00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Techno Market yanyuzwe n’uko yakiriwe muri Tour du Rwanda 2021 igeze ahakomeye (Video)

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 8 May 2021 saa 12:42
Yasuwe :

Amasaha arabarirwa ku ntoki ngo hakinwe etape ya nyuma izasiga hamenyekanye uwegukanye Tour du Rwanda 2021, izasozwa ku Cyumweru, tariki ya 9 Gicurasi 2021.

Muri iri siganwa rizenguruka igihugu rimaze gukinwa etapes zirindwi, Umunya-Espagne Cristian Rodriguez Martin ukinira Direct Energie ni we uyoboye abandi ku rutonde rusange aho arusha amasegonda atanu Jhonatan Restrepo na James Piccoli wa Israel Start-Up Nation.

Mu baherekeje Tour du Rwanda harimo Techno Market ikora ibitabo, brochure n’ibikoresho byifashishwa mu gusakaza ubutumwa mu bikorwa bitandukanye. Ni yo yanakoze ibitabo, ibyapa, ingofero n’ibindi byifashishijwe muri iri siganwa.

Umuyobozi ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Techno Market, Umuhire Diane, yabwiye IGIHE ko ku nshuro ya kabiri bitabiriye Tour du Rwanda banyuzwe n’uko Abanyarwanda babakiriye aho iri siganwa ryanyuze mu bice bitandukanye.

Ati “Twagendanye n’amagare kuva ku munsi wa mbere. Navuga ko byahindutse, abaturage si benshi ku mihanda ariko turabizi ko badukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.’’

“Turahamya ko bishimiye ko duhari, nubwo hari COVID-19 turacyabakira, turabakorera ibitabo, brochures, udukoresho two kwimenyekanisha, abantu bose bafite ibigo bikomeye batugane tubafashe.’’

Muri uyu mwaka, Techno Market yahisemo kugendana na Hababajintwari David utwara moto bidasanzwe mu gufasha abakurikirana isiganwa kurushaho kuryoherwa naryo no kumenya serivisi zayo.

Umuhire yakomeje ati “Twahisemo David kugira ngo abadukurikira ku mbuga nkoranyambaga babashe kongera kwishimira uko akora ibintu bye no kurushaho kubiyegereza, no kubereka serivisi dufite.’’

Techno Market Ltd ni icapiro ritanga serivisi zo gusohora inyandiko ku mpapuro (printing), kwandika ku byapa n’imyenda, gushushanya ku bikoresho n’ibindi bintu (branding), guteranya ibitabo (binding) n’ibindi.

Hababajintwari David yabwiye IGIHE ko yakiriye neza kugendana na Techno Market muri Tour du Rwanda 2021.

Ati “Nashimye icyizere nagiriwe cyo gukomeza kwamamaza serivisi zayo.’’

Yavuze ko ibyo akora yabigezeho kubera umuhate no kurushaho kwitoza cyane ariko bikajyana no kugira ikinyabupfura.

Yakomeje ati “Urubyiruko rukwiye kwirinda ibiyobyabwenge, nkanjye iyo nza kuba mbinywa mba narahuye n’imbogamizi nyinshi cyane ziruta izo nagiye mpura na zo.’’

Techno Market yahisemo kugendana n’amagare igamije kugeza ku bakunzi bayo serivisi zitandukanye zirimo gukora print z’ubwoko bwose bw’ibitabo.

Iri capiro ryatanze igisubizo ku kwihutisha no kugabanya ikiguzi cya serivisi zo gucapisha ibitabo, abatari bake bajyaga gushakira mu mahanga.

Techno Market ifite imashini za printing na branding zigezweho. Iherereye mu Mujyi wa Kigali, mu nyubako nshya ya T2000 mu cyumba cya 107 ahateganye no kwa Ndamage, ku muhanda ugana kuri Sulfo. Serivisi zayo ziboneka hifashishijwe ikoranabuhanga kuri www.technomarketrwanda.com cyangwa kuri telefoni igendanwa 0788158800.

Umuyobozi ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Techno Market, Umuhire Diane n'Umuyobozi Mukuru wa Tour du Rwanda, Kamuzinzi Freddy
Techno Market yanyuzwe n’uko yakiriwe muri Tour du Rwanda 2021 igeze ahakomeye
Techno Market yahisemo kugendana na Hababajintwari David utwara moto bidasanzwe
Techno Market yaherekeje Tour du Rwanda aho yanyuze hose
Banyuzagamo bakanabyina bishimira imigendekere ya Tour du Rwanda 2021
Techno Market Ltd ni icapiro ritanga serivisi zo gusohora inyandiko ku mpapuro (printing), kwandika ku byapa n’imyenda, gushushanya ku bikoresho n’ibindi bintu (branding), guteranya ibitabo (binding) n’ibindi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .