00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inzozi ndengamipaka kuri Ishimwe wakoze umushinga ugeza amazi ku ngo 1000

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 16 March 2018 saa 03:59
Yasuwe :

Ishimwe Yvette wisanze mu gace katagiraga amazi meza mu Ntara y’Iburasirazuba, byamufunguye amaso atangiza umushinga wo kuyatunganya no kuyakwirakwiza ndetse afite inzozi zo kwagurira ibikorwa bye mu bindi bihugu bya Afurika bifite ikibazo nk’icyari mu Karere ka Kayonza.

Uyu mukobwa w’imyaka 22, yagize igitekerezo cyasaga n’ikidafite ishingiro kuko nta bushobozi buhambaye yari afite, ariko kugeza ubu yakibyajemo uruganda ruciriritse rutunganya amazi meza rushobora kuyageza ku ngo zisaga 1000.

Icyo gitekerezo cyavuye mu bibazo we n’umubyeyi we bahuye na byo ubwo bimukiraga mu Karere ka Kayonza baturutse mu Mujyi wa Kigali bakisanga ahantu hataba amazi meza yo kunywa ku buryo ijerekani imwe yaguraga amafaranga 300.

Ubu atanga amazi mu mavuriro, ku mashuri, ahantu hose haba abantu benshi, n’abandi baba bashaka kunywa amazi meza ndetse akagurisha n’utumashini tuyayungurura.

Yagize ati “ Narahageze nsanga nta mazi meza ahaba ntangira kwibaza uko abantu b’aho babayeho bituma ngira icyo gitekerezo.

Icyo gihe ngo Ishimwe yaricaye akora ubushakashatsi kuri Google ashakisha ikoranabuhanga umuntu yakwifashisha akayungurura amazi yo kunywa.

Avuga ko nyuma yo kubona iryo koranabuhanga kuri internet yashakishije aho yagura ibikoresho bimutwara ibihumbi 400 by’amafaranga y’u Rwanda yari agurijwe n’umubyeyi we.

Ati “ Namaze kubihageza tukajya duha abasore amafaranga bakajya kutuvomera amazi mu kiyaga cya Muhazi bakayasuka mu kigega twari dufite mu rugo nkacomekaho ka gakoresho nari naraguze kakayungurura ya mazi abaturage bakaza kuvoma bakanyishyura amafaranga 20 kugeza n’ubu.”

Yavuze ko ibibazo umuntu ahura nabyo ku isi bikwiriye gutuma atekereza uburyo yabibyazamo ibikorwa by’ubucuruzi bitanga ibisubizo.

Yagize ati “Igihe cyose ushobora kubona ikibazo kikakubabaza ku buryo wifuza kugishakira igisubizo burya ubugomba gukoresha ubwenge bwawe ukagishaka, ibibazo tubamo ni byo bitekerezo bivamo ubucuruzi bukomeye.”

Agitangira uwo mushinga yabashaga guha amazi ingo zigera kuri 20 gusa none ubu abasha guha amazi izigera ku 1000. Yarenze ibyo agera ku kigero cyo gucuruza noneho ibikoresho bitanga amazi meza.

Yasinyanye amasezerano n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amazi, isuku n’isukura (WASAC) ku buryo afata ibyo bikoresho akabicomeka ku mpombo z’amazi asanzwe akaza ari urubogobogo.

Agira inama abakobwa yo gutinyuka bagakora

Yavuze ko usanga abakobwa bakunze kwiyumva nk’abadashoboye avuga nawe iyo aza kwitekerezaho atyo atari kugera aho ageze aka kanya. Kuri we ngo abona ahubwo abagore ari bo bashoboye kuko ngo babasha gufatanya ibintu byinshi icyarimwe kandi bakabishobora.

Yagize ati“Hari amahirwe tuba twarashyiriweho, hari imbaraga Leta ishyiramo igamije guhindura imitekerereze y’abantu igerageza kubereka ko bashoboye, ayo ni amahirwe dukwiriye kubyaza umusaruro arimo nk’ikigega cya BDF, gitera inkunga imishinga y’urubyiruko n’abagore.”

Aracyafite inzozi

Ishimwe avuga ko afite inzozi zo gutera indi ntambwe akava ku kugeza amazi ku banyarwanda gusa ahubwo akanayageza muri Afurika hose kuko ngo ikibazo cy’amazi kiri henshi kuri uwo mugabane.

Yagize ati “ Ndifuza kugera kure, tugiye gushyira ibikorwa byacu mu Karere ka Afurika y’Iburasirazu duhereye Uganda kandi mu minsi ya vuba tukazakomereza hirya no hino muri Afurika kuko ikibazo cy’amazi kiri henshi.”

Ikigo cye cya Iriba Water Group yagitangiye ahagana mu 2015, ubu akoresha abakozi bagera kuri 15. Ibikorwa bye biri mu Karere ka Kayonza no mu Mujyi wa Kigali. Ku wa 28 Kamena 2017 yahawe igikombe cy’umukobwa witeje imbere agihabwa n’Umwamikazi w’u Bwongereza.

Ishimwe Yvette yerekana imashini iyungurura amazi
Umuyobozi Mukuru wa Iriba Water Group,Ishimwe Yvette
Umwamikazi w'u Bwongereza ashyikiriza Ishimwe igihembo
Zimwe mu mashini ziyungurura amazi Ishimwe Yvette akoresha
Ishimwe akoresha imashini zo mu bwoko butandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .