00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abagore bari mu ngabo zabohoye igihugu boroje Abanyarwanda inka z’asaga miliyoni 400Frw

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 14 March 2018 saa 08:02
Yasuwe :

Nyuma y’urugamba rwo kubohora u Rwanda, abagore bari mu ngabo zarwitangiye bibumbiye mu Muryango witwa ‘Ndabaga’ bahanga uburyo burambye bwo gutanga umusanzu wabo mu iterambere ry’igihugu.

Nubwo inzira banyuzemo yahandaga bitewe n’imbogamizi zirimo kutisanzura mu muryango Nyarwanda n’ubushobozi buke, bahurije imbaraga mu bikorwa by’indashyikirwa.

Umuryango “Ndabaga” washinzwe mu 2002, ugizwe n’Abanyarwandakazi barwanye urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ubu urimo abanyamuryango 528 mu gihugu hose.

Umwe mu banyamuryango ba ’Ndabaga’, Muberanyana Jane, yatangarije IGIHE ko urugendo banyuzemo ubwo watangizwaga mu myaka 16 ishize rutari rworoshye.

Yagize ati “Uyu muryango washinzwe uje gukemura ikibazo cy’ubwigunge. Abagore n’abakobwa bari bararwanye urugamba, babaye abasirikare, nk’abantu bari barakoze ibikorwa bidasanzwe mu mateka, umuryango Nyarwanda ntiwahise ubiyumvamo. Watangijwe mu gushaka kongera kugarura abantu ku murongo bakaba Abanyarwanda nk’abandi babasha kwisanzura muri sosiyete.”

“Ndabaga” yatangiye mu gihe u Rwanda rwari rugihanganye no komora ibikomere byatewe na Jenoside, mu rugendo rwo kwigisha abanyamuryango no kubakura mu bukene n’ibindi. Waje gushamikira mu cyerekezo cyo kubaka igihugu no kugisana binyuze mu bikorwa byo gufasha abanyamuryango n’abandi Banyarwanda kwivana mu bukene no kubigisha kwikemurira amakimbirane.

Muberanyana yasobanuye ko umuryango wahuye n’ingorane zirimo iz’ubushobozi ariko ukomeza intego wihaye zo kudacika intege, ubushake, gukunda igihugu no kudatsimburwa, ukomeza kubaho ugera kuri byinshi.

Ati “Ibyakozwe ni byinshi, hari abahawe amahugurwa barigishwa barajijuka. Dufite abakobwa bize ikoranabuhanga, abakurikiye imishinga itandukanye, abari mu myuga iciriritse nko kuboha, gutwara imodoka, gukora imisatsi n’ibindi bishobora gutuma umuntu agira icyo yinjiza, kuko urugamba rw’amasasu rurangiye, hasigaye urwo kuzamura imibereho. Ntiwabwira umuntu ngo wifuza ko abaho neza utamweretse inzira yacamo.”

Ibyo bikorwa byose “Ndabaga” ikora, ifatanya n’abafatanyabikorwa bayo barimo Komisiyo ishinzwe Gusubiza mu buzima busanzwe Ingabo zavuye ku Rugerero, Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Impuzamiryango Pro-Femmes Twese Hamwe, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Fact Rwanda n’izindi nzego.

Muberanyana yakomeje ati “Nyuma yo guhugura bamwe kubafasha kwigira, twahuguye abakobwa n’abagore kwiga ku makimbirane n’uburyo bwo kuyarwanya mu gihugu hose mu gihe cy’umwaka. Twashakishije inkunga yo gutera abanyamuryango bacu bari mu ntara enye uretse iy’Uburengerazuba. Ntituragera ahashimishije kubera amikoro ariko n’ahandi tuzahagera. Bahawe inkunga zo korora no gucuruza biciriritse.”

Uyu muryango uvuga ko washyizeho uburyo bwo gufasha abawurimo kubona amafaranga bakoresha imishinga itandukanye ariko bagira icyo bigezaho bakayagarura agahabwa abandi. Ayo mafaranga batangiye kuyaha abanyamuryango ari miliyoni zigera kuri enye ariko ubu amaze kuba miliyoni esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

Muberanyana yasobanuye ko umuryango wa 'Ndabaga' wahuye n’ingorane zirimo iz’ubushobozi ariko ukomeza intego wihaye zo kudacika intege

’Ndabaga’ yazamuye n’abandi Banyarwanda

Uyu muryango ufite abagenerwabikorwa batandukanye barimo n’abagiye bafashwa kwivana mu bukene; aho watanze inka zifite agaciro ka miliyoni zirenga 400Frw, mu mushinga wose wari ufite agaciro k’arenga miliyoni 500Frw.

Yagize ati "Kubera ko tuzi ingaruka zo kubaho nabi, z’ubukene, twafatanyije n’abaterankunga dufasha Abanyarwanda 1967 bafite ubwandu bw’agakoko gatera Sida mu Ntara y’Uburasirazuba, tuboroza inka za kijyambere, barorora bava mu mirire mibi, babona ifumbire, barahinga bareza. Ubu bageze mu gihe cyo kwitura abandi."

Kuva izo nka zorojwe Abanyarwanda bibumbuye mu matsinda 70, kuri ubu 27 zimaze kwiturwa kandi bizakomeza kugera ku bandi.

Umushinga mugari wo gufasha Leta mu biyibangamiye

Umuryango wa ’Ndabaga’ uvuga ko bimwe mu bibangamiye u Rwanda uri gutegura uburyo wagira uruhare mu guhangana nabyo birimo imirire mibi, isuku, inda zitateguwe mu bangavu n’ibindi.

Mu 2016, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 16-19 barenga 17000 batewe inda zitateguwe ndetse binabagiraho ingaruka zitandukanye zirimo no kuva mu ishuri.

Igenzura ryakozwe ku rwego rw’ubuzima bw’abaturage mu Rwanda mu 2015 (DHS), ryerekanye ko kugwingira ku bana bari munsi y’imyaka itanu bigenda bigabanuka ku muvuduko wa 1,3 buri mwaka. Abari bagwingiye bageraga kuri 38% bavuye kuri 51% mu 2005 na 44 mu 2010, abana 9% bafite ibilo bidahagiye ugereranije n’imyaka bafite, 2% bafite ibidahagije ugereranije n’uburebure bafite naho 37% bafite icyo kubura amaraso ahagije.

Mukarunyange Jeanne d'Arc (ibumoso) na Muberanyana Jane babarizwa muri 'Ndabaga', umuryango wakoze ibikorwa by'indashyikirwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .