Ni icyumweru cyatangijwe ku wa 07 Mata 2024, ubwo u Rwanda n’Isi muri rusange byatangizaga ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni igikorwa cyabanjirijwe n’imirimo irimo kururutsa ibendera kugeza mu cya kabiri, gucana urumuri rw’icyizere ndetse no kunamira abazize Jenoside.
Cyabimburiye ibindi biteganyijwe kuba muri iki cyumweru muri Amerika birimo n’ikizabera mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko muri Amerika, Capitol Hill, ku wa 15 Mata 2024.
Mu butumwa yatanze ku bitabiriye, Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika, Mathilde Mukantabana yagarutse ku magambo ya Perezida Paul Kagame, agaruka k’uko Abanyarwanda n’Abanyafurika muri rusange bagomba kwihesha agaciro ubwabo.
Ati “Nk’uko Perezida Kagame yabigarutseho, imitima yacu yuzuye intimba ariko ku rundi ruhande tukanashimira. Nubwo twibuka abacu ariko tunashimira aho igihugu kimaze kugera.”
Amb Mukantabana yasabye ko Abanyarwanda bari mu bice bitandukanye bagomba guhuriza hamwe imitima mu guha icyubahiro abarenga miliyoni bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yabasabye guhumuriza abayirokotse ndetse no gukomeza ihame ry’ubumwe bw’Abanyarwanda cyane ko ari bwo shingiro ry’iterambere ry’igihugu no gukomera kwacyo.
Ni mu gihe Bernadette Denis wari uhagarariye Ibuka ikorera muri Amerika yashimiye Inkotanyi zitanze zikabohora igihugu Jenoside igahagarikwa, anagaruka no ku bikomere abarokotse bahuye na byo muri iyi myaka 30.
Icyakora Denis yagaragaje ko bataheranywe na byo ahubwo bakomeje gutwaza bakiyubaka ndetse bakabona imbaraga zo kubabarira ababiciye, no kugira uruhare mu kurwanya amacakubiri n’urwango, kugira ngo ubwiyunge bushyira ku mahoro arambye buhabwe intebe.
Muri iki cyumweru muri Amerika hateganyijwe ibikorwa byo kwibuka bitandukanye, birimo ibizabera mu mashuri makuru na za kaminuza, nka Kaminuza ya Havard, Kaminuza ya Kiliziya Gatolika yo muri Amerika, University of Central Arkansas n’izindi.
Amb. Mukantabana asaba Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda kuzitabira ibyo bikorwa byo kwibuka byose biteganyijwe mu minsi 100.
Uyu muyobozi kandi yagaragaje ko kubyitabira bizafasha mu guhangana n’abiyemeje guhakana no gupfobya Jenoside nkana, bagerageza gushakisha amaronko mu kubiba urwango no kugorera amateka yaranze u Rwanda.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!