Uyu muti ukomeje kubura ukunze gukoreshwa n’abarwaye Diabète yo mu bwoko bwa kabiri ariko abakoresha imbuga nkoranyambaga bakaba baramamaje ko unafasha abashaka kugabanya ibilo. Wayobotswe bikomeye cyane n’ibyamamare birimo na Oprah Winfrey.
Muri Mutarama 2023, ni bwo Ikigo cy’u Bufaransa gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’imiti n’ibikoresho byo kwa muganga (ANSM) cyatangaje ko kigiye gukora ubugenzuzi ku muti wa Ozempic.
Mu mpera za Gashyantare 2024 kandi Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) ryatanze impuruza ku ibura ry’imiti nka Ozempic n’indi yifashishwa n’abarwaye Diabète.
Mu ntangiriro za Werurwe 2024, Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, byerekanye ko Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa mu ruganda rwa Novo Nordisk, Martin Holst Lange, yabibwiye ko ikibazo cy’abashaka imiti ibafasha kunanuka kizaba umugani muri iki kinyacumi ndetse ko igerageza rya mbere kuri ‘Amycretin’ ritanga icyizere.
Holst kandi yavuze ko icyiciro cya mbere cy’abageragerejweho uwo muti cyerekanye ko abawufashe buri munsi mu gihe cy’ibyumweru 12 byabagabanyirije ibilo ku kigero cya 13.1%.
Ibi bitanga icyizere kurusha n’undi muti witwa ‘Wegovy’ wifashishwa n’abarwaye Diabète usanzwe unakorwa n’urwo ruganda, kuko wo wabigabanyije ku kigero cya 6%.
Uruganda Novo Nordisk rugaragaza umuti wa ‘Amycretin’ nk’uzicira inyoni ebyiri icya rimwe kuko uzaba igisubizo ku bashaka kunanuka ndetse ukanakuraho ibura ry’imiti y’abarwaye Diabète.
Amycretin iri mu bwoko bw’ibinini, mu gihe ‘Ozempic’ wo ari umuti ukoreshwa bisabwe kuwitera mu nshinge.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!