Platini P yaherekeje Banki Nyarwanda y’Ubucuruzi ya Cogebanque aho isiganwa rizenguruka igihugu ku magare ryanyuze hose mu ntara zitandukanye z’igihugu.
Cogebanque ni yo muterankunga w’imena wa Tour du Rwanda ndetse ni yo ihemba umukinnyi warushije abandi guterera imisozi.
Muri uyu mwaka yaherekeje amagare mu buryo bwihariye kuko yashyizeho poromosiyo yise “Tugendane’’ igamije gufasha abaturarwanda gukoresha ikoranabuhanga mu kugera kuri serivisi no guhindura inzozi zabo mu by’imari impamo.
Platini ni we muhanzi wakoranye na Cogebanque ngo ayifashe kwegerana n’abakiliya bayo ariko hanubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Coronavirus.
Uyu muhanzi uheruka kurushinga na Ingabire Olivia yabwiye IGIHE ko yanyuzwe no gukorana na banki Nyarwanda.
Ati “Narishimye. Ni amahirwe ku muhanzi Nyarwanda. By’umwihariko nari nkumbuye gutaramira abantu, ntabwo ari benshi ariko bica kuri televiziyo cyangwa ku mbuga nkoranyambaga, abangu bakabireba. Abantu bakumbuye kongera gusimbukana natwe, ntabwo ibi bihe turimo bitworoheye ariko nta kundi byagenda.”
Yavuze ko gukorana na Cogebanque ari intambwe ishimishije n’ishema ku muziki w’Abanyarwanda.
Ati “Bivuze y’uko mba mbonye ibihembo by’akazi maze iminsi nkora kandi na banki nk’iyi ikerekana ko ifitiye icyizere abahanzi. Kuba ibigo nk’ibi bitugirira icyizere bifite icyo bivuze ku bahanzi kuko hari ubutumwa twatambutsa bukagera kuri benshi.’’
Platini yavuze ko yemeye kugendana na Cogebanque kuko ifite ibyiza byinshi, bijyanye na serivisi z’imari Abanyarwanda bakeneye kugira ngo biteze imbere.
Yakomeje ati “Ubutumwa bwanjye ku bakiliya ba Cogebanque, mu by’ukuri iyi banki ishyigikiye umuhanzi wanyu w’umunyarwanda ni gute mutayikunda. Ni banki ifite konti nziza, n’inguzanyo zoroheye buri wese.’’
Serivisi Platini yakanguriye Abanyarwanda kugana zigerwaho n’umuntu wafunguye konti muri banki, ikamufasha kwiteza imbere.
Iyamuremye Antoine ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Cogebanque yavuze ko bashishikariza abantu gukoresha ikoranabuhanga muri serivisi z’imari.
Ati “Muri iyi minsi ntidushishikariza abantu kugendana amafaranga kuko bigira ingaruka nyinshi. Murabizi ko muri ibi bihe bishobora gutuma abantu bandura Coronavirus. Dufite amakarita meza ya Cogebanque Master Card (debit, credit na prepaid) yagufasha kwishyura mu Rwanda, hanze no kuri murandasi. Ni amakarita afite umutekano. Bizarinda abantu kugendana ibifurumba by’amafaranga, ukaba wayibwa cyangwa ukayata. Iyi karita irahendutse.’’
Cogebanque kandi inafite ikarita ya Smartcash ihabwa abakiliya bose babishaka, ikaba itanga uburenganzira bwo guhaha mu Rwanda.
Iyamuremye yakomeje asaba abakunzi b’amagare n’abaturarwanda kubagana bakagendana mu rugendo rwo kubaka ubukungu bwabo bushingiye ku ikoranabuhanga.
Ati “Abantu nibaze tubahe inguzanyo n’izindi serivisi zaborohereza kugira ngo bahindure inzozi zabo mu by’imari impamo.’’
Banki y’Ubucuruzi ya Cogebanque imaze imyaka icyenda itera inkunga Tour du Rwanda. Ifite amashami 28 hirya no hino mu gihugu, aba-agents 600, ibyuma bikoreshwa mu kubikuza bizwi nka ATM 36. Uretse ubu buryo abakiliya ba Cogebanque kandi bashobora kubona serivisi za banki yabo bifashishije telefoni ibizwi nka Mobile Banking, bakoresheje uburyo buzwi nka USSD aho bakanda *505# cyangwa bagakoresha apulikasiyo yayo izwi nka “Coge mBank”.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!