00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tidjara amaze imyaka 15 ku ntebe ya se Shinani wamamaye kuri Radio Rwanda

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 27 March 2018 saa 02:03
Yasuwe :

Tidjara Kabendera ni umwe mu banyamakuru b’abagore bamaze kubaka izina mu buryo bukomeye kuri Radio na Televiziyo by’u Rwanda. Uyu mugore ahamya ko uyu mwuga awukora nk’impano ikomeye yasigiwe na se Kabendera Shinani.

 Kabendera Tidjara ubuheta bwa Kabendera Shinani
 Izina rye rizwi cyane kuri Radio na Televiziyo y’u Rwanda
 Imyaka 15 irashize ahagaze neza mu mwuga w’itangazamakuru
 Ni umurage yasigiwe na Shinani wamamaye kuri BBC na Radio Rwanda

Yakunzwe na benshi mu biganiro byiganjemo iby’umuziki mu Kigo cya RBA (Rwanda Broadcasting Agency), kuba yarinjiye muri uyu mwuga ngo abikomora kuri uyu mubyeyi we Kabendera Shinani wamamaye cyane kuri Radio Rwanda mbere ya Jenoside.

Yatangiye kumvikana kuri Radio Rwanda mu mwaka wa 2003 ubwo yimenyerezaga umwuga avuye muri Tanzania. Tidjara yahawe akazi nk’umunyamakuru uhoraho mu mwaka wa 2004, inzozi ze zahise ziba impamo.

Yagize ati “Inzozi zanjye zari ukuzicara ku ntebe data yicayeho, inzozi zari ukuzavugira kuri micro Shinani yavugiyeho. Naje nzi neza ko nta bagore bari mu mwuga, naje nshaka guhatana ngo nerekane ko Kabendera yasize imbuto nziza.”

Umwuga yawutangiriye muri Tanzania

Tidjara Kabendera yize amashuri abanza ku bigo bibiri ari byo EPA na Kivugiza, ayisumbuye ayakomereza kuri CIESKA aho yavuye ajya kwiga Ishami ry’Uburezi muri Tanzania mu ishuri rya Rugambwa Secondary School.

Yarangije amashuri yisumbuye afite amanota meza ariko yanga kujya kuminuza mu byerekeye uburezi ahubwo yinjira mu ishuri rya East African Training Institute [yafatwaga nk’agashami ka Kaminuza ya Dar es Salaam].

Umwuga yatangiye kuwihuguramo anabishyira mu bikorwa mu mwaka wa 2002, yahereye kuri Radio5 yakoreraga i Arusha ahava ajya kuri Radio Rwanda nabwo kwihugura. Ibi byaje kumuviramo akazi ka buri munsi ndetse kugeza ubu niho agikora.

Itangazamakuru ryaramworoheye cyane

Yagize ati “Natangiye kwimenyereza umwuga kuri Radio 5, ni yo nabonyeho ikiganiro cy’umugoroba, nakoraga ikiganiro cy’umuziki ariko nkibanda cyane ku bagore bakoze umuziki bakomeye haba muri Afurika no hanze […] Umunsi wa mbere byanteye ubwoba, kuvugira kuri Radio bwa mbere nari mfite icyoba.”

Yongeraho ati “Mu minsi itatu ya mbere umugore twakoranaga yahise ankunda, yambwiye ko mfite ubuhanga bwo kuvuga ni aho nahise ngirira imbaraga ndakomeza ndakora ndazamuka.”

Tidjara akigera mu Rwanda yahawe gukora ikiganiro cy’Igiswahili cyitwaga ‘Hodi Hodi Mitaani’, iki ni nacyo umubyeyi we yakoraga akiri ku Isi. Iki kiganiro kiri mu byatumye Tidjara yiyumvamo imbaraga zikomeye kuko yari atangiye gusigasira umurage wa Shinani.

Yagize ati “Nza kuri Radio Rwanda nizo zari inzozi zanjye, nageze hano mbanza gukora ikiganiro cya Swahili ngarura ikiganiro Papa yakoraga cyitwa ‘Hodi Hodi Mitaani’ nyuma naje kugihindurira izina cyitwa ‘Salamu za wasikilizaji’. Abantu baragikunze cyane, cyari kimeze nk’indirimbo zasabwe no gutashya inshuti ariko tubikora mu Giswahili.”

Mu minsi ya mbere Tidjara atangiye kumvikana kuri Radio Rwanda, abanyamakuru bari barakoranye na se byabakoze ku mutima ndetse abamwumvaga bose bahamagaraga bamubaza niba ari “umukobwa wa Shinani Kabendera”.

Yagize ati “Byaranshimishije kongera kuvuga izina Kabendera kuri Radio ndetse nabitse cassettes ze haba amajwi ye kuri BBC n’ibindi biganiro yakoraga. N’ibikoresho bya mbere nakoresheje bifata amajwi ni ibyo Papa yakoreshaga. Abo bakoranye kera bazaga kundeba bakavuga ngo ‘dore umukobwa wa Shinani’, abandi bagahamagara bambaza niba ndi umukobwa we, byari byiza.”

Kabendera Tidjara, ni umugore ufite urugo n’abana bane [abahungu babiri n’abakobwa babiri]. Yavuze ko mu mwuga we byinshi akora yabikomoye kuri se ndetse ngo kuba amaze imyaka 15 abikora, ni isomo yakuye kuri Shinani.

Yagize ati “Icyo namwigiyeho ni ukwizihirwa cyane, gusabana no gukunda akazi. Nakuze mbona papa akunda akazi ku buryo nanjye byanshyizemo gukunda aka kazi. Yari umunyamakuru koko, yahoranaga akaradiyo ku gutwi ashakisha amakuru, nanjye nabimwigiyeho.”

Hari abamwibeshyaho…

Ati “Iyo ndi mu rugo mba ndi umubyeyi ariko iyo nicaye mu kazi mba ndi undi muntu. Abantu bamwe usanga banyibazaho, hari abamfata nk’inshinzi cyangwa bambona bakantekereza ukundi ariko ni ukwibeshya. Muri aka kazi abantu bakwibeshyaho, ni ikintu kibangamye cyane kuko bo wenda bakeka ko umugore ukora itangazamakuru noneho ry’imyidagaduro aba yarananiranye, ariko sibyo.”

Mu myaka 15 amaze akora itangazamakuru, Tidjara ahamya ko byamugejeje kuri byinshi ndetse bimufasha gutunga umuryango no kumenyekana byisumbuyeyo.

Yagize ati “Uyu mwuga wanshyizemo icyizere no kwiyubaka. Nabashije kumenyekana, namenyanye n’abantu, ikindi nishimira gikuru ni uko abantu benshi mpura na bo bambwira ko bankunda, urukundo ni umugisha. Igikomeye kandi nishimira ni uko uyu mwuga watumye mbaho ntawe nsaba, ni ibintu bintunze kandi neza.”

Tidjara amaze imyaka 15 ku ntebe ya se Shinani wamamaye kuri Radio Rwanda

Mu bana ba Tidjara, umuhungu mukuru witwa Kabendera Shinani ni we ugaragaza inyota yo kuzinjira mu mwuga nubwo yize ibyerekeye siyansi mu mashuri yisumbuye.

Incamake ku buzima bwa Shinani Kabendera

Shinani Kabendera, ni umwe mu banyamakuru bamamaye cyane kuri Radio Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, nyuma aza kwigaragaza cyane mu Karere nk’umunyamakuru uhoraho wa BBC mu gace kazengurutswe n’Ikiyaga cya Victoria kugeza mu 2000 ubwo yitabaga Imana.

Yavukiye muri Tanzania ku itariki 12 Ukuboza 1949, ni naho yize amashuri ye yose. Mu mwaka wa 1971, nyuma yo kurangiza amasomo yaje mu Rwanda maze icyo gihe asanga Orinfor ishaka umunyamakuru uvuga ururimi rw’Igiswahili biba amahire kuri we mu kwezi kwa Gatanu muri uwo mwaka ahita atangira akazi kuri Radio Rwanda.

Kuva icyo gihe yagiye akora nk’umunyamakuru bisanzwe uvuga amakuru mu Giswahili ariko nyuma aza gusaba ko yazajya akora ibiganiro bigamije gushyushya abantu by’imyidagaduro no kogeza imipira mu rurimi rw’Igiswahili dore ko yari asanzwe ari umufana w’umupira w’amaguru ku buryo bukomeye.

Ubusabe bwe bwaje kwemerwa maze aza gutangiza ibiganiro byamenyekanye cyane birimo icyitwaga ‘Hodi Hodi Mitaani’ na ‘Salamu na mziki’ ndetse atangira no kugaragara ku bibuga bitandukanye yogeza umupira.

Kabendera Shinani yakoreye amaradiyo mpuzamahanga Deutsche Welle, Ijwi rya Amerika na BBC, yakoraga nk’umunyamakuru wo mu karere ariko udahoraho.

Mu mwaka wa 1976 Shinani Kabendera yaje kwambikana impeta na Kantarama Salama babyaranye abana batanu n’undi umwe Salama yari asanzwe arera maze bagira umuryango w’abana batandatu. Yaje kwitaba Imana ku itariki ya 27 Ugushyingo 2000.

Tidjara yatangiriye itangazamakuru muri Tanzania kuri Radio5
Tidjara yakunzwe cyane mu biganiro byiganjemo iby’umuziki kuri Radio Rwanda
Tidjara Kabendera ari mu banyamakuru b’abagore bubatse izina kuri Radio Rwanda
Umwuga w'itangazamakuru wamushyizemo icyizere no kwiyubaka
Kabendera Tidjara ni umubyeyi w’abana bane
Tidjara akigera mu Rwanda yamamaye mu kiganiro cy’Igiswahili cyitwaga ‘Hodi Hodi Mitaani’
Tidjara mu kiganiro cy’Igiswahili, East Africa Connexion gitambuka kuri Televiziyo y’u Rwanda
Kabendera Shinani ni uyu wo hagati. Iyi foto yafashwe ku itariki ya 18/11/1995

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .