Iyo uvuze iki kiganiro cyangwa amakuru mu Kinyarwanda, mu bitekerezo bya benshi haza izina ‘Umurerwa Evelyne’, kuko aribyo uyu mugore umaze imyaka 17 irenga akorera Televiziyo y’u Rwanda yamenyekanyeho cyane.
Umurerwa ari mu bagore bamaze igihe mu mwuga w’itangazamakuru, azwi no mu bindi biganiro birimo ‘Talent Azimuzt’ na ‘Tinyuka Urashoboye’ agikora kugeza uyu munsi, aho abifatanya no kuvuga amakuru.
Mu 2000 nibwo Umurerwa wari urangije indimi mu Ishuri rya CIESK (Centre Islamique d’Enseignement Secondaire de Kigali), yinjiye mu itangazamakuru atangirira kuri Televiziyo Rwanda, n’uyu munsi akaba ariho akibarizwa.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko zari inzozi zibaye impamo, kuko yari yarakuze yiyumvamo kuzaba umunyamakuru ukomeye, ku buryo rimwe na rimwe yagendaga yivugisha mu nzira.
Yagize ati “Kuva kera narabikundaga cyane, nakurikiraga kenshi Radio Rwanda, rimwe na rimwe nkajya mfata umwanya nkigana abanyamakuru bayo nka ba Amabilisi Sibomana, hari n’ubwo nagendaga nivugisha. Nabyinjiyemo nkiri muto cyane ku buryo na Kaminuza n’andi mahugurwa yose nagiye mbona, urebye nabikoze ndi mu itangazamakuru.”
Bitewe n’uburyo abantu bishimiraga ibyo akora ndetse abana b’abakobwa bagatangira kumufata nk’icyitegererezo byatumye arushaho kugira umuhate.
Ati “Ni umwuga mwiza, ku buryo kuwuvamo hari igihe bigorana. Ni umwuga uguhitisha ahantu hose kandi neza, ni umwuga utuma wiyubaha. Ni umurimo mwiza cyane iyo wawukoze mu buryo bunoze kandi bwa kinyamwuga.”
Yavuze ko itangazamakuru rishobora kukugeza ahantu henshi ndetse mu gihe warikoze wirinda amarangamutima udashobora kurambirwa.
‘Tinyuka urashoboye’ ikiganiro kimurutira ibindi
Nubwo yagiye akora ibiganiro by’urubyiruko bigakundwa ndetse akavuga amakuru benshi bakaryoherwa, Umurerwa we ahamya ko muri byinshi yakoze, icyamurutiye byose ari icy’abagore cyitwa ‘Tinyuka urashoboye’, yatangiye gukora mu 2010.
Ati “Ni ikiganiro binshimisha iyo mpuye n’umugore akambwira ati nakoraga akazi kampemba amafaranga buri kwezi, ariko uyu munsi kubera ko ngenda nkurikira ibiganiro byawe, byaramfashishe ndikorera. Ubu n’uwansubiza mu kazi ngo ampembe amamiliyoni ntabwo nshobora kubikora.”
Muri iki kiganiro kiba buri wa Gatanu saa moya n’igice z’umugoroba, aganira n’abagore bari mu nzego zitandukanye bafite ibikorwa bikomeye bagezeho.
Uretse kuba iki kiganiro yatangiye biturutse ku gitekerezo cye bwite, akunganirwa n’ubuyobozi bw’Ikigo cy’Itangazamakuru (RBA) akorera, gituma abenshi batinyuka kwikorera, abana b’abakobwa bakajya mu myuga yafatwaga nk’igenewe abagabo, abo baganira ahamya ko abigiraho byinshi.
Ati “Hari igihe nganira n’umugore runaka nkavuga ngo ariko ubu nanjye nyuma y’aha sinamera nkawe? Nanjye bambera urugero, nubwo mba ndi mu kiganiro, bimpa ibitekerezo by’inzira nakoresha nashatse guhindura ubuzima nerekeza mu iterambere.”
Kwiha gahunda bituma ataburira umwanya umuryango
Umurerwa ufite abana batatu barimo umuto ufite imyaka ine avuga ko nubwo Itangazamakuru risaba umuntu guhora yiteguye kujya mu kazi, bitamubera imbogamizi ngo abe yabura umwanya wo kwita ku muryango we.
Ati “Hano akazi kacu kaba gateguye neza, uretse n’ikiganiro cya ‘Tinyuka Urashoboye’, nkora n’amakuru. Yego baraguhamagara uhora witeguye, ariko byose bisaba kwiha intego. Burya iyo umuntu ari umubyeyi, agira uburyo abyitwaramo, uburere bw’umwana bukitabwaho kandi n’akazi kakagenda neza.”
Ibyo atunze abikesha itangazamakuru
Umurerwa avuga ko ubuzima bwiza abayemo uyu munsi abukesha itangazamakuru, rikomatanyije n’umugisha uturuka ku Mana.
Ati “Uyu munsi mba ahantu ntakodesha, imodoka yose nshatse ndayigurira. Ariko nanone byose bisaba kwizigama, ufata icyemezo ukavuga ngo ngiye kwiyima ibi n’ibi kugira ngo ngere aha naha. Ntacyo navuga mbura n’Imana ariko iba ibifitemo uruhare.”
Gukora kuri televiziyo si ubwiza ni ubwenge
Mu gihe usanga hari abibwira ko kuvuga amakuru no gukora ibiganiro kuri televiziyo bidasaba ubuhanga, Umurerwa we ntiyemeranywa nabo.
Ati “Ubwiza n’itangazamakuru yaba iry’amashusho cyangwa kuri radio nta hantu bihuriye. Iyo ukora akazi kawe neza abantu baragukunda. Ubuse nta muntu mwiza urabona ariko ntihagire n’umwe umwishimira?”
Yakomeje avuga ko itangazamakuru risaba ubushishozi no kuyungurura ibyo uha abantu, by’umwihariko abakora kuri televiziyo bagomba guharanira gusa neza no kwambara imyambaro ibabereye.
Ati “Ntabwo ugomba guhuza akazi kawe n’amarangamutima yawe. Niba rero nababaye kandi mfite akazi, nkaza narakariye abantu isura yijimye, ntabwo bazanyurwa n’ibyo mbaha.”
Umurerwa yavuze ko indi ntwaro yifashisha mu kazi ke ari uguhora yiga, akareba ibyo abandi bakora ndetse akemera gukosorwa igihe cyose hari umweretse ko hari icyo adakora uko bikwiye.
Ibanga rituma ahorana itoto
Inseko, uburanga n’imiterere bya Umurerwa kuri televiziyo, ni nabyo uhuye nawe mu buzima busanzwe uhita ubona, ndetse nta n’uwatinya kuvuga ko mu myaka isaga 17 nta kintu kinini yahindutseho.
Iyo uganiriye nawe akubwira ko ibanga yubakiraho ari ukwirinda kurakara no gukunda imyitozo ngororamubiri.
Ati “Iyo mpuye n’ikintu kintesha umutwe, iyo nibutse ko arinjye kiza kugiraho ingaruka, ndacyirengagiza nkigira nk’aho kidahari. Ikindi kimfasha cyane nkunda siporo, ndayikora ku buryo hari n’abantu bambwira ko mbuze umwanya byangiraho ingaruka. Nshobora no kuyikora buri munsi.”
Umurerwa iyo atari mu kazi, umwanya we awuharira gukora siporo zirimo kwiruka, gym tonic, rimwe na rimwe akajya koga, ariko byose ntibimubuza kwiragiza Imana yo mugenga wa byose.
TANGA IGITEKEREZO