00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rulindo: Uwiragiye yongereye umusaruro w’ubuhinzi abikesha inama ku buringanire

Yanditswe na Tombola Felicie
Kuya 30 March 2018 saa 01:46
Yasuwe :

Umuhinzi wo mu Karere ka Rulindo witwa Uwiragiye Consolée , yatangaje ko yongereye umusaruro w’ibyo yinjiza nyuma yo gusohoka mu makimbirane yagiranaga n’umugabo we atarahabwa ubujyanama ku bijyanye n’uburinganire.

Uwiragiye w’imyaka 41, atuye mu Murenge wa Tumba mu Kagari ka Taba. Akora ubuhinzi bw’ibishyimbo, ibigori n’ibirayi. Avuga ko atarahugurwa n’Umuryango utegamiye kuri Leta wongerera abagore ubushobozi YWCA Rwanda (Young Women’s Christian Association), yezaga ibiro 100 by’ibishyimbo atari uko abuze ubutaka ahubwo ari uguhimana n’umugabo we wagurishaga umusaruro wose nta bwumvikane.

Uwiragiye amaze guhugurwa akamenya uburenganzira afite ku mutungo yitaye ku nama zose yahabwaga atajyaga yitaho ku buhinzi, none ubu asigaye asarura ibiro 800 by’ibishyimbo ibintu bitari byarigeze bibaho.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE mu rwego rwo kugaragaza iterambere rye nk’umunyarwandakazi ukora ubuhinzi, Uwiragiye yagaragaje ko kutamenya uburenganzira bwe ku mutungo byatumaga ahinga asa nk’uhimana n’umugabo we wabigurishaga we agasigara ubusa.

Ati “ Mbere yo guhugurwa na YWCA-Rwanda nari umugore uri aho, udasobanukiye, narahingaga ariko ntacyo byamariraga, nabaga nshaka ko tubona ibyo kurya gusa kuko umusaruro n’ubundi umugabo yawugurishaga simenye aho amafaranga yagiye nkumva n’ubundi gushyiramo imbaraga ndimo kuruhira ubusa.”

Nyuma yo guhugurwa ibijyanye n’uburinganire n’ubwuzuzanye yasanze we n’umugabo we bagomba kujya bumvikana ku bikwiye kugurishwa n’impamvu zabyo, bituma atangira gukura amaboko mu mufuka.

Ati “ Uyu muryango YWCA Rwanda baduhuguye ibyiciro bine,nerekaga umugabo wanjye ko ibyo akora byo kugurisha inka cyangwa undi mutungo tutabyumvikanye ari ukumpohotera, buke buke yagendaga abyumva ,tukajya inama.”

Uyu mugore abonye ko umugabo asigaye amugisha inama , ngo yatangiye guhinga kinyamwuga kuko yumvaga bizamugirira akamaro noneho.

Ati “ Nakoraga mu kajagari , nahingaga nta fumbire, nkapfa gutera nshaka ibizantunga n’abana banjye ,nyuma yo kubona ko ahindutse natangiye kwita ku nama zo guhinga kijyambere aheraga ibiro 100 ubu hera ibiro 800 by’ibishyimbo.”

Avuga ko umusaruro w’ibirayi n’ibigori na wo wiyongereye kuko mbere nk’ibigori yabimariraga mu murima arimo kubyotsa ariko ubu akaba yeza imifuka itanu yumye.

Kujya inama n’umugabo we haba mu kugurisha imyaka ngo barihire abanyeshuri cyangwa ngo bagurishe itungo bitewe n’icyo bemeranyijwe, bisigaye bituma akora yishimye ndetse akaba amaze kwizigamira asaga ibihumbi 250 by’amafaranga y’u Rwanda kuri banki.

Ubumenyi akesha YWCA butuma ahugura n’abandi

Uwiragiye atangaza ko yungukiye byinshi mu mahugurwa ya Young Women’s Christian Association akaba ahugura n’abandi.

Ati “ Muri gahunda z’umugoroba w’ababyeyi no mu matsinda y’abagore duhuriramo, nitangaho urugero nkabereka ko ubwuzuzanye n’uburinganire bwahinduye n’umusaruro nabonaga mu buhinzi.”

Mbashishikariza kuganiriza abo bashakanye, bakiga guhinga kijyambere kandi mbona ko bigenda bitanga umusaruro ku batangiye kubikurikiza.

Uko ibikorwa by’umuryango YWCA byahinduye ubuzima bw’abaturage

Mu turere dutandatu uyu muryango ukoreramo, aritwo Gakenke, Rulindo, Muhanga, Kirehe,Gicumbi na Nyamagabe, abagore bahugurwa ku bijyanye n’uburinganire n’ubwuzuzanye mu muryango.

Bahugurwa kwigirira icyizere bakajya mu myanya y’ubuyobozi bw’amashyirahamwe no mu nzego z’ibanze ndetse bakanahugurwa gukora bibateza imbere atari ugutahira kurya gusa.

Mu karere ka Rulindo kuva mu Gushyingo 2017 hamaze guhugurwa abagore 25 bahagarariye abandi mu mashyirahamwe, aho 11 bagaragaje ko bageze ku bandi bagore kurusha abandi mu kubasangiza ibyo bize bahawe amatungo magufi.

YWCA-Rwanda ni umuryango ukorera mu Rwanda kuva mu 1995 , kuri ubu urimo gushyira mu bikorwa umushinga ukorera mu turere dutandatu witwa ‘Market Oriented Livelihood Programme’ baterwamo inkunga na Irish Aid ibinyujije mu muryango wa Oxfam.

Ni umuhinzi ufite umaze gukuba inshuro umunani umusaruro yabonaga mbere agifitanye amakimbirane n'umugabo we
Mbere ibigori yabimaraga abyotsa ariko ubu arabyumisha
Urugo rwe rurimo inka n'andi matungo magufi; ibikorwa byose ngo abijyaho inama n'umugabo we
Uwiragiye ahinga kijyambere ku murongo kuko yumva ko abifiteho uburenganzira
Uwiragiye yemeza ko uburinganire n'ubwuzuzanye bibaye mu ngo nyinshi abaturage bose batera imbere
Uwiragiye avuga ko yakuye amaboko mu mufuka agakora nk'udahimana
Uwiragiye yerekana imirima y'ibirayi bye aho avuga ko asigaye agemurira isoko

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .