00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urugendo rwa DCG Ujeneza, umugore ufite ipeti rikomeye umaze imyaka 30 mu gisirikare (Video)

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 20 March 2018 saa 01:37
Yasuwe :

DCG Jeanne Chantal Ujeneza ni umubyeyi w’abana babiri wavukiye mu Karere ka Rulindo ku itariki 30 Ukuboza 1967. Ni umwe mu basirikare bakuru b’abategarugori u Rwanda rufite ariko usigaye ubarizwa mu Rwego rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa aho ari Komiseri Mukuru Wungirije.

Uyu mubyeyi yinjiye mu gisirikare mu 1988 akiri umukobwa muto. Indoto ze ku ikubitiro ntizari ukuba umusirikare ukomeye ahubwo yashakaga ko amasomo ya gisirikare yamufasha kwiga akaminuza.

Ntibyari byoroshye kuri we muri kiriya gihe, kuko ababyeyi be batumvikanaga ku bijyanye no kuba yajya mu gisirikare dore ko mu bantu hari hakiri imyumvire ivuga ko imirimo nk’iyo itagenewe abakobwa.

Uko yinjiye mu gisirikare

DCG Ujeneza ufite ipeti rya Lieutenant Colonel mu Ngabo z’u Rwanda, mu kiganiro na IGIHE, yatangaje ko yakuze akunda Thomas Isidore Noël Sankara wari umusirikare mukuru mu Ngabo za Burkina Faso. Gusa amahitamo yo kujya mu gisirikare, yayafatiwe na se wamubonagamo ubushobozi.

Ati “Ntabwo ari njye wabigizemo uruhare njyenyine. Ndangije amashuri yisumbuye nasanze umubyeyi wanjye [Papa] yarabitekerejeho. Ngira ngo nawe yari yararebeye ku bandi bantu yabonaga b’abasirikare cyane cyane ko yashakaga ko niga. Muri icyo gihe kwiga byari bigoye kubona Kaminuza kandi yumvaga ko nshaka kuyiga, baza kumubwira ko umuntu iyo agiye mu gisirikare hari amahirwe ko yakwiga akarangiza afite icyiciro cya kabiri cya Kaminuza kandi akaba ari n’umusirikare.”

DCG Ujeneza avuga ko ubwo yari agiye mu biruhuko, umubyeyi we yamubwiye ko agomba kujya mu gisirikare bikubitana n’uko nawe yabikundaga. Mama we yamubereye ibamba arabyanga ariko aneshwa n’imbaraga za se.

Ati “Ntiyabyumvikanyeho neza na mama ariko kuko Papa ariwe wari ufite amashuri menshi, yahise yumva ko ubwo atekereje ko ngiye kwiga muri Kaminuza ntacyo bitwaye. Icyo gihe havugwaga cyane Thomas Sankara, bamubona mu makuru nanjye nkareba uko aba asa ari umusirikare ukora ibitangaza, ubona ko abaye umuyobozi yahindura amateka ya Afurika nanjye ndavuga nti kuba umusirikare ni byiza, bituma umuntu ibitekerezo bizamuka akagirira igihugu akamaro.”

Uko yinjiye muri RDF avuye muri EX-FAR

DCG Ujeneza asobanura ko atigeze agirira ibihe byiza mu gisirikare cya Habyarimana, ku buryo nyuma y’aho Ingabo za FPR Inkotanyi zihagaritse Jenoside yahise afata umwanzuro wo kujya muri APR mu ba mbere.

Ati “Mu 1994 aho kugira ngo nkurikire ingabo zatsinzwe, njyewe nahise njya ku rundi ruhande ninjira mu Inkotanyi. Icyo gihe nari mfite ipeti rya Sous Lieutenant, bampa amahugurwa hanyuma nyarangije bampa akazi.”

Amaze kwinjira mu ngabo za RDF, Ujeneza asobanura ko yagize amahirwe akomeye kuko yemerewe gukomeza kwiga amashuri ye ya kaminuza, by’umwihariko mu mwaka wa 2000 ajya i Butare mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda yiga ‘Sociologie.’

Arangije Kaminuza, yakoze amasomo menshi atandukanye hafi ya yose ajyanye n’igisirikare irya nyuma akaba yararikoze mu 2015 rizwi nka ‘senior command’.

Hari itandukaniro rikomeye hagati y’Ingabo za RDF na FAR

Uyu mugore asobanura ko hari itandukaniro rikomeye hagati y’Ingabo z’u Rwanda muri iki gihe n’izari iza Habyarimana; byose bigaragazwa n’uburyo Leta zombi zafashe abaturage imwe ibitaho indi ibavangura.

Ati “Leta ibyo twayibonagaho, uko yitwaraga ni ko n’Ingabo zayo zari zimeze. Ni za ngabo zavanguraga, zareberaga mu turere, zareberaga mu moko. Zahezaga bamwe zigashyira imbere abandi ariko byose byari ingengabitekerezo ya leta yari iriho, ni ko yari iteye. Abantu bamwe birirwa bihisha ariko twatangiye kubibona intambara iri hafi. Haje urwango rwinshi mu bantu, twe twari bato tuzi ko tugiye kwiga ariko warangiza kwiga ugasanga hari abana bamwe bajya mu nama, icyavagamo ni uko bazaga batubwira amagambo mabi.”

Ngo wasangaga bamwe batangiye ‘gutekereza ibya Nduga, Abanyakigali’ ndetse ‘ntibatinyaga kwita abantu inzoka kandi muri kumwe muri abasirikare mwembi.’

Byaje gukabya ubwo hari hatangiye imishyikirano ya Arusha, hariho gahunda yo kuzavanga ingabo. Icyo gihe ngo cyabaye ikimenyetso kigaragaza imiterere y’Ingabo n’urwango zari zifite. Ati “Bati umuntu yabana n’inzoka ate? Ugasanga batangiye kuvuga bati uyu wenda yabishobora kubana nabo tubona ari indyarya, tubona atari kumwe natwe. Ni ingabo zavangura.”

Ashimangira ko nta gereranya rishobora kubaho rigaragaza uko Ingabo za Habyarimana zari zimeze ugendeye ku za RDF uyu munsi.

Atanga urugero yagize ati “Njye wari umusirikare icyo gihe, ntacyo nari narakoreye RPF. Nta musanzu, Data ntiyarimo, mama ntiyarimo, nibaza ko n’umuryango wanjye utari uzi ibya RPF ariko naraje bakanyakira. Njye nageze muri RPA ku wa 15 Kanama 1994; ibisebe bya Jenoside byari bigihari; abantu bari bacyitana abanzi. Kuba icyo gihe twaraje turi itsinda rivuye mu kindi gisirikare bakatwakira, nta musirikare wigeze amputaza muri RPA ntawe nabonye, nkigerayo nabonye inshuti.”

“Iki gisirikare cyacu ni nka leta yacyo, ni leta y’ubumwe n’ubwiyunge. Hari n’abandi benshi bazamutse twabanaga mu gisirikare cya kera. Ni igisirikare giharanira guteza igihugu imbere, gukiza ibisebe cyabayemo byatewe na leta mbi. Ubu leta n’igisirikare barashaka kubaka u Rwanda Abanyarwanda bifuza kandi bibonamo.”

DCG Jeanne Chantal Ujeneza ni umwe mu basirikare bakuru b’abategarugori u Rwanda rufite

Kwita ku bana ari umusirikare ni kimwe mu byamugoye

Uyu mubyeyi w’abana babiri barimo umukobwa umwe, asobanura ko usibye kuzuza inshingano za buri munsi za gisirikare aba asabwa no kwita ku rugo, akamenya imibereho y’abana be.

Gusa ngo hari aho byigeze kumera nk’ibivunanye bitewe no guhabwa akazi kajya kure y’urugo. Yatanze urugero rw’ubutumwa bw’akazi yagiyemo i Darfur mu 2008 akamara umwaka ariko ngo nibura ku munsi yagombaga gufata isaha yo kuganiriza abana be kuri telefoni.

Ati “Abana nababyaye igiye gikomeye. Imfura nayibyaye mu 1995, byari bikomeye. Icyo gihe ntibyari bigoye kuko nakoraga muri Kigali. Uwa kabiri yavutse ndi mu kazi njyana uruhinja kwiga. Ibyo byose narabishoboye.”

“Abana gusa hari igihe bakubura bakazanabikubaza. N’ubu barabimbaza bati hari igihe wadutaga tukababara ukajya mu butumwa ukamarayo umwaka. Kuko nari mfite umuryango undi hafi, abana banjye nta kibazo nari mfite ariko biravuna cyane iyo ushatse kubyara abana benshi. Biravunanye ariko birakoreka.”

Yishimira kuba cyane imyitwarire y’abasikare by’akarusho ngo anyurwa kuba yarashakanye n’umugabo nawe w’umusirikare.

‘Iyo umwana agiye mu gisirikare aba ari amahirwe akomeye’

DCG Ujeneza avuga mu bana be babiri, agize amahirwe hakagira ujya mu gisirikare byamushimisha uretse ko nk’umukobwa we agaragaza impano zo gukora ibindi bitandukanye no gukurikira inzira ye.

Ati “Mu gisirikare hararera. Ngize amahirwe akabikunda, nahita musunika kuko mu gisirikare harigisha. Hatanga uburere utabona ahandi, hatanga ikinyabupfura. Byonyine n’umukobwa gushobora izo siporo watekerezaga ko zikomeye ukazishobora bisaba ikinyabupfura, kuba ubasha kubikora, ukitwararika, uko wiga kuyobora, bikuremamo kuyobora.”

Yakomeje agira ati “Aba bayobozi bose bagiye baca mu gisirikare ntibyajya bibagora kuko uba waramenye kuyobora kandi bakakwigisha ingaruka zo kuyobora nabi. Uko uzamuka mu mapeti, uba uri umuyobozi, bituma ushyira ku murongo imyitwarire yawe…iyo umwana agiye mu gisirikare uba ugira amahirwe.”

Kudashobora imyitozo yose ya gisirikare ni kimwe mu byamugoye

DCG Ujeneza avuga ko ubwo yajyaga mu gisirikare, yagowe no kuba hari imyitozo imwe n’imwe atashoboraga ku kigero kimwe n’abagabo.

Ati “Mu gisirikare bakwigisha gutinyuka, gusimbuka ahantu harehare, gusimbuka icyobo, kugwa mu cyobo ukakivamo. Buri gihe narebaga abahungu babikoze neza nkavuga nti uwampa ngo mbe nkabo, ntabwo nigeze mpera mu cyobo ariko naratekerezaga nti uwampa rimwe ngo ngisimbuke nk’uko umuhungu yabikoze hakaba igihe ngerageza rimwe, kabiri, gatatu akaba aribwo mvamo.”

Ingorane zindi yahuye nazo zishingira ku kuba mu gisirikare abakobwa boroherezwa, ibintu avuga ko adakunda na gato ahubwo asaba ko abakobwa bashyirwaho imbaraga ku buryo bagira ubushobozi burenze ubwo batekereza ko bafite kuko ‘tuba dufite imbaraga ariko tukitetera, tugashaka kwiyorohereza.’

Mu masomo asanzwe ya gisirikare, ngo nta kibazo na kimwe yigeze agiramo kuko hari inshuro nyinshi yabaga uwa mbere bitewe ahanini no kuba yarakundaga ibyo akora.

Yigeze gushaka kuva mu gisirikare

DCG Ujeneza asobanura ko ku banyeshuri benshi barangije Kaminuza, bashobora gutekereza kuba bava mu gisirikare mu gihe bashatse kurenza amaso umwuga bahisemo. Ibi ngo biba cyane iyo hagize ubona mugenzi we wasezeye usigaye aba mu buzima bwa gisivili.

Ati “Umuntu wese ukirangiza kwiga bimubaho ariko cya kinyabupfura tuba twaratojwe, ntabwo utangira akazi ngo ejo uvuge uti ndagiye. Byigeze bimbaho nkatekereza nti wenda kubera ukuntu bampaye akazi kure uwakwandika nkasezera cyane ko amashuri mfite yampesha akazi hanze. Byanjemo ariko nta na rimwe nigeze nandika. Nabiganiraga na bagenzi banjye, icyiza ni uko ibiganiro birangira mwafashe undi mugambi. Uyu munsi sinatekereza kuva mu kazi ahubwo imyaka niyo izakamvanamo.”

Agira inama abakobwa batinya igisirikare

Uyu musirikare avuga ko abakobwa benshi bagorwa n’igisirikare kubera imyitwarire iranga abakora muri uru rwego rw’umutekano. Ngo benshi baba batumva uburyo bakwirirwa bambaye impuzankano ibagaragaza nk’abahungu mu gihe bifuza guhora bagaragara nk’igitsina gore.

Ati “Njye umuntu w’inshuti yanjye yigeze kumbwira ati ubishobora ute kubaho utisize ibirungo ku mubiri, udafite imisatsi miremire. Ndamubwira nti ntabwo mbitindaho, nakuze ntisiga ibirungo, ntabwo ibyo nshyiraho umwanya ari ibirungo. Ati ese ubundi bababuza ibirungo ku mubiri, nti oya. Nti niba hari umurongo wemejwe, ni uwo. Niba ari ukugira imisatsi migufi ni uko. Ntabwo nagira imisatsi igera iriya kandi byitwa ngo tugomba guhora dusa. Umukobwa uha umwanya ibirungo ntabwo yazamo.”

Muri iki gihe Isi yose iri mu kwezi kwahariwe kuzirikana ku bikorwa by’abagore (Werurwe), DCG Ujeneza asaba abagore bagenzi be kuba urugero rwiza rw’abirinda ibyaha, bakirinda icyatuma bajya muri gereza kuko umugore ufunzwe abera umuzigo abantu benshi.

Ati “Umugore ufunzwe ahungabanya benshi. Nta mugore ukwiye kugongana n’itegeko ngo aze muri gereza kuko urugo rwe rurahungabana, rurakena, umugore uri muri gereza aba yarasenye.”

Atinyura kandi abakobwa bumva ko bakwiriye gukora imirimo yoroshye aho avuga ko nabo bifitemo imbaraga n’ubushobozi buhagije bwatuma bagera ku byo bifuza mu buzima bwabo. Ati “Bakwiye gukunda kwiga, bakunguka ubumenyi kandi ubwo babonye bakabukoresha neza.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .