00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Laika, Amalon, Rlutta bakoze mu nganzo… Indirimbo nshya za Weekend

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 20 April 2024 saa 01:59
Yasuwe :

Nk’uko benshi badukurikira bamaze kubimenyera, buri mpera z’icyumweru twabageneye inkuru igaruka ku ndirimbo nshya zabinjiza neza muri Weekend.

Ni inkuru ikorwa nyuma y’iminsi itanu abantu baba bamaze mu mirimo bamwe badakurikira cyane ibigezweho biturutse ku mpamvu z’akazi.

Igaruka ku ndirimbo nshya abahanzi baba bakoze yaba abaririmba indirimbo zo guhimbaza Imana cyangwa se abaririmba izisanzwe.

Ikindi kandi buri ndirimbo yose twabashije kubona nshya yaba iy’umuhanzi ukizamuka cyangwa uwamaze kuba icyamamare, zose zishyirwa kuri uru rutonde mu guteza umuziki nyarwanda imbere.

“Jisitoma’’ - Skpado ft. Amalon

Ni indirimbo nshya y’abahanzi Skpado Di Shatta uririmba injyana ya Dancehall na Reggae yafatanyije na Amalon. Igaruka ku mukobwa urambirwa abahungu bamwishushanyaho bishakira ibindi. Aba bahanzi bishyira mu mwanya w’undi muhungu waba ari kumwumvisha ko atari nka bo.

“A Moment Of Silence’’ - Rlutta

Rlutta yayihanze agendeye ku buzima bwe busanzwe aho yafashe umwanya wo kwitekerezaho no gusubiza amaso inyuma ngo arebe ibyamudindije abivane mu buzima bwe.

Alice Lambert Rutayisire ukoresha amazina ya Rlutta, ni umwe mu bahanzikazi bari kuzamuka neza bakwiriye guhangwa amaso mu muziki nyarwanda ariko akenshi barenzwa ingohe.

Akora umuziki wa Afrobeat. Afite imyaka 24 y’amavuko. Abarizwa muri label ya InfoAtassiMusic.

“Gimme Love’’ - Laika

Laika ukorera umuziki muri Uganda. Uyu mukobwa aba aririmba asaba umusore kumuha urukundo ruzira uburyarya nawe akamwizeza kutazamutenguha na gato.

“Child of God” - Jean-Marie Ndayishimiye

Jean-Marie Ndayishimiye usanzwe ari umwe mu baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yongeye kwibutsa abantu bakomeje kwiheba ko Imana ariyo yonyine bakwiriye kwiringira n’ubwo amakuba yaba menshi kuko ariyo kuri n’ubugingo.

Yabigarutseho mu ndirimbo mu ndirimbo ye nshya yahuriyemo na mugenzi we Glo bise ‘Child of God’ cyangwa se ‘Umwana w’Imana’.

Muri iyi ndirimbo hari aho aririmba ati “Ndi umwana w’Imana buri kimwe kiratekanye.’’

Jean-Marie Ndayishimiye asanzwe ari umuganga ariko akaba n’umuvugabutumwa.

Abarizwa muri Edmonton-Alberta muri Canada aho ayoboye Itorero rya Eden Garden Christian Family CHURCH Of God. Uretse kuririmba ni n’umucuranzi wa guitar.

Mu buzima busanzwe afite umugore n’abana batatu.

“Nothing Like Me’’ - KabakaMusic

Kabaka uri mu bari kuzamuka muri iyi minsi, aba avugamo umukobwa akunda ku buryo yakora ibishoboka byose ngo amwigarurire.

“Freedom” - Breezy Q

Breezy Q aba aririmba agaragaza ko akeneye ubwigenge kurusha ibindi bintu byose.

“Ikivi’’ - RoMeo Rapstar

Ni indirimbo ya RoMeo Rapstar uri mu bamaze igihe kinini mu muziki ariko batarafatisha neza. Uyu musore ukorera akenshi muri Green Ferry Music yahozemo Bushali, muri iyi ndirimbo aba akangurira abantu gukora cyane kuko byanze bikunze iyo umuntu akora ahura n’amahirwe.

“Ihema ryo Gushima” - Senga B

Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Senga B igaruka ku kubwira abantu ko kuba bakiriho, bagihumeka aricyo gitangaza kiruta ibindi byose.

Avuga ko abantu bakwiriye kumva ko igitangaza cya mbere ari ukuba bagifite ubuzima.

Indirimbo zo hanze…

“POE” - Ruger, Bnxn

“Thing u do” - Tori Kelly

“Came From The Bottom” - Meek Mill

“I Want You” - Ini Kamoze x Lila Iké

“Fame Won’t Love You” - Sia feat. Paris Hilton

“Top Off” - YNW Melly, YNW SmokeDaLoc & YNW BSlime

“He Will Follow You With His Eyes” - Corinne Bailey Rae

“Define My Name” - Nas & DJ Premier

“Sober (Soo Bad)” - Fameye x Patoranking

“ Fortnight” Taylor Swift feat. Post Malone


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .