Tour du Rwanda 2021 yakinwe ku wa 2-9 Gicurasi 2021, yanyuze mu bice bitandukanye by’igihugu mu Ntara y’Amajyepfo, Amajyaruguru, Uburasirazuba n’Umujyi wa Kigali aho abasiganwa bakoresheje intera y’ibilometero 913.3.
Umunya-Espagne Cristián Rodríguez Martin ukinira Direct Energie yo mu Bufaransa ni we wegukanye Tour du Rwanda 2021 yabaga ku nshuro ya 13 kuva ibaye mpuzamahanga.
Muri iri rushanwa ibereye umuterankunga mukuru, Cogebanque yakomeje gufasha abaturarwanda kurushaho gusobanukirwa na serivisi z’imari zibabereye.
Tour du Rwanda yabaye mu bihe bidasanzwe aho igihugu gihanganye na Coronavirus. Ni ibihe byatumye hafatwa ingamba zihariye zigamije kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo, hagabanywa ibikorwa bihuza abantu.
Mu kubishyira mu bikorwa, Cogebanque yatangije Poromosiyo yise “Tugendane” igamije kurushaho korohereza abakiliya ba banki kubona serivisi z’imari hifashishijwe ikoranabuhanga.
Iyamuremye Antoine ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Cogebanque, yavuze ko iyi banki ifite intego yo gufasha abakiliya bayo guhererekanya amafaranga mu buryo bwizewe.
Yakomeje ati “Poromosiyo ya ‘Tugendane’ iracyakomeje; Tour du Rwanda yadufashije kwegerana n’abaturarwanda. Ni ubukangurambaga bugikomeza, dukangurira abantu bose gukomeza gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga bwa Cogebanque, umuntu ufite konti tumushishikariza kujya muri Mobile Banking, gufata amakarita ya Master Card cyangwa Smartcash n’ibigo bitandukanye bikaba byakoresha internet banking.’’
Yavuze ko Cogebanque itanga serivisi mpuzamahanga zifasha abantu kutagendana amafaranga mu ntoki n’ingaruka zabyo.
Ati “Ibihe turimo, uburyo bwo guhererekanya amafaranga mu buryo bwa gisirimu ni ugukoresha ikoranabuhanga kandi wabigeraho ukoranye na Cogebanque. Ubwo buryo ni nta makemwa, butanga umutekano ku mafaranga kandi ukaba wabona serivisi ku rwego mpuzamahanga. Kera wabonaga umuntu ufite ikofi nini ukamushima, ubu umuntu w’umusirimu umurebera ku buryo yishyuramo n’imikoranire ye na banki. Ni serivisi wiha nta muntu uguhagaze hejuru.’’
Iyamuremye yagaragaje ko gukoresha ikoranabuhanga mu guhererekanya amafaranga bifite imimaro itandukanye nko kwirinda abajura no kudatakaza umunya umuntu atonze umurongo muri banki.
Cogebanque kandi yanafunguye amarembo ku bashaka inguzanyo zitandukanye zaba izishingiye ku mushahara, kubaka, gukemura ibibazo bitandukanye n’izindi.
Nyuma ya Tour du Rwanda 2021, Cogebanque irateganya gukomeza guhemba abakiliya bayo bakoresha ikoranabuhanga ibagenera ibirimo moto, telefoni, televiziyo zigezweho n’ibindi biciye muri Poromosiyo “Tugendane”.
Kuva mu myaka icyenda ishize, Cogebanque itera inkunga irushanwa ry’amagare rizenguruka igihugu, Tour du Rwanda. Nkuko bisanzwe no mu irushanwa ry’uyu mwaka Cogebanque ni yo yahembye Umubiligi Teugels Lennert ukinira Tarteletto- Isorex, warushije abandi guterera imisozi.
Congratulations to the stage 8 King of Mountains winner Teugels Lennert who also won this title several times during this year's @tour_du_Rwanda.
He was awarded by @Cogebanque1 CEO Mr Guillaume Ngamije Habarugira @G_Habarugira .#TugendaneNaCogebanque #TdRwanda2021 #RwOT pic.twitter.com/mXJHKVHvgE— Cogebanque PLC (@Cogebanque1) May 9, 2021
Cogebanque kugeza ubu ifite amashami 28 hirya no hino mu gihugu, aba-agents 600, ibyuma bikoreshwa mu kubikuza bizwi nka ATM 36. Uretse ubu buryo abakiliya ba Cogebanque kandi bashobora kubona serivisi za banki yabo bifashishije telefoni ibizwi nka Mobile Banking, bakoresheje uburyo buzwi nka USSD aho bakanda *505# cyangwa bagakoresha apulikasiyo y’iyi banki izwi nka “Coge mBank”.
@Cogebanque1 yaherekeje @tour_du_Rwanda isobanurira abaturarwanda uko bakabya inzozi zabo mu by'imari.
Binyuze muri “TUGENDANE” yabashishikarije gukoresha ikoranabuhanga muri serivisi z’imari zinogeye ibyifuzo byabo. Bagane na we ufunguze konti winjire mu muryango ukubereye. pic.twitter.com/nj20KMA4WO
— Tour du Rwanda 🇷🇼🚴🏾 (@tour_du_Rwanda) May 12, 2021
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!