00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urugendo rwa Nyamirambo Women Center yatangijwe n’abagore batishoboye, ikaba ihemba agatubutse

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 27 March 2018 saa 10:54
Yasuwe :

Imyaka isaga 10 irashize itsinda ry’abakobwa n’abagore 18 bibumbiye mu Muryango ‘Nyamirambo Women Center-NWC’ ukorera mu Karere ka Nyarugenge bishyize hamwe batangira urugendo rwo kwigira binyuze mu kwihangira imirimo.

Amateka mashya yatangiye kuremwa mu 2007. Icyo gihe abari n’abategarugori bahuriye muri NWC bari ba ntaho nikora, nta mikoro, ntaho gukorera bakagorwa no kwihuriza hamwe, ntibakomwe mu nkokora ahubwo bahaye agaciro icyerekezo cyabo.

Ni urugendo rwasabaga ubwitange bugamije gushaka ifaranga ribafasha kuzinukwa gutegera amaboko abo bashakanye, ahubwo bakitwa inkingi ya mwamba mu iterambere ry’ingo n’igihugu.

Mu 2008, umwe muri aba bagore yahuye n’abashakashatsi b’Abanya-Slovenia baganira ku mushinga wabo n’aho bifuza kugera, bishimira icyerekezo bafite babatera inkunga.

Visi Perezida wa Nyamirambo Women Center, Nyangoma Mary, yatangarije IGIHE ko iyo nkunga bayihereyeho bakodesha inzu yo gukoreramo kuko babonaga ubumwe nk’inzira yo kungurana ibitekerezo biganisha ku nzozi zabo.

Yagize ati “Twatangiye tutagira aho gukorera, duhurira mu ngo zacu mbese ari nk’ikimina cyo guhana udufaranga duke. Tumaze guhura n’abo bashakashatsi, twabasobanuriye uko twatangiye n’ibyo twifuza kugeraho, basubiye iwabo batubwira ko bakusanyije inkunga barayiduha. Batubwiye ko bifuza ko tubanza kubona aho dukorera […] tumaze guhura, twakodesheje inzu twifuza ko ariho twatangira gukorera ibikorwa byacu.”

Mu byo bifuzaga gukora harimo ubudozi n’ububoshyi ariko byabanje kuzitirwa n’uko hari abari biganjemo abatazi gusoma no kwandika, babanza kubyigishwa, bongeraho no kwiga Icyongereza na mudasobwa.

Yagize ati “Twabonaga abantu badoda tukifuza ko natwe twabikora tukagira icyo tugeraho, twumva ari umushinga wateza umuntu imbere ariko ntibyabanje kutworohera kuko abenshi ntibari bazi gusoma no kwandika. Mu nkunga twabonye rero twabanje kubibigisha, dushaka umwarimu, tuvuga ngo nibabimenya bazashobora no kwiga kudoda.”

Nyamirambo Women Center yakomeje kwagura imikorere, itangiza ubukerarugendo buciriritse bwo kumenyekanisha bimwe mu bigize umuco Nyarwanda nko gusura amakaragiro y’amata n’ibindi birimo gusobanura uko amakara agurishwa ku mufuka cyangwa ku kadobo, gusura amaguriro y’imyenda n’ibindi. Ibi bikorwa byishyurirwaga biri mu byahinduye isura ya NWC n’u Rwanda mu gutanga serivisi inoze.

Abagore bibumbiye mu Muryango ‘Nyamirambo Women Center-NWC’ bakora ubudozi bugezweho

Nyangoma yavuze ko nubwo banyuze mu rugendo rutari rworoshye ngo hari iterambere ryagezweho.

Yagize ati “Mu by’ukuri mu ntangiriro ntabwo byari byiza kuko buri gihe ibintu iyo bitangira ntibigenda neza gusa ba bagore bakomeje kudutera inkunga ngo dukomeze dushyireho umwete […] itsinda ryacu rimaze kwiga, twaje gutekereza ko hari abandi bagore duhuje ibibazo kandi duturanye. Mu nkunga twari dusigaranye, twavuganye n’abayobozi b’inzego z’ibanze bakaduha abo twigisha gusoma no kwandika.”

NWC imaze guhugura abagore benshi gusoma no kwandika, ndetse abayinyuzemo bigishwa no kudoda. Mu 2013, uyu muryango wabonye ubufasha mu kumenyekanisha ibikorwa byawo binyuze ku rubuga rwawo no ku mbuga nkoranyambaga.

Umugore ukomoka mu Busuwisi wabafashaga, yabasabye gushaka abana b’abahungu n’abakobwa 14 bahugurwa mu bukerarugendo mu gihe cy’amezi ane, batoranywamo batandatu banabafashije mu bukerarugendo buciriritse. Bitewe n’uko ubushobozi bwo gukurikirana abigishijwe bwari hasi, batangiye kwitabwaho byihariye, baza no gutangiza iduka ricururizwamo bimwe mu byo bakoze, ritangira kubyazwa amafaranga.

Nyamirambo Women Center yatangiranye imashini eshatu gusa ariko ubu ifite izigera kuri 30 zikoreshwa mu kudoda bimwe mu bicururizwa muri iryo duka ririmo imyenda, imitako n’ibindi.

Uyu muryango umaze kugera ku bakozi 55 bahoraho barimo abahembwa umushahara mwiza. Nyangoma yagize ati “Mpereye kuri bariya 55, nta mushahara fatizo ahubwo twafashe ko umuntu ahembwa bitewe n’ibyo yakoze. Ubu hari abahembwa mu bihumbi 200 Frw ; hari n’abatayageza ariko icyo gihe baba bishyuriwe ubwishingizi.”

Abahuriye muri NWC bafashanya mu byago aho ugize ikibazo ashobora kugobokwa binyuze mu mafaranga abikwa mu isanduku.

Iterambere mu rugo rw’abanyamuryango

Musabyingabire Epiphanie watangiye gukorana na NWC mu 2012, avuga ko hari byinshi yamugejejeho kuko atagisabiriza umufasha we icyo yambara, amafunguro ateka n’ibindi. Binyuze muri uyu muryango yafunguje konti itabikuzwaho (compte bloqué) ashyiraho ibihumbi 40Frw buri kwezi kuva mu 2017.

Mu 2014, NWC yatangije umushinga wo gutoza abana gusoma, inashinga isomero ry’abana bigiramo ku buntu, risurwa n’abagera kuri 15 ku munsi. Ryatangiye rifite ibitabo 500 biri mu Kinyarwanda, Icyongereza n’Igifaransa ariko rimaze kugira ibigera ku 3000.

Uyu muryango watangiye gutekereza kwegera abagore n’abakobwa batuye muri Gasabo n’inyuma ya Kigali, nko mu Karere ka Kamonyi, bashinze ishuri rigiye kwigisha gutunganya imisatsi, inzara n’ibindi.

Bimwe mu bikoresho baboha
Nyamirambo Women Center yatangijwe n’abagore batishoboye imaze gutera intambwe ifatika
Ifite n'iduka ricururizwamo ibikoresho byabo
Bakora n'ingofero n'ibindi bikoresho mu bitenge
Nyamirambo Women Center yatangijwe n’abagore batishoboye, imaze kwiyubaka
NWC ikorera mu Murenge wa Nyarugenge hafi y'isoko ryo mu Biryogo
NWC yakira abakiliya barimo n'abanyamahanga bishimira ibyo bakora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .