00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gasabo: Agaseke katumye abagore basezerera ubukene

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 27 March 2018 saa 01:16
Yasuwe :

Abagore bo mu Murenge wa Gatsata barimo abahoze ari abazunguzayi, bemeza ko nyuma yo kwibumbira muri Koperative ziboha uduseke n’ibindi bikoresho bitandukanye mu migwegwe no mu ndodo, ubuzima bwabo bwahindutse bakava mu cyiciro cy’abatishoboye.

Abagore bagera kuri 57 bo muri Koperative eshatu bise ‘Asoferwa’ barimo abahoze bacuruza agataro, abapfakazi, abafite ubwandu bwa virusi itera SIDA n’abandi bafite ibibazo bitandukanye. Bemeza ko mu myaka 11 bamaze bishyize hamwe biteje imbere.

Nyiransanzineza Belancille wahoze ari umuzunguzayi, watangiye kuboha mu 2007, avuga ko bimaze kumuteza imbere kuko atarajya muri koperative ubuzima bwarashariraga dore ko iyo yatahaga yahombye atabonaga icyo agaburira abana.

Yagize ati “Ntaraza kuboha nari umukene ukabije kuko nari umuzunguzayi, nirirwaga nirukanka mu muhanda hakaba n’igihe ntashye nahombye ntafite icyo kugaburira abana. Ubu ubuzima bwanjye bwarahindutse kubera kuboha agaseke.”

Yakomeje avuga ko yabashije no gusana inzu ye yari yarahirimye. Ati “Aho ngereye muri koperative narasobanutse cyane, ubuzima bwanjye bwarahindutse sinshobora kubura mituweli, icyo nkeneye cyose ndacyiha kabone n’iyo ibyo naboshye bitaragurwa. Nshobora kugenda ngasaba umwenda bakawumpa kuko baba bazi ko isaha n’isaha nzabishyura.”

Mukamuganga Honoré na we avuga ko yari umugore wirirwaga mu rugo ategereje icyo umugabo ari bumuhe ariko uyu munsi atanga umusanzu mu iterambere ry’urugo.

Yagize ati “Mbere nari wa mugore wirirwaga mu rugo nta kazi nagiraga, nari umugore wirirwa mu rugo nicaranye n’abana barindwi ngategereza icyo umugabo azana. Ariko dutangiye kuboha natangiye kujya mwunganira yagira icyo azana nanjye nkazana.”

Icyo aba bagore bahurizaho ni uko bigoye kwigenera umushahara wa buri kwezi ngo kuko ibyo baboha bigurwa bitewe na komande baba bafite. Iyo isoko ryabonetse ngo bashobora kubona amafaranga ari hagati y’ibihumbi 50 na 80 by’amafaranga y’u Rwanda ku kwezi.

Umuyobozi wa Koperative ‘Asoferwa’, Mukabaranga Espérance, yatangarije IGIHE ko gukorera hamwe byatumye babasha kwiteza imbere.

Yagize ati “Twatangiye turi benshi cyane babarirwa mu magana, bamwe bagenda bacika intege ariko abari bafite intego barakomeje ku buryo ubu tumaze kugera heza n’ubwo ntavuga ko ari 100%. Ubu hari benshi badusaba kuza gufatanya natwe.”

Yongeyeho ko nubwo batabona amasoko ya buri gihe, ku mwaka badashobora kubura nka miliyoni zirenga esheshatu binjiza, bisobanuye ko bamaze kwinjiza miliyoni 70 mu myaka 10.

Mukabaranga avuga ko mu rwego rwo kurushaho kwiteza imbere, bafite itsinda ryo kuzigama no kugurizanya, aho buri munyamuryango atanga umugabane w’amafaranga 1000 ariko akaba yemerewe kugura imigabane igeze kuri itanu bitewe n’ubushobozi bwe.

Ugize ikibazo ashobora kuguza akazishyura atanze inyungu ya 3%. Bafite kandi icyitwa ingoboka, aho bongeraho amafaranga 200 ku bwizigame, iyo umwaka urangiye nta wagize ikibazo ngo amugoboke abanyamuryango barayagabana ibyitwa ‘Kurasa ku ntego.’

Yongeyeho ko bashima gahunda yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda ‘Made in Rwanda’ kuko yatumye babona isoko ryagutse, nk’aho mu Nama y’Umushyikirano ya 2017, baguriwe ama ‘plateau’ asaga 100.

Yagize ati “Iri soko ryaradushimishije cyane ku buryo tugize amahirwe ibikorerwa mu Rwanda bigakomeza gutezwa imbere bajya batugana bakagura ibyo tuboha bakabitangamo impano, bashobora no kubishyira ahagaragara nk’imitako mu nama n’ahandi.”

Nubwo abagize Koperative Asoferwa bavuga ko biteje imbere, baracyahura n’imbogamizi zo kutagira ahantu runaka bagurishiriza ibyo baboha ‘comptoire de vente’ ku buryo buhoraho, ndetse ngo n’isoko bafite babona ridahagije ugereranyije n’ibyo baba baboshye.

Gusa ibi ntibibaca intege kuko icyo bashyize imbere ari ugukomeza umurava mu iterambere bagira uruhare mu kubaka ‘u Rwanda twifuza.’ Umukuru muri izi koperative afite imyaka 72 naho umuto akagira 18.

Aba bagore bishimira uburyo ububoshyi bwabateje imbere
Mu rubohero abagore baba bafite akanyamuneza kubera inyungu bakura mu byo baboha
Umuyobozi wa koperative Asoferwa, Mukabaranga Esperance
Mukamuganga Honoré avuga ko kuboha byatumye abasha kunganira umugabo we mu nshingano z'urugo
Nyiransanzineza Belancille wahoze ari umuzunguzayi ubu ngo yiteje imbere
Ibyo aba bagore baboha babikuramo amafaranga abateza imbere mu buzima bwa buri munsi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .