00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tour du Rwanda 2021: Techno Market yishimiye kwegereza abaturarwanda serivisi zayo zihariye (Amafoto na Video)

Yanditswe na Nkurunziza Jean Baptiste
Kuya 11 May 2021 saa 12:31
Yasuwe :

Ku nshuro ya kabiri yitabiriye isiganwa rizenguruka igihugu ku magare nk’umwe mu bafatanyabikorwa baryo, Techno Market Ltd, yishimiye uko yongeye kwegerana n’Abanyarwanda binyuze muri Tour du Rwanda 2021.

Iri rushanwa ryasojwe ku Cyumweru, tariki ya 9 Gicurasi 2021, ryegukanywe n’Umunya-Espagne Cristián Rodríguez Martin ukinira Direct Energie yo mu Bufaransa.

Techno Market Ltd iri mu bigo byaherekeje Tour du Rwanda. Iri capiro ritanga serivisi zo gusohora inyandiko ku mpapuro (printing), kwandika ku byapa n’imyenda, gushushanya ku bikoresho n’ibindi bintu (branding), guteranya ibitabo (binding) n’ibindi.

Umuyobozi wa Techno Market Ltd, Mukeshimana Japhet, yabwiye IGIHE ko bishimiye umusaruro bakuye mu kongera kwitabira Tour du Rwanda.

Yagize ati “Twishimiye kuba twaritabiriye Tour du Rwanda ku nshuro yacu ya kabiri, turashimira Abanyarwanda bitabiriye iri siganwa n’abakiliya bacu bose aho baherereye mu gihugu.’’

“Umusaruro twakuye muri Tour du Rwanda 2021 ni uko twabashije kongera guhura n’abakiliya bacu hirya no hino mu gihugu, twaboneyeho kubibutsa ko tugihari, ko Techno Market igikora ibyerekeye Printing, ko tukiri aba mbere mu Mujyi wa Kigali muri serivisi za printing no gutunganya ibigezweho bijyanye n’ikoranabuhanga.”

Mu gihe Isi igihanganye na Coronavirus, Techno Market Ltd na yo yimakaje ikoranabuhanga mu gukumira ikwirakwira ry’iki cyorezo.

Mukeshimana yongeyeho ko batasigaye inyuma mu gukoresha ikoranabuhanga bigendanye n’ingamba zo gukomeza gukaza ubwirinzi.

Yakomeje ati “Techno Market ntiyasigaye inyuma mu guhangana n’iki cyorezo nk’uko igihugu cyacu cyabihagurukiye. Tworohereje abakiliya bacu kugira ngo batandura Coronavirus. Dufite ikoranabuhanga mu kazi kacu, twabashyiriyeho urubuga rwo kwakiraho servisi zacu za printing ndetse bashobora no gutanga ubusabe bwacu binyuze kuri email.”

Yibukije ko banafite uburyo bwiza bwo gufunika ibicuruzwa byabo babanje kubitera umuti wica udukoko uzwi nka “Hand sanitizer” mu rwego rwo kubigeza ku bakiliya babo nta kibazo.

Techno Market Ltd ni icapiro rikorera mu Mujyi wa Kigali rwagati mu nyubako ya T2000 mu muryango nimero 107 ahateganye no kwa Ndamage. Muri serivisi itanga harimo gusohora inyandiko ku mpapuro (printing), kwandika ku byapa n’ imyenda, gushushanya ku bikoresho (branding) no guteranya ibitabo (binding).

Techno Market mu ntego zayo harimo no gukomeza gutera inkunga Tour du Rwanda. Mu rwego rwo kwegera abakiliya bayo, serivisi zabo ziboneka hifashishijwe ikoranabuhanga kuri www.technomarketrwanda.com ndetse bashobora no guhamagarwa binyuze kuri telefoni ngendanwa 07888158800.

Nyuma ya Tour du Rwanda 2021, abayobozi, abakozi n'abafashije Techno Market muri iri siganwa rizenguruka igihugu bafashe ifoto y'urwibutso
Techno Market Ltd ni ku nshuro ya kabiri yitabiriye isiganwa rizenguruka igihugu ku magare, Tour du Rwanda
Abayobozi n'abakozi ba Techno Market bafashe ifoto y'urwibutso na Perezida w'Ishyirahamwe ry'Umukino wo gusiganwa ku Magare (FERWACY), Murenzi Abdallah
Mu gusoza Tour du Rwanda 2021, bananyujijemo bacinya akadiho
Techno Market yishimiye kwegereza abaturarwanda serivisi zayo zihariye
Techno Market Ltd iri mu bigo byaherekeje Tour du Rwanda 2021
Techno Market yaherekeje Tour du Rwanda 2021 aho yanyuze hose mu bice bitandukanye by'igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .