Iri rushanwa ryasojwe ku Cyumweru, tariki ya 9 Gicurasi 2021, ryegukanywe n’Umunya-Espagne Cristián Rodríguez Martin ukinira Direct Energie yo mu Bufaransa.
Mu minsi umunani Tour du Rwanda yamaze, Uruganda rwa Inyange Industries rwarayiherekeje mu bice bitandukanye by’igihugu rurushaho gusobanurira no kwegereza Abanyarwanda ibijyanye n’ibicuruzwa byarwo.
Abatuye mu bice bitandukanye by’aho iri rushanwa rizenguruka u Rwanda mu mukino wo gusiganwa ku magare ryanyuze, bishimiye ibinyobwa by’uru ruganda, banarusaba gukomeza kujya rubibagezaho.
Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’Imishinga muri Inyange Industries, Kabalira Kris, yabwiye IGIHE ko Tour du Rwanda yababereye igisubizo, kuko babashije kwegera abaturage bakumva ibyifuzo byabo.
Ati “Ahantu hose twageraga, abantu badusabaga ibinyobwa bya Inyange Industries, banadusaba ko twazajya duhora tubibagezaho. Abantu benshi bongeye kugana uruganda Inyange kubera Tour du Rwanda.”
By’umwihariko muri Tour du Rwanda yakinwaga ku nshuro ya 13 kuva ibaye mpuzamahanga, Inyange Industries yamuritse ‘jus’ zagenewe abana by’umwihariko.
Izi jus nto zafunzwe mu dukarito twa mililitiro 250, ziri mu moko abiri arimo Mango [umwembe] na pomme, zigurishwa 300 Frw.
Uretse abaturage bagaragarije uru ruganda ko bakunze ibinyobwa byarwo, abacuruzi baruhagarariye hirya no hino mu gihugu bagaragaraje ko ‘jus’ nshya zatumye urwunguko rwiyongera.
Aba barimo Nshimyumuremyi Gilbert ucururiza ibinyobwa bya Inyange Industries muri Gare ya Gicumbi, wabihamirije IGIHE ko jus zashyizwe ku isoko zatumye ubucuruzi bwabo bumera neza.
Ati “Iki gicuruzwa gisa nk’icyihutisha ubucuruzi kuko kigezweho. Abana barazikunze [jus] cyane kurusha abakuru. Twe nk’abacuruzi ijwi ryacu ni rigufi, rigarukira hafi ariko iyo bigizwemo uruhare n’uruganda bigenda neza. Biri kudufasha natwe abacuruzi gucuruza neza.’’
Mu rwego rwo kumara impungenge abakeka ko bashobora kuzabura ibinyobwa by’uruganda Inyange industries, Kabalira yavuze ko bafite gahunda yo gukomeza kurushaho kwegereza abaturage ibinyobwa bitunganywa n’uru ruganda. Uru ruganda kandi rurateganya gushyira ku isoko ibinyobwa bishya mu minsi iri imbere.
Inyange Industries isanganywe ku isoko ibicuruzwa birimo amata n’imitobe y’imbuto zitandukanye. Ni yo itanga ibinyobwa abakinnyi n’abandi bitabira Tour du Rwanda banywa kuva isiganwa ritangiye kugeza rirangiye. Uru ruganda ni rwo rwahembye ikipe ya B&B Hotels yitwaye neza muri Tour du Rwanda 2021.
Amafoto: Igirubuntu Darcy
Video: Mushimiyimana Azeem
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!