00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Cogebanque yegereje Abanyarwanda ikoranabuhanga ribafasha kubona serivisi z’imari mu buryo busirimutse

Yanditswe na Mutangana Gaspard
Kuya 11 May 2021 saa 11:02
Yasuwe :

Banki Nyarwanda y’Ubucuruzi, Cogebanque, imaze imyaka icyenda itera inkunga irushanwa ryo kuzenguruka igihugu ku mukino wo gusiganwa ku magare, yifashishije Tour du Rwanda 2021 mu kwegereza abaturarwanda ikoranabuhanga ryabafasha kugera kuri serivisi z’imari.

Tour du Rwanda 2021 yakinwe ku wa 2-9 Gicurasi 2021, yanyuze mu bice bitandukanye by’igihugu mu Ntara y’Amajyepfo, Amajyaruguru, Uburasirazuba n’Umujyi wa Kigali aho abasiganwa bakoresheje intera y’ibilometero 913.3.

Umunya-Espagne Cristián Rodríguez Martin ukinira Direct Energie yo mu Bufaransa ni we wegukanye Tour du Rwanda 2021 yabaga ku nshuro ya 13 kuva ibaye mpuzamahanga.

Muri iri rushanwa ibereye umuterankunga mukuru, Cogebanque yakomeje gufasha abaturarwanda kurushaho gusobanukirwa na serivisi z’imari zibabereye.

Tour du Rwanda yabaye mu bihe bidasanzwe aho igihugu gihanganye na Coronavirus. Ni ibihe byatumye hafatwa ingamba zihariye zigamije kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo, hagabanywa ibikorwa bihuza abantu.

Mu kubishyira mu bikorwa, Cogebanque yatangije Poromosiyo yise “Tugendane” igamije kurushaho korohereza abakiliya ba banki kubona serivisi z’imari hifashishijwe ikoranabuhanga.

Iyamuremye Antoine ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Cogebanque, yavuze ko iyi banki ifite intego yo gufasha abakiliya bayo guhererekanya amafaranga mu buryo bwizewe.

Yakomeje ati “Poromosiyo ya ‘Tugendane’ iracyakomeje; Tour du Rwanda yadufashije kwegerana n’abaturarwanda. Ni ubukangurambaga bugikomeza, dukangurira abantu bose gukomeza gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga bwa Cogebanque, umuntu ufite konti tumushishikariza kujya muri Mobile Banking, gufata amakarita ya Master Card cyangwa Smartcash n’ibigo bitandukanye bikaba byakoresha internet banking.’’

Yavuze ko Cogebanque itanga serivisi mpuzamahanga zifasha abantu kutagendana amafaranga mu ntoki n’ingaruka zabyo.

Ati “Ibihe turimo, uburyo bwo guhererekanya amafaranga mu buryo bwa gisirimu ni ugukoresha ikoranabuhanga kandi wabigeraho ukoranye na Cogebanque. Ubwo buryo ni nta makemwa, butanga umutekano ku mafaranga kandi ukaba wabona serivisi ku rwego mpuzamahanga. Kera wabonaga umuntu ufite ikofi nini ukamushima, ubu umuntu w’umusirimu umurebera ku buryo yishyuramo n’imikoranire ye na banki. Ni serivisi wiha nta muntu uguhagaze hejuru.’’

Iyamuremye yagaragaje ko gukoresha ikoranabuhanga mu guhererekanya amafaranga bifite imimaro itandukanye nko kwirinda abajura no kudatakaza umunya umuntu atonze umurongo muri banki.

Cogebanque kandi yanafunguye amarembo ku bashaka inguzanyo zitandukanye zaba izishingiye ku mushahara, kubaka, gukemura ibibazo bitandukanye n’izindi.

Nyuma ya Tour du Rwanda 2021, Cogebanque irateganya gukomeza guhemba abakiliya bayo bakoresha ikoranabuhanga ibagenera ibirimo moto, telefoni, televiziyo zigezweho n’ibindi biciye muri Poromosiyo “Tugendane”.

Kuva mu myaka icyenda ishize, Cogebanque itera inkunga irushanwa ry’amagare rizenguruka igihugu, Tour du Rwanda. Nkuko bisanzwe no mu irushanwa ry’uyu mwaka Cogebanque ni yo yahembye Umubiligi Teugels Lennert ukinira Tarteletto- Isorex, warushije abandi guterera imisozi.

Cogebanque kugeza ubu ifite amashami 28 hirya no hino mu gihugu, aba-agents 600, ibyuma bikoreshwa mu kubikuza bizwi nka ATM 36. Uretse ubu buryo abakiliya ba Cogebanque kandi bashobora kubona serivisi za banki yabo bifashishije telefoni ibizwi nka Mobile Banking, bakoresheje uburyo buzwi nka USSD aho bakanda *505# cyangwa bagakoresha apulikasiyo y’iyi banki izwi nka “Coge mBank”.

Umubiligi Teugels Lennert ukinira Tarteletto- Isorex, warushije abandi guterera imisozi yahembwe n’Umuyobozi Mukuru wa Banki Nyarwanda y’Ubucuruzi, Cogebanque Plc, Habarugira Ngamije Guillaume (uwa kabiri iburyo) n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, Bamporiki Edouard
Iyamuremye Antoine ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Cogebanque yavuze ko muri poromosiyo ya "Tugendane", abakiliya bashya n’abasanzwe bashishikarizwa gukoresha ikoranabuhanga muri serivisi za banki
Abaturarwanda babanzaga gusobanurirwa serivisi zitangwa na Cogebanque hanyuma bagafunguza na konti
Aho Tour du Rwanda yanyuze hose, abaturage b'ibyiciro bitandukanye basobanuriwe uko bakoresha ikoranabuhanga mu gusaba serivisi z'imari
Platini ni we muhanzi waherekeje Cogebanque muri Tour du Rwanda 2021
Platini yanyuzwe no kwinjira mu mikoranire na Banki y'Ubucuruzi ya Cogebanque muri Tour du Rwanda 2021
Kuva mu myaka icyenda ishize, Cogebanque itera inkunga irushanwa ry’amagare rizenguruka igihugu, Tour du Rwanda
Muri uyu mwaka, Cogebanque yaherekeje iri siganwa muri Poromosiyo yise ‘TUGENDANE’, igamije gufasha Abanyarwanda guhindura inzozi zabo mu by’imari impamo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .