00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamvu udakwiriye kuremererwa n’ibibazo by’ubuzima

Yanditswe na Urinzwenimana Mike
Kuya 9 October 2022 saa 04:01
Yasuwe :

Ubwanditsi: Ibikubiye muri iyi nyandiko ni ibitekerezo bwite by’umwanditsi Urinzwenimana Mike

Muri iyi minsi abantu benshi bahangayikishijwe no kwikorera imitwaro y’ibibazo byinshi bituruka mu buzima duhura nabwo bwa buri munsi ndetse n’ibindi biva mu miryango yacu ya hafi, mu nshuti, ibibazo by’ubukungu, kubura akazi, guhangayika cyane, kubura umutekano mu buzima, cyangwa izindi mpamvu.

Ibi byose cyangwa bimwe muri byo iyo bihuriraye ku muntu umwe atangira gushaka kubaho ubuzima bwo kwigunga, bikamukururira kwiheba, kugira agahinda gakabije, Indwara zo mu mutwe zigatangira kumwibasira.

Abenshi muri twe ntidushaka gusangiza abandi ibyo bahura nabyo ahubwo duhitamo kwigunga, ukumva ufite irungu kandi uri wenyine, ufite isoni zo gusangiza abandi umutwaro wikoreye.

Mu myaka mike ishize, isi yose yibasiwe n’icyorezo cya Covid, benshi banyuze mu bwigunge bonyine. Iyo usomye Bibiliya igaragaza ko tutaremewe kwikorera imitwaro yacu y’ubuzima twenyine.

Yesu yaravuze ati“Nimuze munsange, mwese abarushye n’abaremerewe, nanjye nzabaha uburuhukiro.” Imana yaturemye yari ituzi kurusha abandi bose bari kuri iyi si. Yari izi ko tudashobora kwikorera ibibazo by’ubuzima duhura nabyo twenyine. Kubw’iyo mpamvu yaduhaye ubutumire bweruye kuri twese, adusezeranya kuturuhura imitwaro yacu yose twikoreye mu mitima yacu no kuduha uburuhukiro bw’ibibazo byacu byose duhura nabyo.

Ibi Yesu yavuze ushobora kubisoma mu buryo bworoshye, ushobora no kuba warabyigishijwe cyangwa warabyize igihe kirekire mu idini ryawe usengeramo ariko ibyo bikaba ntacyo byamariye ubuzima bwawe uhubwo bukaba ntaho butandukaniye n’abatarabimenye, uyu munsi hari inkuru nziza, wemereye Yesu by’ukuri akinjira mu buzima bwawe ukamubwira ibiruhije umutima wawe nta na kimwe usize ndaguhindurira ubuzima bwawe, ntabwo buzongera kuremererwa ukundi.

Imana iturema ntiyaturemeye kwikorera imihangayiko yacu, ibitekerezo byacu ibyinshi byuzuyemo imihangayiko y’iyi si, bidutera kubabara cyane ariko igihe twemereye Imana kutubora imitwaro yacu yose tukayimuha ubuzima bwacu buzoroha ndetse dufashe n’abandi kuhoboka.

Yesu aziko ubuzima bwacu ku isi bugoye. Yavuze ati“Mu isi mugira umubabaro, ariko nimuhumure nanesheje isi.” Nta n’umwe muri twe wakwibashisha kwigobotora ibibazo byose duhura nabyo.

Bibiliya ishimangira akamaro ko kwikoreza Imana yacu kuko ariyo itanga ihumure rirambye “Muyikoreze amaganya yanyu yose, kuko yita kuri mwe.”

Ubuntu bw’umwami wacu Yesu Kristo bubane namwe mwese,
Yari mwene so, Urinzwenimana Mike


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .