00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibishobora gukurikira izamurwa ry’umushahara w’abarimu

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 8 August 2022 saa 10:34
Yasuwe :

‘Mumbeshye ko mumpemba, mbabeshye ko nigisha’, uyu mugani wari umaze gufata intera mu burezi bw’u Rwanda by’umwihariko ubwa Leta, nta shiti ko ugiye kuba amateka nyuma ya tariki ya 1 Kanama 2022 ubwo Guverinoma y’u Rwanda yafataga umwanzuro wo kongera umushahara wa mwarimu kuva mu mashuri abanza kugera mu mashuri yisumbuye.

Byashyize u Rwanda ku mwanya wa Kane mu karere mu bihugu bifite abarimu bahembwa agatubutse, nyuma ya Tanzania, Kenya na Uganda.

Ni intangiriro y’impinduka ku bibazo byari bimaze igihe byarazonze uburezi bw’u Rwanda, byatumaga abishoboye bajyana abana babo kwiga mu mashuri yigenga.

Icyakora nubwo imishahara y’abarimu n’abayobozi b’amashuri yiyongereye, hari impinduka zishobora kubikurikira zaba nziza cyangwa mbi mu burezi ndetse zishobora kudatinda kwigaragaza.

Ireme ry’uburezi rigiye kwiyongera

Imyaka yari ibaye hafi 15 ireme ry’uburezi mu Rwanda ritungwa agatoki nyuma y’amavugurura yo mu 2008 yatumye u Rwanda rutangira gukoresha Icyongereza mu mashuri, nyuma y’imyaka hafi ijana hifashishwa Igifaransa.

Abarimu basabwe kwiga Icyongereza hutihuti, mu kurengera akazi bakagaragaza ko bakizi ariko ababanyuze imbere muri ibyo bihe barabizi ko kwari ukwirwanaho ngo badatakaza umugati.

Izo mpinduka zo kwigisha mu rurimi bamwe batumva neza, imishahara mito yatumaga basezera umusubirizo bigira mu bindi byatumaga ireme ry’uburezi ridindira.

Mu gihe abanyeshuri babaga batangiye kumenyera umwarimu, hari ubwo yabatunguraga akigira aho bweze, ubwo bakarwana no kumenyerana n’undi gutyo gutyo.

Kuba abarimu bongerewe imishahara, bizatuma tutongera kumva ko buri mwaka abasaga ibihumbi icumi basezera, ubwarimu bube urwego rurimo abantu bafite ubunararibonye kandi batewe ishema n’akazi bakora, ubwo umusaruro nawo wiyongere.

Ba bize ngarame bashobora gusezerwa

Hari abarimu bari barigize tereriyo, bize ngarame n’andi mazina ataryoheye umurezi. Ni bamwe bigishaga batega iminsi, imyitwarire yabo aho bakorera n’aho batuye iteye isoni, rimwe na rimwe bakabitwerera ubushobozi buke.

Minisitiri w’Uburezi ubwo Guverinoma yari imaze kongera imishahara, yavuze ko uwahawe byinshi abazwa byinshi, byumvikane neza ko ingamba zo gucungira hafi no kubazwa inshingano ku barimu bigiye kwiyongera, udatanze ibisabwa akerekwa umuryango nta kugoragoza kuko Leta ibizi ko ubwarimu bugiye kuba idolari, ababushaka bazajya bahora barekereje.

Kwiga ubwarimu bigiye guhenda

Amashuri y’inderabarezi wasangaga yoherezwamo abanyeshuri batsinze biringaniye, ibimene bikoherezwa cyangwa bikihitiramo andi masomo babona azatanga akazi vuba kandi gahemba menshi.

Uko imishahara y'abarimu mu mashuri abanza irutanwa mu bihugu byo mu karere

Nyuma yo gushyirwa ku rwego rw’imishahara iringanire, ubwarimu bwabaye umwe mu mirimo ishakishwa, bishobora no gutuma Leta igabanya umubare w’ababwigaga ariko ikongera amanota yafatirwagaho ngo ushaka kubwiga abuhabwe.

Ibyo bivuze ko ubwarimu buzaba umwuga ujyamo abahanga kurusha abandi nkuko mu bihugu byinshi byateye imbere bimeze.

Kaminuza zigenga zari zifite ubwarimu nazo zishobora kugenzurwa bihagije ndetse izijenjetse zinjiza abo zibonye zigahanwa, kimwe n’uko ishaka ishami ry’ubwarimu ishobora kujya ihabwa amabwiriza akakaye yo kubahiriza nkuko bimeze ku masomo nk’ubuganga n’andi.

Abarimu bo mu mashuri yigenga bashobora gushirira muri Leta

Ubu amashuri yigenga ari ku gitutu nyuma yo kongerera abarimu imishahara. Barabizi ko aribo bari bafite abarimu bashoboye ariko icyo babakuruzaga cyane ari amafaranga ariko Leta yongereye menshi cyane ku buryo ayigenga yo ku rwego ruringaniye, ubu siyo akiri imbere mu guhemba.

Nko mu Mujyi wa Kigali hari amashuri yigenga abanza yahembaga abarimu bayo hagati y’ibihumbi 80 Frw n’ibihumbi 100 Frw ku kwezi. Aya wasangaga akoresha abarimu bayo amanywa n’ijoro, nta kiruhuko no muri Weekend bagakora, amasezerano y’akazi ari ay’igihe gito ku buryo hari byinshi atabaheshaga nk’inguzanyo nziza n’ibindi.

Abarimu bamwe babyihanganiraga kuko nta handi bavana umushahara nk’uwo, ndetse abenshi babaga ari abarambiwe guhembwa urusenda muri Leta, none byahindutse. Bivuze ko amashuri yigenga natavugurura, araza kubura abarimu beza kandi icyo nicyo ababyeyi benshi bagendaga bakurikiye.

Mu gihe abarimu beza babuze, niko ireme ry’ayo mashuri rigabanyuka ababyeyi bahitemo kujyana abana babo aho ibintu bimeze neza.

Amashuri yigenga ashobora kongera amafaranga

Kugira ngo amashuri yigenga akomeze kugira agaciro n’ireme ryayo ridatakara, bizasaba kongera amafaranga y’ishuri kuko nibwo buryo buyaha ingengo y’imari yo gukoresha.

Nibiba ngombwa ko bongera imishahara ngo abarimu batabacika, bagatanga amasezerano y’akazi afata neza abakozi bayo, bivuze ko n’amafaranga y’ishuri azongerwa.

Icyakora ni ikarita basabwa gukina neza kuko nabyo bishobora kugabanya umubare w’abanyeshuri bakira. Impamvu ni uko Leta nayo igiye gukora ibishoboka byose icyizere cy’ireme ry’uburezi kikagaruka ku buryo ababyeyi bamwe bashobora kubona kwishyura menshi mu mashuri yigenga nta nyungu kandi no muri Leta ibintu bimeze neza.

Hari impinduka mu burezi zishobora gukurikira kongerera abarimu umushahara

Ibikubiye muri iyi nkuru ni isesengura bwite ry’Umwanditsi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .