00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyaruguru: Ubuhinzi bwa kawa bwafashije abagore kurwanya amakimbirane ashingiye ku bukene

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 27 March 2018 saa 05:32
Yasuwe :

Ikibazo cy’amakimbirane yo mu ngo akomoka ku kuba umwe mu bashakanye nta cyo yinjiriza urugo gisa n’aho ari rusange mu bice bimwe na bimwe by’icyaro. Abo mu Karere ka Nyaruguru bavuga ko bamaze kuyasezerera kubera kwitabira umurimo.

Aba bagore bagera kuri 226 bo mu Murenge wa Rusenge bavuga ko bahoze mu bwigunge kubera ubukene no kutamenya uburenganzira bwabo.

Bibumbiye muri Koperative Nyampinga ihingwa ikanatunganya Kawa bakaba barabigezeho ku nkunga y’Ikigo Sustainable Harvest giteza imbere ubuhinzi bwa Kawa mu Rwanda kikanayigura kuva muri 2005. Ibikorwa byabo n’uruganda byiganje mu Mudugudu wa Jari Akagari ka Bunge.

Kuva batangira gukorera hamwe no guterwa inkunga n’Ikigo Sustainable Harvest byabagiriye akamaro kanini mu iterambere n’imibereho myiza.

Bahingira hamwe kawa ku buso bwa hegitari eshatu aho bakura umusaruro uri hagati ya toni eshetu n’enye bakongeraho iyo bakura mu masambu yabo.

Perezida wa Koperative Nyampinga, Mukangango Esther, yavuze ko bavuye kure kuko bahoze mu bukene bukabije ariko kuri ubu bifashije.

Ati “Twatangiye muri 2007 turi abagore bakennye bari mu bwigunge, twishyira hamwe mu matsinda tuzigama igiceri cy’ijana buri cyumweru. Twasabye aho guhinga kawa akarere karahaduha dutangira guhinga, nyuma karadusura katugira inama yo gukora kopertive.”

Mukangango akomeza avuga ko bamaze kuba koperative no kubona ubuzima gatozi muri 2009, Ikigo Sustainable Harvest cyabageneye amahugurwa kibubakira n’uruganda rutunganya kawa.

Ati “Muri 2014 Sustainable Harvest yatwigishije ibijyanye no gukorera kawa , kuyisasira, kuyikonorera n’ibindi byinshi. Ubutaka twari twarabutijwe n’akarere dushyiramo ingufu turasiza dukora n’indi mirimo isabwa twubaka uruganda baduha imashini itonora kawa n’ibindi bikoresho dutangira gukora gutyo.”

Bamwe mu bagore bakorera muri iyo Koperative bavuga ko batagihura n’ikibazo cy’ubukene kandi bavuye mu bwigunge kubera inyigisho bahawe.

Nyiraminani Devotha ati “Baratwigishije tumenya gucunga umutungo no kutawusesagura, mu byo nagezeho ku giti cyanjye naguze amatungo magufi arimo ingurube n’ihene amaze kororoka.”

Abandi bavuga ko mbere mu ngo zabo hajya havuka amakimbirane bitewe n’uko ntacyo binjizaga ariko ubu atakibaho ndetse n’abagabo babo babubaha kuko bagira uruhare mu iterambere ry’urugo.

Koperative itangira umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza buri munyamuryango kandi iyo habonetse inyungu bajya inama y’icyo bayikoresha nko kugurirana amatungo n’ugize ikibazo bakamugoboka cyangwa agahabwa inguzanyo.

Bagaragaza ibyifuzo ku cyabafasha kurushaho gutera imbere

Abibumbiye muri Kopertive Nyampinga bavuga ko bafite ikibazo cy’uko umusaruro wa kawa beza batabasha kuwutunganya ngo urangire kuko imashini bafite ari itonora inshuro imwe gusa, bakifuza ko bafashwa kubona uburyo bwo kuyitunganya igahita ijya ku isoko.

Bagaragaza ko kuba batabasha gutunganya kawa kugeza ku rugero rwo kuyinywa bituma batakaza amafaranga menshi yo kujya kuyitunganyiriza i Kigali bikabateza igihombo kandi nta bushobozi bwo kuyigurira babona kuko ihenze cyane.

Mukandutiye Immaculée ati “Nta bikoresho bigahije dufite, nk’ubu tubonye imashini itonora n’indi isya kawa ya mafaranga yo kuyikorera ijyanwa i Kigali ntitwayatakaza, yajya ivanwa hano ihita ijya ku isoko”.

Mu kurushaho kubafasha kunguka ubumenyi no kunoza ibyo bakora bamwe muri bo bahagarariye abandi, bakora ingendoshuri mu Mujyi wa Kigali no mu bindi bihugu nka Uganda na Ethiopia babifashijwemo n’Ikigo Sustainable Harvest.

Abagore bahinga kawa bigishijwe n'uburyo bwiza bwo kuyitaho igihe iri mu murima
Koperative y'abahinzi ba Kawe muri Nyaruguru ifite abagabo bake bafatanya mu bikorwa bya buri munsi
Bakorera hamwe imirimo yo kwanika no kujonjora neza kawa bohereza aho itunganyirizwa
Imashini itonora kawa abibumbiye muri Koperative Nyampinga bahawe n'ikigo Sustainable Harvest
Iyi nzu ni iyo abibumbiye muri Koperative Nyampinga bubatse ivuye mu muasruro wa Kawa
Perezida wa Koperative Nyampinga, Mukangango Esther, yavuze ko bavuye kure kuko bahoze mu bukene bukabije ariko kuri ubu bifashije

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .