00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muhanga: Telefoni ifatiye runini abahinzi b’abagore mu kongera umusaruro no kuwugeza ku isoko

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 16 March 2018 saa 01:47
Yasuwe :

Abahinzi biganjemo abagore bakorera mu duce tw’icyaro tw’Akarere ka Muhanga, bavuga ko telefone ngendanwa ibafatiye runini muri gahunda yo kongera umusaruro no kubona aho bawugurisha.

Kuri ubu abahinzi bashobora kumenya ingano y’umusaruro bazabona bakabona n’amasoko bashaka bifashishije ikoranabuhanga rya atelefoni igendanwa.

Ni nyuma y’aho batewe inkunga n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bagore (UN Women) n’iryita ku biribwa (PAM).

Binyuze muri porogaramu yitwa “Buy from Women” ubu abahinzi bashobora kumenya ingano y’imirima yabo bikaba bituma bamenya umusaruro bakwitega.

Iyo porogaramu ihuza abahinzi bato n’abakora mu nzira umusaruro w’ubuhinzi unyuzwamo, ikabaha amakuru ahagije ku miterere y’ikirere, ibiciro ku isoko n’amahirwe ashobora kuba ahari binyuze mu butumwa bugufi bwoherezwa kuri telefoni.

Umuhinzi wo muri Koperative TuzamuraneCyeza yo mu Karere ka Muhanga, Christine Mukarukundo, yagize ati “ Mbere byaratugoraga kumenya ingano y’ubutaka bwacu, ibyo bigatuma tutabasha kugena umusaruro twitezemo, bikaba byaratumaga duciririkanya n’abaguzi.”

UN Women na PAM batangije iryo koranabuhanga muri Kamena 2016, rikazashyirwa muri Koperative 10 z’abahinzi mu gihe cy’amezi icyenda.

Muri rusange abagore 699 baturuka muri koperative z’abahinzi zo mu turere twa Gatsibo mu Burasirazuba na Muhanga mu Majyepfo bamaze kwiyandikisha kuyikoresha.

Iyandikwa rikubiyemo kubarura ingano y’umurima umuhinzi afite ibyo bikazatuma bamenya neza umusaruro ushobora kuzavamo.

Iryo koranabuhanga kandi rifasha abahinzi gutanga umusaruro utarenga uwo bafitiye ubushobozi bwo kubonera amasoko, ritanga amakuru nyayo ku birebana n’ubucuruzi, rikongera ubushobozi bwo kugera ku masoko, cyane cyane ku bagore batari basanzwe bafite ubushobozi bwo gukurikirana umusaruro kuva mu murima kugera ugurishijwe.

Kugeza ubu abahinzi baba abagabo cyangwa abagore bashobora kuganira ku biciro n’abacuruzi cyangwa ibigo by’ubucuruzi. Amakoperative y’abahinzi yamaze gusinyana amasezerano n’abaguzi b’umusaruro barimo ikigo Rwanda Grains and Cereals Corporation.

Telefoni ifasha umuhinzi kumenya ingano y’umusaruro azabona

Undi mugore uri muri Koperative TuzamuraneCyeza witwa Beatrice Mukanoheli, yagize ati “Twajyaga tuvugana n’abaguzi ariko ugasanga tutabasha kubahiriza ibyo badusaba cyane cyane ku bijyanye n’abagemura umusaruro kuko wasangaga abahinzi banyura ku ruhande bakagurisha ahandi.”

“ Ubu rero hamwe n’iri koranabuhanga, buri wese aba azi ingano y’umusaruro asabwa kugeza kuri koperative. Ibyo rero bitera ishyaka buri wese akabasha kubahiriza ibisabwa agahiga no gusarura ibirenze.”

Bitewe n’uko iryo koranabuhanga ritanga amakuru akenewe ku gihe, abahinzi bashobora gufata ibyemezo bikwiye bagendeye ku miterere y’ikirere, bigatuma baterera ku gihe bakamenya n’inyongeramusaruro ikwiye bagomba gukoresha.

Iyo porogaramu iracyari mu gice cyayo cya mbere, yatewe inkunga na guverinoma y’u Bushinwa.

Ubwo yasuraga ahakorera iyo gahunda, Ambasaderi w’icyo gihugu mu Rwanda, Pan Hejun, yagize ati “ U Bushinwa bwiteguye guha u Rwanda ubufasha cyane cyane ku ikoreshwa ry’ikorabuhanga mu buhinzi. Ubuhinzi ni urwego rw’ingirakamaro ku bukungu bw’u Rwanda nk’uko biri mu Bushinwa.”

Mu rwego rwo guteza imbere umugore, iyo porogaramu inafasha mu kwigisha abahinzi ibijyanye n’uburinganire bw’abagabo n’abagore mu buhinzi no kureba uko abagore bahabwa amahirwe mu kugira uruhare mu nzira umusaruro unyuzwamo kugira ngo ugere ku isoko.

Abahinzi bo mu Gasovu mu masaha y'ikiruhuko baba bahugiye kuri telefoni bashaka amakuru ku bijyanye n'ubuhinzi n'aho bashobora kugurisha umusaruro
Ambasaderi w'u Bushinwa mu Rwanda, Pan Hejun, ubwo yari yasuye abahinzi bakoresha porogaramu ya telefoni ibafasha mu buhinzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .