00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

DJ Kii agiye gususurutsa Abanya-Kigali

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 19 April 2024 saa 04:05
Yasuwe :

Ksanet Mehary [DJ Kii] uri mu ba-DJ baheruka gususurutsa abitabiriye Rwanda Day i Washington DC, ategerejwe mu Mujyi wa Kigali mu birori byahujwe n’insanganyamatsiko yo gushyigikira abari n’abategarugori bari mu ruganda rw’imyidagaduro.

DJ Kii ni umwe mu nkumi zigezweho mu kuvanga imiziki by’umwihariko akaba akunzwe cyane mu bakoresha imbuga nkoranyambaga.

Uyu mukobwa akunzwe cyane ku rubuga rwa TikTok akaba umwe mu bagezweho muri diaspora yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Uganda.

Uyu mukobwa w’imyaka 22 ategerejwe i Kigali mu birori bizaba kuri uyu wa 19 Mata 2024 muri Crystal Lounge Kigali mu nyubako ya KABC.

Gloria Gatera uri mu bateguye ibi birori yabwiye IGIHE ko byateguwe mu rwego rwo gushyigikira abari n’abategarugori bari mu ruganda rw’imyidagaduro no kubatera ingabo mu bitugu.

Ati “Mu byukuri twateguye iki gitaramo mu rwego rwo gutinyira abakobwa, kuko urebye umubare wabo muri uru ruganda rw’imyidagaduro ni muto kandi hari abashoboye kandi bakora neza cyane ariko bacibwa intege no kudashyigikirwa.”

“Twatumiye DJ Kii umwe mu bakunzwe kuko nawe ubwe afite ubutumwa azagenera abagore cyangwa abakobwa bafite impano zibinjiza muri uru ruganda, bakwiye gushyigikirwa kuko nabo barashoboye.”

Ibi birori ni bimwe mu bikubiye mu ruhererekane rw’ibitaramo afite muri Afurika y’Uburasirazuba byatangiye muri Werurwe akazabirangiza muri Gicurasi 2024.

DJ Kii ubusanzwe yitwa Ksanet Mehary yavukiye California ku wa 11 Kanama mu 2002, avuka ku babyeyi b’abimukira bakomoka muri Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu 2023 nibwo DJ Kii yubatse izina nyuma yo kuba umwe mu bakobwa bavanga imiziki bakurikirwa cyane ku mbuga nka Snapchat na TikTok muri Uganda.

Mu mpera z’umwaka ushize uyu mukobwa yakoreye ibitaramo mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba nka Uganda, Kenya na Ethiopia aho yabanje mbere yo gutaramira i Kigali muri Onomo Hotel ku wa 1 Mutarama 2024.

Byari mu gitaramo cyo guha ikaze umwaka wa 2024, icyo gihe akaba yarafatanyije n’aba DJs bakomeye nka DJ Toxxyk (baherutse no guhurira muri Rwanda Day), DJ Marnaud n’abandi.

DJ Kii agiye gususurutsa Abanya-Kigali
Mu 2023 nibwo DJ Kii yubatse izina nyuma yo kuba umwe mu bakobwa bavanga imiziki bakurikirwa cyane ku mbuga nka Snapchat na TikTok muri Uganda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .