00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ambasade ya Amerika yahaye ishimwe Abanyarwandakazi b’indashyikirwa b’umwaka wa 2018

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 23 March 2018 saa 02:12
Yasuwe :

Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, yahaye ishimwe abagore batatu bagaragaje umurava mu mirimo yabo, mu gihe yifatanyaga n’Isi mu kwezi kwahariwe kuzirikana ku musanzu w’umugore mu iterambere ry’isi.

Abo bagore batatu ni Bahati Vanessa washinze umuryango Jordan Foundation wita ku bana batabona, Uwizihiwe Leonne Laura usanzwe ari umwe mu bayobozi bakuru ba FAWE na Gasore Esperance ufatanya n’umugabo we kwita ku batishoboye mu Burasirazuba.

Batowe na bagenzi babo binyuze ku rukuta rwa Facebook rw’iyi ambasade ruhuriraho abasaga ibihumbi 48 n’urubuga rwa internet rwayo, batoranywa mu basaga 1000 batanzwe n’abantu batandukanye.

Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa muri Ambasade ya Amerika mu Rwanda, Michaels Richard, yavuze ko bifatanyije n’Isi muri Werurwe nk’ukwezi kwahariwe kuzirikana ku musanzu w’abagore aho batuye, ari ingenzi kuko bumva neza uruhare rwabo mu iterambere Isi ikeneye.

Yakomeje agira ati “Abagore batekereza urugo mu by’imari kurusha abagabo, bikagira uruhare mu iterambere rusange. Abagore kandi usanga ari bo bari hafi cyane y’abantu bababaye aho batuye, babafasha kugera kuri serivisi zitandukanye no guteza imbere ubuzima bwabo.”

“Mu kuzirikana ibikorwa byabo tuba duharanira ko agbagore bakomeza kugera ku nzozi zabo kugira ngo babashe guhindura Isi.”

Iyi ni inshuro ya kane guhera mu 2015 ambasade ya Amerika mu Rwanda itanga ibi bihembo, ishimira abanyarwandakazi b’indashyikirwa. Mu 2015 hahembwe bane, mu myaka yakurikiye hagenda hahembwa batatu.

Umwe mu bahawe iki gihembo, Esperance Gasore usanzwe ari umuganga, ni umwe mu bashinze umuryango Rwanda Children akanayobora ishami ryawo ry’ikigo nderabuzima kiri i Ntarama mu Karere ka Bugesera.

Yagize ati “Iki gihembo cyantunguye ariko ndishimye cyane. Ikigo Nderabuzima cyacu kimaze kuvura abantu barenga 3000 mu mwaka umwe, ariko kugeza ubu turi kwibanda cyane ku mirire mibi mu bana, dufite abana benshi bafite imirire mibi ku buryo tugomba gukora cyane cyane mu kwigisha ababyeyi.”

“Ntabwo dufite ibiribwa byo kubaha ariko dufasha abadamu cyane kumenya uburyo birinda guhera n’igihe batwite, kuko ni cyo gihe ubundi umwana atangirira kugira ikibazo cy’uimirire mibi, ku buryo iyo ubashije kubyirinda aba ari ikintu gikomeye.”

Yavuze ko batazigera bagoheka igihe cyose hakiri abana bagifite ikibazo cy’imirire mibi, kuko ari ikimwaro kubona abantu bafite ibyo barya bamwe bakanabimena, ariko ukabona hari bamwe batanafite ibyo barya.

Bahati Vanessa washinze Jordan Foundation nyuma yo kwibaruka umwana utabona, yita ku bana bari hagati y’imyaka itatu n’umunani mu kugira ubuzima bwiza, uburezi n’ubufasha mu mibereho yabo.

Yagize ati “Ndashimira cyane Ambasade ya Amerika, ndanashimira buri wese wantanze nk’umukandida kuri iri shimwe. Ni icyubahiro kuri twe, riradutera umuhate wo gukomeza gukora cyane mu guhindura ubuzima bw’abana benshi bafite ubumuga bwo kutabona. Ubusanzwe ntabwo byoroshye kwita ku bana batabona ariko twese iyo dufatanyije bihita biba umurimo woroshye.”

Uwizihiwe we yavuze ko yiteguye gukomeza guharanira iterambere ry’abana b’abakobwa, aho yatangije ubukangurambaga bw’uko abana babyaye badateshwa amashuri ndetse abana bose bagakurana ubumenyi bwo kwifatira icyemezo.

Yagize ati “Ntabwo bikwiye kubona umwana acikiriza amashuri ngo ni uko yatwise, umuhungu agakomeza kwishimira amahirwe yose ahabwa mu buzima mu gihe umukobwa aba ari gucirwaho iteka.”

“Buri mukobwa wese akwiye kwiga. Uruhare rwa buri wese rukaba rukenewe mu gufasha abakobwa mu bihugu nka Tanzania gusubira mu ishuri aho gufungwa.”

Yanakomoje ku bakobwa usanga bakebwa imwe mu myanya ndangagitsina nk’uko bimera mu mico ya hamwe na hamwe ikomeza kwamaganwa, avuga ko ari ibintu bikwiye guhabwa akato.

Uretse abahabwa aya mashimwe ku rwego rw’igihugu, guhera mu 2017 Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangiye gutanga igihembo mpuzamahanga cyahariwe abagore b’umurava gitangirwa i Washington, hashimirwa abaragaragaje umuhate udasanzwe n’imbaraga mu guharanira uburenganzira bwa muntu, imibereho myiza n’ishoramari mu bagore.

Muri uyu mwaka Umunyarwandakazi Godeliève Mukasarasi, kuri uyu wa Gatanu ari mu bantu 10 bahabwa umudali ukomeye kubera akazi yakoze mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abagore n’ihungabana abahohotewe bahura na ryo, binyuze mu muryango Sevota. Byitezwe ko uwo muhango uza kwitabirwa na Madamu Melania Trump.

Abahawe ishimwe uyu mwaka n'abashimiwe umwaka ushize
Bahati Vanessa na Gasore mbere yo gushyikirizwa ishimwe
Byari ibyishimo ku muryango waherekeje Gasore Esperance
Ifoto y'urwibutso ku baherekeje Bahati
Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa muri Ambasade ya Amerika mu Rwanda, Michaels Richard ashyikiriza ishimwe Uwizihiwe Leonne Laura
Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa muri ambasade ya Amerika mu Rwanda, Michaels Richard

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .