00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Avega-Agahozo mu iterambere ry’umugore ihereye ku komora ibikomere by’abapfakazi ba Jenoside

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 4 April 2018 saa 01:38
Yasuwe :

Umuryango ubumbiye hamwe abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi, Association des Veuves du Génocide - Agahozo (AVEGA Agahozo) wahuye n’inzira y’inzitane mu rugamba rwo kubafasha ihereye mu kubomora ibikomere kugera ku iterambere ryabo n’imiryango.

Hari muri Mutarama 1995, hafi umwaka umwe gusa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, igahitana abasaga miliyoni mu minsi 100 gusa, abayirokotse ikabasigira ingaruka zashegeshe imitima yabo n’imibiri, imibereho, ubukungu n’ibindi byabaye umukoro ku muryango Avega kugeza uyu munsi.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’umuyobozi wayo, Mukabayire Valérie, yasobanuye ko wari ugamije kubakura mu bwigunge.

Yagize ati “Umuryango wavutse hari ababanje kubona ko abantu bihebye bakagira igitekerezo. Babonye uko bihebye, uko abapfakazi basigaye mu gihirahiro baravuga bati ‘buriya uwashinga umuryango, bavuga ngo twegerane, tuvuge ibitubayeho, duterane inkunga, umwe abwire undi ati ‘ komera, dushake uko twahura, uwumvaga ko yasigaye wenyine ahure n’undi baganire ku byababayeho n’uko bahangana nabyo.’”

Icyo gihe wari ugizwe n’abanyamuryango basaga ibihumbi 25 mu gihugu hose ariko bagenda bagabanuka, kuri ubu bageze basaga ibihumbi 19.

Avega igendera ku nkingi zirimo ubuzima, kwiteza imbere no kurwanya ubukene, ubutabera, ubuvugizi no guhana amakuru hagamijwe gukemura ibibazo birimo komora ibikomere by’umubiri n’umutima.

Mukabayire ati “Izo gahunda nizo tugikoreraho ariko ni ngari. Hari iyo kuvura abakomeretse tubasha no kwishyiriraho amavuriro yo kuvura abakomeretse, dufatanyije n’abafatanyabikorwa. Iyo kuvura abahungabanye, isanamitima ku bakomeretse benshi bari bahari, dushyiraho serivisi yabyo, dushaka abajyanama ku ihungabana bari ku cyicaro gikuru ariko bakajya bahugura abandi.”

Icyo gikorwa cyakoje gukorwa ari nako umuryango wiyubaka umunsi ku wundi ariko unita ku gukura mu bwigunge abanyamuryango mu buryo bwo kububakira amacumbi yamamaye cyane ku izina ry’imidugudu ya AVEGA, wasanga hafi mu turere 30 tugizwe u Rwanda, byakozwe ifatanije n’abandi bafatanyabikorwa barimo FARG, Action Aid n’abandi.

Mukabayire yavuze ko ubufasha Umuryango wagiye ugenera umugore kuva icyo gihe, hanatekerezwaga ku hazaza he, byageze no ku rwego rwo kubafasha mu mishinga y’ubucuruzi, ubworozi bitewe n’ubushake by’umunyamuryango cyangwa aho aherereye. Nko mu cyaro imishinga yibandaga ku buhinzi n’ubworozi naho mu mijyi ikibanda ku bucuruzi, ubukorikori nk’ubudozi, ububoshyi bw’imitako n’ibindi.

Mukabayire ati “Bagiye bahabwa amafaranga mu matsinda aciriritse bagakora udushinga duciriritse tubyara inyungu n’ubu bigikorwa. Iby’ubutabera, hajemo gufasha abantu mu manza nyinshi zo gukurikirana ababiciye, ababatwariye imitungo. Ibyo twabikoraga dufatanyije n’inzego z’ubutabera na Leta n’ahandi yagiye idufasha, tukabashakira abunganizi tukanahugura abantu mu mirenge batari ab’umwuga, umunyamategeko akaza asanga hari ibyo basobanuriwe.”

Gahunda y’ubuvugizi ayifata nk’inkingi ya mwambwa mu rugendo rutoroshye umuryango wagenze kuko nta kindi wari bukore ngo ubashe gukora ibikorwa bidasanzwe byasabaga amafaranga nk’imidugudu n’ibindi.

Umuyobozi wa AVEGA- AGAHOZO, Mukabayire Valérie

Mu bindi bikorwa umuryango umaze kugeraho harimo kubaka inyubako z’amacumbi i Rwamagana, Rusizi n’ahandi, kugira inyubako ukoreramo i Remera, ikigo nderabuzima cyavurirwagamo abanyamuryango gusa ariko ubu gisigaye cyakira abantu bose.

AVEGA yatumye ingo z’abapfakazi zikomera

Mukabayire yakomeje agira ati “Urumva ko ari inzira ndende, igihe cyarageze byose bizamukira rimwe, abantu bakomeza gukora, bakomeza kuvurwa. Ubu igice kinini cy’abanyamuryango cyaje kuva muri bwa bwigunge, kuva muri bwa bukene bashobora kuza noneho bahagarara ahantu bumva batuje bashobora kugendana n’abandi baturage, ugasanga umupfakazi yariyubatse, afite urugo nk’urw’undi mugabo baturanye, ugasanga sirwo rusuzuguritse, rimwe na rimwe rwihagazeho kururusha.”

Uretse abo bafashijwe mu mishinga yo kwiteza imbere hari n’abandi bafashijwe kwiga, abari baracikije amashuri barayasubukura, biba inkingi yo kwifasha, umuryango nawo ukabona uko wita ku bababaye kurusha abandi barimo abamugaye, abageze mu babukuru, abahungabanye, abafashwe ku ngufu bakanduzwa Sida n’ababyaye abana mu buryo bwo gufatwa ku ngufu.

Ku bufatanye na FARG, Avega ifite umushinga uyifasha kugira umukozi kuri buri Karere w’inararibonye ku buzima bwo mu mutwe, akamenya ibibazo by’abantu bose bafite ihungabana.

Kuri ubu, Avega iri guhangana n’ibibazo bitari byinshi byo gufasha abanyamuryango mu butabera, bikorwa ifatanyije na Leta, ubuvugizi bugamije gufasha abanyamuryango gukorana n’amabanki, aho mu Ntara y’Amajyepfo, Urwego Bank, ibahugura ku gutegura imishinga, ikanabaha inguzanyo uwishyuye amafaranga agahabwa abandi.

Mukabayire yakomeje avuga ko hari gahunda yihariye yo kwita ku bakecuru bari hejuru y’imyaka 65 b’incike badafite n’imiryango yabitaho, igamije kubakurirana ubuzima bwabo. Iyo gahunda yatangije mu 2013, bubakirwa inzu z’amasaziro zigera kuri 870 ku bufatanye na Unity Club, FARG n’abandi.

Muri iyi gahunda, mu Karere ka Huye, hubatswe urugo rwatujwemo imiryango 80, Nyanza 20, Kayonza, Kamonyi, Rwamagana umunani buri hamwe.

Uyu muryango wanakomeje kugenda wita ku banyamuryango mu buryo butandukanye nko kuvuza abandujwe indwara zidakira, gufasha imiryango itarabona imibiri y’abayo bishwe muri Jenoside cyane cyane mu bihe byo kwibuka.

Hakenewe ubuvugizi ku macumbi ashaje

Mukabayire yakomeje avuga ko ubugenzuzi bukorwa ku macumbi yubakiwe abanyamuryango bwerekanye ko amenshi ari kugenda asaza ariyo mpamvu batangiye ubuvugizi buzakorwa cyane mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 24, ayo macumbi akongera agasanwa.

Yanasobanuye ko nubwo hari byinshi byakozwe, atavuga ko bageze iyo bajya kuko ibyakozwe bizakomeza kuko hakiri ibibazo bigikeneye ubuvugizi.

AVEGA-AGAHOZO ifite ivuriro ryayo rikorera ku Cyicaro cyayo i Remera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .