00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mukasarasi mu bagore b’Indashyikirwa 10 ku Isi bazahembwa na Amerika

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 22 March 2018 saa 02:07
Yasuwe :

Mukasarasi Godeliève washinze Umuryango wita ku bapfakazi n’imfubyi za Jenoside yakorewe Abatutsi witwa ‘SEVOTA’ ari ku rutonde rw’abagore b’indashyikirwa 10 bazashimirwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku wa 23 Werurwe 2018.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko Mukasarasi ari mu bagore 10 bazahabwa igihembo mpuzamahanga cy’abagore bitanze, igihembo gitangwa kuva mu 2007 ishimira abagore bagaragaje umuhate ku Isi mu guharanira amahoro, ubutabera, uburenganzira bwa muntu, uburinganire no guteza imbere abagore, rimwe na rimwe bakabikora mu buryo byashoboraga kubagiraho ingaruka zikomeye.

Ku nshuro ya 12 ibyo bihembo bizatangwa n’Umunyamabanga Wungirije wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya USA, John J. Sullivan, hari na Madamu wa Perezida wa USA, Melania Trump.

Mukasarasi yashinze Umuryango SEVOTA “Solidarité pour l’Épanouissement des Veuves et des Orphelins visant le Travail et l’Auto promotion" mu 1994, ufite intego yo kugira uruhare mu kongerera imfubyi n’abapfakazi imimerere n’imibereho nyabuzima mu byerekeye imibanire, ubukungu n’umuco.

Mukasarasi ni Umuyobozi Wungirije w’Urwego rw’Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe (CHENO); yashyizwe mu bazahabwa igihembo nk’umugore wagize uruhare mu guteza imbere uburenganzira bw’abagore n’abakobwa bafashwe ku ngufu hirya no hino ku Isi.

Mu 1996, Mukasarasi yafashije itsinda ry’Umuryango w’Abibumbye gutanga ubuhamya bushinja Uwari Burugumesitiri wa Komine Taba, Jean-Paul Akayesu, uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Atitaye ku bamuteraga ubwoba n’abamwiciye umugabo n’umukobwa muri Jenoside, Mukasarasi yatanze ubuhamya mu Rukiko rwa Arusha, ashishikariza na bane mu bagize SEVOTA gushinja Akayesu.

Nubwo gufata abagore cyari icyaha cy’intambara kuva 1919, nta n’umwe wari waragihaniwe, cyahaniwe bwa mbere mu rubanza rwa Akayesu mu 1998.

Ku bw’ibyo, Mukasarasi ashimirwa ko yatanze umusanzu ku Isi ukomeye mu butabera, afasha bagore bahohotewe mu bihe by’intambara kugera ku butabera.

Kuva mu 1994, SEVOTA yageze ku bafashwe ku ngufu barenga 300, abafasha kongera kubaho.

Abandi bagore bazahembwa ni Roya Sadat (Afghanistan); Aura Elena Farfan (Guatemala); Dr. Julissa Villanueva (Honduras); Aliyah Khalaf Saleh (Iraq); Umubikira witwa Maria Elena Berini (u Butaliyani); Aiman Umarova (Kazakhstan); Dr. Feride Rushiti (Kosovo); L’Malouma Said (Mauritania) na Sirikan Charoensiri (Thailand).

Umuryango SEVOTA urimo amashyirahamwe 80 arimo aabanyamuryango bagera ku 2000, yose aba agamije guteza imbere abarokotse Jenoside.

Mukasarasi Godeliève washinze Umuryango witwa ku bapfakazi n'imfubyi za Jenoside yakorewe Abatutsi ari ku rutonde rw’abagore b’indashyikirwa 10 bazashimirwa na Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .