00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Nyirasafari yeretse amahanga uko u Rwanda rwita ku bagore bo mu cyaro

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 March 2018 saa 10:07
Yasuwe :

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nyirasafari Espérance, yavuze ko niba ibihugu bishaka kugera ku iterambere ritagira uwo risiga inyuma, bigomba kwita ku bagore n’abakobwa bo mu cyaro mu buryo bwihariye.

Yabigarutseho mu nama ya 62 ya Komisiyo yihariye yo guteza imbere Uburinganire no kongerera Ubushobozi abagore (CSW 62), ibera ku cyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuva ku wa 12 kugeza ku wa 23 Werurwe 2018.

Muri iyi nama yiga ku nzitizi n’amahirwe ari mu kugera ku buringanire n’iterambere ry’abagore n’abakobwa bo mu cyaro, Minisitiri Nyirasafari yerekanye ko mu cyerekezo cy’u Rwanda cya 2020, hitawe ku bukungu budaheza, uburinganire, ubwuzuzanye nk’intwaro izatuma rugera ku burumbuke n’iterambere.

Yavuze ko gahunda zose zashyizweho zirimo gutanga umusaruro ufatika. Yatanze urugero rw’aho hagiyeho itegeko riha abagabo n’abagore uburenganzira bungana ku micungire y’ubutaka n’indi mitungo y’umuryango, bigatuma umubare w’abagore bagerwaho na serivisi z’imari wiyongera, aho mu myaka ine bikubye kabiri bakava kuri 36.1% bariho mu 2012 bakagera kuri 63% mu 2016.

Abagore kandi bafite uruhare mu miyoborere y’igihugu, aho abagore 64% bari mu Nteko Ishinga Amategeko; 46.7% bari muri Guverinoma; 50% mu rukiko rw’Ikirenga; 43% muri Njyanama z’Uturere; 48% muri Njyanama z’Imirenge na 34.5% mu z’utugari.

Nyirasafari yavuze ko kuba umubare w’abana ku mugore umwe waravuye kuri 6.15 ukagera kuri bane, byafunguriye abagore amarembo yo kwinjira mu mirimo ibyara inyungu, bikagabanya abapfaga babyara kuko mu 2000 bari 1071 ku 100,000 bakagera kuri 210/100,000 mu 2014/2015.

Yagize ati “Ibi biratanga icyizere ko bidatinze ibi byiciro bibiri [abagore n’abakobwa bo mu cyaro] bizaba inkingi mwikorezi z’iterambere ry’ubukungu n’impinduka mu mibereho y’abaturage.”

Minisitiri Nyirasafari yakomeje avuga ko mu gukoresha ikoranabuhanga abagore n’abakobwa batahatanzwe kuko nka telefoni ngendanwa zibafasha guhererekanya amafaranga no gukora ubucuruzi. Imibare yo mu 2016 yerekana ko 33% by’abagore bari batunze telefoni ngendanwa.

Yagarutse kuri gahunda y’imbonezamikurire igamije no gufasha ababyeyi kubona umwanya wo kujya mu bindi bikorwa by’iterambere, gushishikariza abakobwa kwiga imyuga na siyansi n’ibindi.

Icyakora yavuze ko hakiri imbogamizi zikibangamiye abagore n’abakobwa bo mu cyaro zirimo; imirimo idahabwa agaciro, kutagera ku mahirwe y’iterambere, ubukene n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ariko nabyo bikaba bikomeje kuvugutirwa umuti binyuze mu kubongerera ubumenyi ngo bagire uruhare muri gahunda yo kongerera agaciro umusaruro, kwiga imyuga n’ibindi bizabafasha kwihangira imirimo bakagira ubwigenge mu bijyanye n’imari.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nyirasafari Espérance, yeretse amahanga uko u Rwanda rwita ku bagore bo mu cyaro
Inama ya 62 ya Komisiyo yihariye yo guteza imbere Uburinganire no kongerera Ubushobozi abagore (CSW 62), iri kubera ku cyicaro cya Loni i New York

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .