Uwamariya yize mu Ishami rya ‘Psychology Clinique’ muri Inatek, asoza amasomo mu 2013. Nyuma y’igihe gito yatangiye kwenga divayi mu mboga za betterave;iki kinyobwa cyahawe izina rya ’Kalisimbi wine’ cyarakunzwe gitangira kumwinjiriza amafaranga yahinduye imibereho ye.
Ahamya ko ubumenyi bwo gukora divayi yabuvomye mu mahugurwa yahawe mu bihe bitandukanye, akaba yaratangiranye igishoro cy’ibihumbi 20 by’amafaranga y’u Rwanda yafashe nk’inguzanyo yahawe n’ikimina.
Uyu mukobwa akorera ahitwa Mahoko mu Karere ka Rubavu. Icupa rimwe rya divayi akora muri iki gihingwa arigurisha ibihumbi birindwi by’amafaranga y’u Rwanda.
Uwamariya yatangiye no gukora isukari muri betterave ndetse ageze ku rwego rwo kwenga divayi mu nanasi zose akaba azigurisha mu Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Mozambique.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Uwamariya yavuze ko agitangira abantu bamusekaga nk’ukora ibitari ku rwego rwe ariko ubu basigaye bamushima bakamufata nk’uwazanye impinduka mu gace akoreramo.
Ibi ni byo yahereyeho avuga ko urubyiruko rukwiye kwitabira umurimo rugahangana n’ikibazo cy’ubushomeri burushaho gufata indi ntera.
Yagize ati “Ndagira inama urubyiruko gukura amaboko mu mifuka bagakora kuko ubu buri mwaka hasohoka benshi barangije kwiga kandi akazi nta handi bazagakura. Ni ukwikorera cyane ko mu Rwanda dufite amahirwe yo kwishingirwa n’Ikigega cy’Ingwate (BDF) na banki zikaduha inguzanyo.”
Kugira ngo yereke bagenzi be ko hari amahirwe afatika mu buhinzi, yashinze koperative ihinga betterave n’ibindi akenera mu ruganda rwe ruciriritse, akaba akorana n’abagera kuri 40.
Uwamariya akenera ibilo 15 bya betterave kugira ngo abone litiro 25 za divayi ya betterave naho kuri divayi y’inanasi litiro 25 akenera inanasi 40.
Ati “Umusaruro uraboneka kuko mfite isoko ryo mu Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Mozambique ariko ntabwo mbasha kuyahaza kubera ikibazo cyo gukora ibintu bike.’’
Uwamariya agiye gutera indi ntambwe yagure uruganda
Mu mpera z’umwaka ushize Banki ya Kigali (BK) yahaye Uwamariya inguzanyo ya miliyoni icyenda z’amafaranga y’u Rwanda izishyurwa nta nyungu muri gahunda ya Urumuri Initiative.
Ni gahunda BK yashyizeho mu gihe yizihizaga imyaka 50 imaze ikorana n’Abanyarwanda, igamije gufasha ba rwiyemezamirimo batanu bagitangira ngo babashe guteza imbere ibikorwa byabo.
Uyu mukobwa avuga ko aya mafaranga azamufasha kwagura uruganda bityo agahaza isoko kubera ko ryamubanye rinini.
Ati “Ubu namaze gutumiza imashini zizajya zimfasha mu gukora divayi, ubu ziri mu nzira; harimo iziteka zikanakamura mu gihe gito; bizamfasha kongera umusaruro ube mwinshi.’’
Ubusanzwe yari afite ubushobozi bwo gukora litiro 600 mu cyumweru kandi amafaranga akuramo amufasha kwiha icyo akeneye mu buzima bwa buri munsi no gukora indi mishinga y’igihe kirambye.
Ati “Nishimira cyane kuba ndi umukobwa wihagazeho, mbasha kwiha icyo nkeneye kandi nkabasha kuba narungutse inshuti nyinshi harimo abanyamahanga bansaba kuba nabasura iwabo nkabereka uko niteje imbere.’’
Abikesha ibikorwa bye Uwamariya yemeza ko afite byinshi amaze kugeraho birimo imodoka imufasha mu kazi ka buri munsi n’inzu ye bwite yubatse. Afite abakozi 10 bahoraho na 20 ba nyakabyizi.
TANGA IGITEKEREZO