajya muri 1:55 AM , bazamuye ibiciro ku ndirimbo buri muhanzi agasabwa miliyoni imwe y’Amafaranga y’u Rwanda, ibintu byagonze benshi mu bo bahoze bakorana.

Prince Kiiz yakoze indirimbo 30 mu mwaka w'amasezerano wa 2023 mu gihe yasabwaga indirimbo 60

Prince Kiiz yingingiwe gusubira muri 1:55 AM aba ibamba

Ubuyobozi bwa 1:55 AM bwatahuye ko Element afite inyota yo kuririmba kurusha gutunganya indirimbo z’abahanzi, bigiriye inama yo gushaka umusimbura mu ibanga ku buryo amasezerano yarangira umugambi warasojwe.

Ubu buyobozi bwigiriye inama yo kugana Prince Kiiz bifashishije kumujyana muri Kenya mu kwamamaza indirimbo ya When She’s Around ya Bruce Melodie.

Bageze muri Kenya , bicaza Prince Kiiz bamubwira ko ashatse yagaruka mu rugo (ni ukuvuga muri 1:55 AM ) bamwereka amahirwe yose ahari, bamubwira ko umupira usigaye mu biganza bye, icyakora undi ababwira ko azabitekerezaho, nubwo kugeza uyu munsi nta mwanzuro arafata.

Ubwo Bruce Melodie yamurikaga Ikipe ya UGB yashoyemo imari, ibirori byabereye muri BK Arena, uyu muhanzi yabajijwe impamvu aharaye Prince Kiiz, undi amusubiza ko umuntu utunganya umuziki wese “nizaniye iyo amaze kwamamara amburira umwanya.”

Icyo gihe Bruce Melodie yagize ati “Wahera kuri ba Madebeats, uyu namufashije kwamamara agera aho amburira umwanya, Element nizaniye ejo bundi mu bihe bya Covid-19, na we yatangiye kumburira umwanya, rero jyewe mpora ngerageza amahirwe, kandi Prince Kiiz ni umuhanga.”

Uretse kuba yarasabwaga gukora indirimbo 60 ku mwaka agakora ½ cyazo ariko zikamamara, ibikubiye mu masezerano ya Prince Kiiz harimo kandi ko agomba gufata 50% y’ibyo yinjije ku bihangano yashyizeho ibiganza.

Bijyanye n’uko na we amasezerano ye yarangiye muri Werurwe 2024, amakuru agera kuri IGIHE avuga ko uyu musore yitegura gufungura inzu ye itunganya umuziki, ndetse ibintu byamaze kujya mu buryo.

Uwahaye amakuru IGIHE ati “Prince Kiiz yarambiwe gukorera abakire, arashaka kwikorera kandi erega na ziriya ndirimbo za Bruce Melodie nka Funga Macho n’izindi bazikorera iwe mu rugo. Melodie akunda Prince Kiiz cyane nubwo kumusanga muri Country Records bimugora.”

Kuri ubu rero aba bahanga mu gutunganya imiziki ibintu byose basangiza abakurikira imbuga nkoranyambaga zabo ubona ko bashaka kwigarurira amarangamutima ya buri wese kuko imyiteguro y’ibyo bazakora bayigeze kuri 90%.

Funga Macho ni imwe mu ndirimbo zamenyekanishije Prince Kiiz

Fou de Toi ni indirimbo Element aherutse gukora igakundwa cyane


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .