00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kanyange, umugore ufite amateka, yari Umuyobozi w’akagari agirwa Visi Meya (Video)

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 23 March 2018 saa 12:38
Yasuwe :

Imyaka igiye kuba 14 Kanyange Christine ari mu buyobozi bw’inzego z’ibanze. Yatangiye hakiriho segiteri na perefegitura, akorana na ba konseye na ba resiponsabule anasezererwa hamwe na bo, none ubu ni umwe mu bayoboye Akarere ka Ngororero.

Muri Nyakanga 2004 nibwo Kanyange, agoronome wari wararangije amashuri yisumbuye yabonye akazi ko kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Segiteri Gisebeya mu Karere ka Gaseke, Perefegitura ya Gisenyi. Icyo gihe yakoranaga n’abari abakonseye bari basanzwe bayobora segiteri.

Mu rwego rwo kubahiriza gahunda yo kwegereza ubuyobozi abaturage, mu 2006 habayeho amavugurura y’inzego z’ubuyobozi, benshi mu bakoraga mu nzego z’ibanze barasezererwa, abafite ubushobozi n’ubumenyi bahabwa imyanya mishya.

Abatari bafite impamyabumenyi zibemerera guhatana barahagaritswe, Kanyange na we ajyana na bo.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, Kanyange yavuze ko kubera ibihembo by’ishimwe by’imikorere myiza yari yarahawe ubwo yakoraga muri Segiteri Gisebeya, byatumye nyuma y’igihe gito yibukwa, ahabwa umwanya w’agateganyo wo kuba Umuyobozi Ushinzwe Irangamimerere mu Murenge mushya wa Kabaya.

Uwo mwanya yawushyizweho atawukwiye kuko wahabwaga abarangije kaminuza, ari nabyo byatumye awusimbuzwaho ahabwa kuyobora Akagari ka Gaseke. Mu 2009 yakuwe mu Kagari ka Gaseke ahabwa kuyobora aka Kabaya.

Buri kagari yayoboye mituweli yatangwaga 100% nta tekinika

Kanyange avuga ko nta kagari yayoboye ngo mituweli itangwe munsi y’ijana ku ijana kandi nta tekinika ryabayemo.

Yagize ati “Nko muri mituweli, ntabwo nigeze nanirwa kugeza abaturage ku gipimo cya 100 % mu kagari kose nayoboraga. Aho nahahererwaga igikombe.”

Kanyange Christine yari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari aza gutorerwa kuba Umuyobozi Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Ngororero

Ibanga yakoreshaga ni ukwegera abaturage ariko hejuru yabyo akarenzaho kubaha ububasha bwo gufata ibyemezo.

Ati “Muri mituweli ibanga nakoreshaga kandi n’ubu turarikoresha mu karere kacu, ni ukwereka umuturage akamaro kayo. Ni byiza gutangira gushyira abantu hamwe bakizigamira hakiri kare. Buriya ku mudugudu usibye abayobozi, dufite izindi mbaraga mu baturage. Iyo wabashije kuzimenya iza bariya bavuga rikijyana, bariya bayoboye inama z’abahetsi ukabiyegereza ukabereka ko ibikorwa ari ibyabo, icyo gihe ugera ku ntego wifuza.”

Yakomje agira ati “Hari inama z’abahetsi ku mudugudu ziba zigizwe n’ingo nka 30 cyangwa 40 zitabarana mu byiza no mu bibi. Abo bantu batangiraga kwizigamira amafaranga ku buryo igihe cyo kwishyura mituweli bahitaga bayaterura bakayajyana kuri konti nta handi binyuze. Ubwabo akaba ari bo bagira inama wa muntu udashaka kwishyura.”

Ibyo ngo byatumaga adakoresha imbaraga z’umurengera, ahubwo akazishyira mu bukangurambaga, byatumye akundwa n’abaturage n’abayobozi bagenzi be.

Kwegera abaturage agakemura ibibazo byabo byatumye mu mitwe y’abaturage Kanyange yayoboye bahora bamwibuka. Urugero ni aho mu 2016 abanyamakuru babajije bamwe mu batuye ku Kabaya umuyobozi wabo bakavuga ko uwo bibuka ari Kanyange kandi yari amaze iminsi agizwe Visi Meya.

Uyu mugore bigoye kubona yijimye mu maso, avuga ko urukundo n’icyizere yagiriwe n’abaturage nta handi byavuye atari mu kubakemurira ibibazo.

Ati “Nibandaga ku gukemura ibibazo by’abaturage, cyane cyane ku manza. Naharaniraga ko ikibazo umuturage yanzaniye ngikurikirana kikarangirira igihe, bigatuma abayobozi n’abaturage babyishimira. Kugira ngo abaturage bakumve uri umuyobozi icya mbere ni ukubegera. Iyo wabegereye ukabatega amatwi, ntutoneshe ngo urobanure ku butoni, ukamwakira uko ari ubundi ukamwigisha, arakumva.”

Icyo cyizere avuga ko ari nacyo cyatumye yumva yakwiyamamaza muri Gashyantare 2016, atorerwa kuba Visi Meya Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu avuye ku buyobozi bw’akagari.

Ati “Ntabwo nari narabitekereje kera. Nkurikije igihe nari maze mu buyobozi mbana n’abaturage, numvaga maze kumenyera ibibazo bahura nabyo. Nabonaga abaturage ndetse n’abo dukorana banyizeye. Nanjye ndatekereza nti ‘ nshobora kuyobora.”

Abagore bagira umurava, bagahura n’imbogamizi

Kanyange avuga ko mu myaka amaze mu buyobozi bw’inzego z’ibanze nta mbogamizi ikomeye arahura nayo, gusa yemeza ko hari abagore bibaho bikaba byagira ingaruka ku musaruro batanga.

Yagize ati “Abagore burya tugira umurava, iyo ukunze umurimo ukora, ugakunda abo ubana nabo, ukihanganira ibibazo ushobora guhura nabyo inshingano zawe uzirangiza neza.”

“Ingorane ahura nazo mu kazi ni igihe atagize umukoresha mwiza. Ushobora kujya mu kazi umukoresha ntimuhuze. Muzi ibibazo bijya bibaho aho hamwe kugira ngo umugore bavuge ko yakoze neza ari uko aba yatanze ruswa y’igitsina. N’iyo wagize umwaku ukagira urugo rubi, ntabwo warangiza inshingano zawe neza.”

Mu ngorane we ubwe avuga ko yagiye ahura nazo zikamubabaza ni nko gufata ibyemezo ari kumwe na bagenzi be bakorana ariko ntibishyirwe mu bikorwa uko byumvikanyweho.

Imyaka amaze mu buyoboz bw’inzego z’ibanze, Kanyange, avuga ko yamwigishije ko iyo wigiriye icyizere by’umwihariko nk’umugore ntacyo utageraho.

Ati “Isomo nakuyemo nuko iyo wowe wiyizeye, wumva ushoboye urashobora. Abakobwa n’abadamu bagomba kwitinyuka. Twahawe agaciro tugomba kugahagararaho, tugatinyuka, tugakora ibyiza.”

Yavuze ko icyo asaba Imana kuri ubu atari indi myanya myiza mu buyobozi ahubwo ngo nasohoza inshingano yahawe neza, inzozi ze zizaba zigezweho.

Ngororero ntiri ku mwanya mwiza mu mihigo

Imyaka ibiri irashize Kanyange ari mu buyobozi bw’Akarere ka Ngororero, nyamara ntigahagaze neza mu kwesa imihigo. Mu mwaka ushize wa 2017, kaje ku mwanya wa 17 mu turere 30.

Kanyange yemeza ko umwanya akarere ke kabonye udashimishije, gusa ngo bari guharanira kuza imbere.

Yagize ati “Ntabwo byatunejeje ariko n’ubundi dukomeje kurwana ishyaka no kuvuga ngo icyaduha akarere kacu natwe kakaza imbere. Abaturage bacu ntabwo umwaka ushize bari bafite amazi meza nkuko babyifuza. Ni kimwe mu byadusubije inyuma ariko ubu turi gufatanya n’abandi bafatanyabikorwa kugira ngo bikemuke.”

Abaturage bafite amazi meza muri Ngororero bageze kuri 65 %.

Kanyange Christine yatorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu tariki ya 26 Gashyantare 2016. Afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’Iterambere ry’Icyaro yabonye mu 2010.

Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Ngororero, Kanyange Christine, ntava mu mitwe y’abaturage. Aha ni muri Gicurasi 2017, ubwo yashishikarizaga abaturage bo mu Kagari ka Binana, mu Murenge wa Matyazo kwimuka mu manegeka
Kanyange ubwo yasuraga ahateye ingemwe z'Uruganda rw'Icyayi rwa Rubaya ku wa 20 Ukuboza 2016
Kanyange yasabye abayisilamu bo ku Kabaya guhangana n'abafite ingengabitekerezo ishobora kubiba iterabwoba
Kanyange yasabye abacuruzi bo muri Ngororero guteza imbere ishoramari ariko bakanita ku iterambere ry'Akarere bakomokamo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .