00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamba Prime Insurance yakuye muri Tour du Rwanda 2021 (Amafoto na Video)

Yanditswe na Sibomana Patrick
Kuya 13 May 2021 saa 02:54
Yasuwe :

Ikigo gifite uburambe mu gutanga serivisi z’ubwishingizi, Prime Insurance, cyaherekeje Tour du Rwanda 2021, mu rugendo rw’iminsi umunani kuva ku wa 2 Gicurasi kugeza ku wa 9 Gicurasi 2021.

Iri rushanwa ryegukanywe n’Umunya-Espagne Cristián Rodríguez Martin ukinira Direct Energie yo mu Bufaransa.

Uyu mukinnyi w’imyaka 26 yegukanye Tour du Rwanda yakinwe ku ntera y’ibilometero 913.3, akoresheje amasaha 22, iminota 49 n’amasegonda 51, arusha amasegonda 17, Umunya-Canada James Piccoli ukinira Israel Start-Up Nation.

Prime Insurance yaherekeje iri siganwa rizenguruka igihugu ku nshuro ya kane kuva yinjiye mu mikoranire naryo mu 2017.

Iki kigo kizirikana ko buri wese akeneye kwishingira ubuzima n’ahazaza he kuko ntawe usezerana n’ibyago birimo impanuka zitandukanye, yakomeje gusobanurira abaturarwanda serivisi zabafasha guteganyiriza ibihe by’amage.

Umuyobozi mukuru ushinzwe ibijyanye n’Ubucuruzi muri Prime Insurance, Uramutse Régis, yabwiye IGIHE ko mu minsi umunani ya Tour du Rwanda barushijeho kwegerana n’abaturarwanda.

Yagize ati “Twanyuzwe n’uko Abanyarwanda batwakiriye na yombi. Prime yishimiye ko nta mpanuka zikomeye zabayeho. Twasanze Abanyarwanda banyotewe no kumenya ibijyanye n’ubwishingizi kandi turahari ngo tubasobanurire.”

Yavuze ko muri Tour du Rwanda barushijeho kwegera abaturage no gusobanurira abatazi neza ubwishingizi n’akamaro kabwo.

Yagize ati “Abenshi ntibari basobanukiwe icyo ubwishingizi ari cyo, ariko muri iyi Tour du Rwanda barabisobanuriwe. Hari abatari bazi ko bakishingira inka n’andi matungo, imyaka yo mu murima mu gihe byaba bitwawe n’ibiza n’ibindi.’’

Uramutse yavuze ko ubwishingizi atari ubw’ibinyabiziga gusa ahubwo ko wanakishingira buri kimwe cyose kugira ngo mu gihe habaye ikibazo, uzashumbushwe ibihwanye n’ibyo wari ufite.

Mu buhamya bwe, Umworozi w’i Nyagatare, Ndayambaje Vital, yabwiye IGIHE ko yanyuzwe n’ubwishingizi yahawe n’iki kigo bwamugobotse yapfushije inka ze.

Ati “Twagiraga ikibazo cy’ubushyuhe bwatumaga dutinya korora inka za Friesian [frisone] twabwirwaga ko zitaba Nyagatare kubera ubushyuhe. Aho Prime Insurance idusobanuriye ko tugomba kugira ubwishingizi, twazagira impanuka ikatugoboka, nahise ntinyuka ndazorora ndetse ndazishinganisha. Nagize impanuka zimwe [inka] zirapfa ariko yarangobotse.’’

Muri Prime Insurance hanatangirwa serivisi zitandukanye zirimo n’iyo kwizigama binyuze muri “Ikimina cyacu’’ ifasha abantu kwizigamira ku buryo mu gihe kizaza nibatungurwa n’ibyago bazabe bariteganyirije. Iyi gahunda yinjirwamo n’umuntu ufite indangamuntu utarengeje imyaka 74 y’amavuko ndetse uyirimo iyo apfuye, abasigaye babifitiye ububasha bahabwa imigabane yose n’inyungu zayo iri kuri konti ye.

Uramutse yanavuze ko barushijeho gusobanurira abaturage ibyiza biri mu gukoresha ikoranabuhanga mu gihe basaba serivisi z’ubwishingizi no gusigasira amagara yabo n’ibyabo.

Ati “Ntawe umenya iby’ejo, ejo heza ni ukuhazigamira none. Umwaka utaha twifuza kuzabona abaturarwanda bareba Tour de Rwanda bafite ubuhagarike n’ubugingo ku bwo kwishinganisha muri Prime Insurance, banirinda Covid-19.’’

Kuri ubu ntibikiri ngombwa gukora urugendo ujya ku ishami rya Prime Insurance, ahubwo ushobora gukanda *177# ku bakoresha MTN, ugasaba serivisi wifuza.

Yagize ati “Kwinjiza ikoranabuhanga muri serivisi dutanga twabimenye kare Coronavirus itaraza. Dufite ikoranabuhanga rifasha ugize impanuka kuyimenyekanisha atiriwe uzana dosiye ze; ashobora guca ku rubuga rwa www.prime.rw, agashyiramo uko impanuka yagenze, ikakirwa.’’

Prime Insurance irimo ibigo bibiri bitanga ubwishingizi burimo ubw’igihe gito bukubiyemo ubw’ibinyabiziga by’ubwoko bwose; ubw’inkongi z’umuriro, ububungabunga umutungo, imizigo, impanuka zonona umubiri, imirimo ijyanye n’inyubako z’ingeri zose, ingendo zo mu kirere. Ubw’igihe kirekire burimo, amashuri y’abana, inguzanyo za banki, izabukuru, impanuka zitewe n’akazi n’ubw’umuryango.

Prime Insurance ni yo ihemba umukinnyi muto witwaye neza muri Tour du Rwanda. Muri uyu mwaka, iki gihembo cyegukanywe n’Umufaransa w’imyaka 21, Alan Boileau ukinira B&B Hotels.

Umuyobozi mukuru ushinzwe ibijyanye n’Ubucuruzi muri Prime Insurance, Uramutse Régis, yavuze ko mu minsi umunani ya Tour du Rwanda barushijeho kwegerana n’abaturarwanda n'abafatabuguzi babo babasobanurira ibijyanye na serivisi z'ubwishingizi
Prime Insurance yaherekeje Tour du Rwanda 2021 mu rugendo rw’iminsi umunani
Prime Insurance ni umuterankunga wa Tour du Rwanda. Yaherekeje iri rushanwa mu bice bitandukanye by'igihugu
Umuyobozi ushinzwe ibijyanye no kumenyekanisha ibikorwa bya Prime Insurance Ltd, Divine Himili Simbi ari kumwe na Bayingana David, umunyamakuru wamamaza ibikorwa by'iki kigo ndetse akaba ari n'umunyamakuru wa siporo uri mu bakomeye mu gihugu
Prime Insurance yaherekeje iri siganwa rizenguruka igihugu ku nshuro ya kane kuva yinjiye mu mikoranire naryo mu 2017
Prime Insurance izirikana ko buri wese akeneye kwishingira ubuzima n’ahazaza he kuko nta muntu usezerana n’ibyago
Aho Prime Insurance yanyuze yagiye isobanura byinshi kuri serivisi zayo

Amafoto: Igirubuntu Darcy

Video: Mushimiyimana Azeem


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .