00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibintu biri kudogera muri Kivu Isi irebera

Yanditswe na Marc Hoogsteyns
Kuya 26 June 2022 saa 07:46
Yasuwe :

Ibintu byadogereye na none muri Kivu. M23 iri mu mirwano na FARDC ariko FARDC akazi kose isa n’iyagahariye FDLR. Loni iri aho irebera mu gihe isi yose ishinja u Rwanda kuba inyuma y’ako kavuyo.

Iyi ntambara ya M23 kandi yatwikiriye uruhare rw’indi mitwe yitwaje intwaro n’izindi ntambara zigeze RDC ku buce. ADF ni urugero rwiza, niwo mutwe ufite ubugome bukabije kurusha uwo muri Virunga, gusa itandukaniro, ibya ADF ntibishamaje abakunzi ba politiki.

Abashaka kumenya amakuru y’ibibera muri aka karere, bari kuruhukira ku birundo by’amakuru y’ibihuha, ibyakabaye ukuri bikavanwa mu murongo wabyo kugira ngo amakuru y’urwango abone uko akwirakwizwa. Biteye ubwoba! Kugira ngo umenye neza ibiri kuba bisaba gucukumbura ibiri kuvugwa kuri iki kibazo, ukanagerageza gusesengura aho biganisha.

Ibyinshi aho biganisha si heza ndetse Isi nidafatira hafi, dushobora kubona intambara mbi cyane muri Kivu bizagorana guhagarika.

Imvugo yo kwa Perezida Tshisekedi

Kinshasa yemeza itazuyaza ko M23 ari umutwe waremwe n’u Rwanda rushaka kwigaruira ubutaka bwa Congo no kwiba amabuye y’agaciro ahari. Mu kubiha imbaraga, bavuga ko Abatutsi ari Abanyarwanda, kandi ko Abanyarwanda iwabo nta handi atari mu Rwanda. Ni ibinyoma bitereye aho ariko nta muntu witaye ku kumenya impamvu.

Iyi mvugo yarushijeho kwamamazwa n’abanzi basanzwe b’u Rwanda nka Martin Fayulu na Dennis Mukwege. Byirengagiza kandi amasezerano Leta ya Congo yagiranye na M23 ubwo bahungiraga muri Uganda n’u Rwanda mu 2013. Ayo masezerano yagenaga ko abahoze muri M23 bazinjizwa muri FARDC kandi uburenganzira bw’Abatutsi bamaze igihe batuye kuri ubu butaka bwa Congo, buzubahirizwa.

Leta ya Tshisekedi ikomeje kwirengagiza amasezerano igihugu cye cyagiranye na M23

Abatemera ibi bo bavuga ko Leta ya Kinshasa ariyo yongeye guteza imvururu muri Kivu kugira ngo ihishe intege nke zayo ndetse haboneke impamvu izatuma amatora asubikwa.

Kugirango Tshisekedi yigarurire imitima y’Abanye-Congo, bavuga ko agomba gukinisha iyi karita yo kuzamura urwango ku bavuga Ikinyarwanda. Ni amaturufu yagiye afasha abamubanjirije.

Hari abandi bavuga ko Tshisekedi nta yandi mahitamo afite atari ugutunga intoki u Rwanda kugira ngo abandi banyapolitiki batamutanga umushi, bakamushinja gukorana na ya ‘mashitani’.

Tshisekedi kandi agomba gukingira ikibaba igisirikare cye cyuzuyemo abatagira ikinyabupfura kiyobowe n’abajenerali babaye abaherwe kubera koherezwa mu Burasirazuba bwa Congo. Mwibuke ko atanafite n’ijambo rinini kuri abo bajenerali dore ko abenshi ari inshuti z’akadasohoka za Joseph Kabila yasimbuye.

Hejuru y’ibyo byose, FARDC nta mbaraga ifite ku buryo abasirikare bake cyane bayisubiza i Kinshasa mu kanya nk’ako guhumbya. Ubu noneho ari kwingingira MONUSCO kumufasha kurwana ariko ikabigendamo gahoro nyuma y’aho FARDC yemereye FDLR kwambara imyambaro yayo ikajya ku rugamba. FDLR ni umutwe w’iterabwoba ku rwego mpuzamahanga, kwemera gukorana n’uyu mutwe ku ngabo za Loni ni icyasha gikomeye cyane.

Kinshasa kandi iri kwihisha inyuma y’intege nke z’igisirikare cyayo, igashinja u Rwanda gufasha M23. Uyu mutwe wa M23 ni muto ariko ufite ingabo zifite morale. FARDC isanganywe ubushobozi buke, hagakubitiraho kuba nta morale. Ibyo byose birahishwa kugira ngo byumvikane ko M23 iterwa inkunga n’u Rwanda. Ibi rero nta gihe byamara byemerwa nk’ukuri kuko nta mutwe n’ikibuno bifite.

Ibya M23

Nyuma y’uko M23 ihungiye muri Uganda ikindi gice kigahungira mu Rwanda, bajyanywe mu nkambi. Hemejwe byinshi hagati y’uwo mutwe na Leta ya Congo haba i Nairobi na Kampala, kugira ngo izi nyeshyamba zinjizwe muri FARDC, hanakemurwe ibibazo by’impunzi z’abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda.

Gen Sultan Makenga n'ingabo ze hashize iminsi batsinsura ingabo za Leta mu birindiro byazo muri Kivu y'Amajyaruguru

Nta na kimwe cyakozwe muri ibyo kuko Kinshasa ibafata nk’umutwe watsinzwe ndetse ku banyapolitiki benshi ba Congo, ikibazo cya M23 bagifata nk’icyakemutse kera. M23 yagiye kenshi yibutsa ibinyujije k’uhagarariye Congo muri Uganda ariko Leta yabo yavuniye ibiti mu matwi.

Mu myaka itanu ishize, batorotse inkambi bari barimo muri Uganda. Muri ibi bihe kandi umubare w’Abatutsi bazwi nk’Abagogwe muri Kivu y’Amajyaruguru wari ukomeje kugabanuka ku buryo buteye inkeke. Imibare igaragaza ko bavuye ku bihumbi 220 mu 1996 bakagera ku bihumbi 10 mu 2017. Abenshi barahunze ndetse bamwe bagiye kure cyane y’umugabane wa Afurika. Ubutaka bwahoze ari ubwabo, inzu, amatungo n’ibindi byigaruriwe n’andi moko baturanye.

Abahungiye mu Rwanda na Uganda banze kwihuza n’abandi baturage basanze muri ibyo bihugu. Abageze mu mahanga bagahirwa, bakora uko bashoboye ngo bafashe bene wabo basigaye.

M23 imaze gutoroka muri Uganda, yagiye gushinga ibirindiro mu misozi y’Ibirunga by’umwihariko muri Bisoke.

Ubwo umupaka hagati y’u Rwanda na Uganda wafungwaga kubera umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi, Uganda yatangiye gukorana na FDLR ifite ibirindiro hafi ya Pariki y’Ibirunga. Kuba M23 yari hafi aho byari igitutsi gikomeye kuri izi ntagondwa z’Abahutu za FLDR. Colonel Sultan Makenga yatangiye guha intwaro abahungu be, ngo bambarire guhangana mu gihe baba bashotowe na FDLR.

Niko kandi M23 yakomezaga kwinjiza abandi basore bashya b’Abagogwe. Hari abayobozi ba Uganda n’indorerezi muri Congo zatangiye gushinja u Rwanda icyo gihe, ko ruri koherereza intwaro M23 ariko nta kimenyetso na kimwe batangaga.

Ikindi cyafashije M23 kubona amaraso mashya, byaturutse ku kuba Ishami rya Loni rishinzwe Impunzi (HCR) na Guverinoma y’u Rwanda, byagabanyije imfashanyo ku mpunzi ziri mu Rwanda. Bamwe mu mpunzi z’abanye-Congo zabonye nta yandi makiriro, umwanzuro babona ari ugusubira ku ivuko byanze bikunze.

U Rwanda na Uganda byaje kongera kumvikana, imipaka irafungurwa. FDLR yabuze inkunga yahabwaga na Uganda, isubira ku nshuti yayo ya kera ari yo FARDC n’inyeshyamba za Nyatura.

M23 ivuga ko icyo igamije ari ukwinjizwa mu buzima busanzwe bwa Congo kandi imiryango yabo ikagaruka mu byayo. Basaba Leta kandi kubarindira umutekano ubwo bazaba bagarutse nk’uko ibikorera abandi baturage.

Ikigaragara ni uko mu gihe cyose Congo izakomeza kubaho isa nk’itayobowe, gusesengura no kureba impamvu z’ibibazo bikayihisha, hazavuka imitwe myinshi imeze nka M23, amahoro akomeze kuba ingume muri Kivu. Ikindi kandi mu gihe nta Leta nzima izaba iri Kinshasa, ibyifuzo bya M23 bizahora ari inzozi.

Umwuka mu Rwanda, Uganda (n’u Burundi…..)

U Rwanda mu buryo bweruye rwahakanye ibyo kuba ingabo zarwo zaba ziri muri RDC kandi nta bimenyetso n’ababivuga berekana. Kinshasa iri gukora amakosa akomeye gushingira ibirego byayo mu gukongeza imvugo z’urwango rwibasiye Abatutsi cyangwa abavuga Ikinyarwanda.

Ku ruhande rw’u Rwanda kandi ubutumwa burumvikana: Loni na Guverinoma ya Congo bananiwe kurandura FDLR cyane cyane ku mupaka w’u Rwanda. Abanyarwanda bafitanye isano n’Abagogwe bo muri Congo ndetse bamwe bafite imiryango hakurya y’imipaka. Hari abarwanyi ba M23 bigeze kuba muri RDF mu gihe cyashize, byagera ku rwango rwibasiye Abatutsi ruri gukwirakwizwa, bigatuma biyumvanamo kurushaho.

FDLR ubu yabaye imwe mu mitwe igize FARDC hanyuma MONUSCO ikabirebera gutyo gusa. Benshi mu Rwanda bamaze kubona ko ahari bizasaba ko bagira uruhare mu gukemura iki kibazo mu gutabara abavandimwe. Byaba ari amakosa RDF ibaye idakurikiranira hafi ibiri kuba.

Twagerageje gucukumbura ngo tumenye niba koko RDF yaba iri muri Congo ariko twasanze atari byo. M23 iri gukoresha intwaro yambuye FARDC.

FARDC imaze iminsi ishinjwa gukorana na FDLR yasize ikoze Jenoside mu Rwanda

U Rwanda rwafashije mu gukura ku butegetsi Congo, rumusimbuza Laurent Kabila ariko byarangiye abo rwashyizeho i Kinshasa baruhindukiranye, batangira kurushinja ubwoko bwose bw’amabi yakozwe n’imitwe yitwaje intwaro.

Gukora ibintu biri ku murongo kandi byihuse, byabereye ihurizo ubutegetsi bwa Kinshasa bwari burajwe ishinga no kwikungahaza. Ubutegetsi bw’u Rwanda bwahakuye isomo ryo kutazongera kugwa muri uwo mutego. Ni na byo byagiye bibera ihurizo abategetsi ba Congo bagiye baza nyuma gusaba ubufasha i Kigali.

Tshisekedi yaje atanga icyizere, hatangizwa ubufatanye bugamije guteza imbere ubucuruzi n’umutekano muri Kivu, byari byatangiye neza ariko ntibyarambye.

Leta y’u Rwanda uburyo ifatamo M23 buroroshye: Bazi neza ko M23 yirengagijwe na Kinshasa, nta bufasha bwa gisisikare bayiha kandi babafata nk’abanye-Congo. Bigeze no gushaka kwinjiza impunzi z’abanye-Congo mu muryango nyarwanda ariko barabyanga. Kigali irajwe ishinga n’iterambere ry’abaturage bayo no kwirinda gukomerwa ku rwego mpuzamahanga.

Icyakora bashaka gukorana ubucuruzi na Congo ariko ntibashaka ko buba impamvu yo kwinjirirwa na FDLR. Niyo mpamvu bashyizeho ubundi buryo bwo kwirinda: Bakoresheje imipaka, abashatse kwinjira bagafatirwa aho.

Byari byabanje kubahira muri Nyungwe ihana imbibi n’u Burundi ubwo Leta ya Bujumbura yemereraga iyo mitwe kwinjira inyuze ku butaka bwayo. Icyakora abo bari bake cyane ugereranyije n’imbaraga FDLR yari ifite muri Congo mu gihe umubano wa Uganda n’u Rwanda wari umeze nabi.

Kigali yari ibizi neza ko umwanzi wayo ari kuyisunikira mu ntambara yeruye, gusa Kagame yarabyanze. Abanyarwanda no kuri iyi nshuro barabizi ko ubu ari uburyo umwanzi ashaka gukoresha muri Congo.

Kugeza ubu Kigali yiteguye guhangana n’uwashaka kuyinjirira wese anyuze mu bihugu bituranyi. Ingabo za RDF ku mipaka ni nyinshi kandi ni ingabo zifite ubushobozi bwo gukubura Kivu mu gihe gito cyane.

Mu gihe inama ya CHOGM yari iri kuba, umwuka wari ukomeje kuba mubi ariko biragoye kuri Leta ya Kinshasa ko Kagame yabaha ayo mahirwe yo gutera igihugu cyabo. Binaramutse bibaye, byaba bigamije gushwanyaguza umwanzi.

Mu mvugo nziza ya gisirikare, RDF ntabwo iri gufasha M23 ariko nanone ni inyungu ku Rwanda kuba uwo mutwe ushobora kunesha FDLR yifatanyije na FARDC. Abayobozi ba M23 bambwiye ko Kigali ntacyo iri kubafasha kandi ko nibiba bibi nabwo ntacyo bazafashwa, barabizi ko ari ukwirwanaho bitandukanye na kera.

Ibya Uganda byo ntibisobanutse. Mu minsi ishize umwuka hagati ya Uganda n’u Rwanda nti wari mwiza ariko baje kwikebuka basubiza ubwenge ku gihe. Ibi bihugu byongeye kumerana neza. Ingabo za Uganda zimaze iminsi muri Congo mu ntambara na ADF.

Ubwo ibibazo bya M23 na FARDC byatangiraga gusakuza, Uganda yagerageje kubigendera kure ariko biragoye ko uruhande rwayo rutandukana n’urwa Kigali.

Mu gihe tuvugira ubu, mu mafoto abigaragambya i Goma na Bukavu bafite, iza Museveni zirimo.

Ku Burundi ho umuntu yabihina gutya: Leta y’u Burundi yigeze kugerageza gukora mu jisho u Rwanda ubwo yemereraga FDLR, umutwe wa Rusesabagina, n’uwa Kayumba kwinjira inyuze muri Nyungwe ikagaba ibitero by’iterabwoba. Uwo mutego ntiwafashe kuko kurwana n’u Rwanda byari kuba iturufu nziza kuri Leta ya Gen Evaritse Ndayishimiye yari ikomanyirijwe mu mahanga. Icyakora u Rwanda rwaburiye u Burundi, kudahirahira burenga umurongo utukura. Byagize akamaro by’akanya gato. Ibyabaye vuba ahamuri Nyungwe aho abahezanguni barashe ku modoka itwaye abagenzi, byerekana ko Bujumbura yaba yongeye gukorana n’abanzi b’u Rwanda. Turacyabihanze amaso.

Muri make, ibiri kubera muri Congo ntacyo biri gukemura ku bibazo bisanzwe mu karere k’ibiyaga bigari.

Imitwe y’abahezanguni b’abahutu n’imitwe irwanya u Rwanda yashyushye

Uruhare rw’abahezanguni b’abahutu mu bibera Congo rukunzwe kwirengagizwa n’ababikurikiranira hafi cyangwa abanyamakuru. Nyamara ukurikije ibiri kuba kuri iyi nshuro bari kubigiramo uruhare rukomeye.

Wahera ku bateguye n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bahungiye muri Congo, nyuma yo kuhagera bakisuganya babifashijwemo n’umuryango mpuzamahanga. Bateguye umugambi wo kurimbura Abatutsi b’abanye-Congo haba muri Kivu ya Ruguru n’iy’Epfo. Barabizi neza ko isura yabo yangijwe n’ibyo bakoreye mu Rwanda, icyari gisigaye ari ukwiha izina rishya ari yo RDR, ubundi ibyaha bashinjwa bakabyimurira kuri RPF.

Kubera ko Kagame n’abantu be nta cyaha bari bafite, RDR yashatse uburyo izareshya RPF ikiroha muri ibyo byaha. Bafashe umwanzuro wo gukusanya Interahamwe zose bakagaruka mu Rwanda bihishe mu kivunge cy’abaturage, bahagera bakamena amaraso kakahava. Ni umugambi babanje kwita ‘Green March’ nyuma baza kuwuhindira ngo ‘Operation Insecticide’.

Guverinoma y’u Rwanda yabimenye kare, ifata umwanzuro wo gutera Congo igakuraho ubutegetsi bwa Mobutu, impunzi zikagarurwa mu Rwanda. Icyakora abo bahezanguni hari ikindi gice kinini cy’impunzi bashutse bakomezanya mu mashyamba ya Congo.

Mobutu yasimbuwe na Laurent Kabila. Ubwo uyu mugabo yigiraga Perezida, Kigali yari ibizi neza ko bizagorana kuganira na we mu gihe kizaza. Hari ibihumbi byinshi by’impunzi n’abanye-Congo baguye muri iyo ntambara ya mbere ya Congo. Benshi muri bo bapfuye kubera kuba ibikoresho by’Interahamwe, abandi bicwa n’ingabo za Laurent Kabila zitari zifite imyitozo ihagije.

Intambara itangiye Kabila amaze gufata ubutegetsi yashakaga, umuco wa Congo wo gushinja u Rwanda ibibi byose waratangiye. Kabila nta ngabo nzima yagiraga, amaso yahise ayahanga FDLR ngo imufashe kurwana. Muri iki gihe nibwo imvugo z’urwango ku Batutsi zatangiye.

Kuva ubwo, umuhungu wa Kabila ari we Joseph yakoresheje iyi ntwaro, none na Felix Tshisekedi yayadukanye. Nta na rimwe byigeze byamaganwa n’Umuryango Mpuzamahanga buri gihe uhora wisanga mu makosa ashingiye ku yandi wakoze mbere.

Imvugo z’urwango ku Batutsi ni iturufu yahawe intebe mu banyapolitiki ba Kinshasa, yinjizwa mu mitwe y’abanye-Congo, bigizwemo uruhare n’Interahamwe zasize zikoze Jenoside mu Rwanda.

FDLR

Mu ntambara ya mbere ya Congo, Interahamwe zayabangiye ingata zihungira Congo Brazzaville, Gabon, Angola n’ahandi. Laurent Kabila ni we wabafashije kugaruka muri Kivu kumufasha kurwana mu ntambara ya kabiri ya Congo.

Babaye ibikoresho by’abanyapolitiki ba Congo bamunzwe na ruswa ariko nabo ingengabitekerezo ntiyigeze ibashiramo. Bamwe mu bayobozi babo bahungiye mu Burayi bihishe mu mutaka w’impirimbanyi za demokarasi, uburenganzira bwa muntu n’ubwisanzure bw’itangazamakuru. Bunze ubumwe n’abanyapolitiki b’i Burayi, insengero n’abandi, ubundi abana babo boherezwa muri Kaminuza z’i Burayi.

Aba bana nibo baje gushinga amahuriro nka JAMBO ASBL. Amashyaka ya politiki yarashinzwe nka FDU Inkingi na DALFA Umurinzi ariko nta n’umwe wahakana isano bafitanye n’abajenosideri. Niba aba bakivugira FDLR muri Congo.

Iyi mvugo ikwirakwizwa n’abo bahezanguni ko hakenewe ubundi buryo bwa demokarasi mu Rwanda, hagategurwa amatora hirengangijwe ahahise h’igihugu, ntabwo bishoboka. Victoire Ingabire ni urugero rwiza rw’uku kwinyuramo: Yayoboye RDR imyaka myinshi, yakoze inama kenshi n’abahezanguni b’Abahutu ndetse atera inkunga FDLR. Abanyapolitiki nk’abo ntabwo bashobora kongera kwemerwa mu Rwanda.

Abahezanguni b’abahutu bari gukoresha amakarita yabo ya nyuma mu bukangurambaga. Abakurikiranira hafi ibyo mu karere k’Ibiyaga Bigari batangiye kubona ibikorwa byabo. Mu gihe FARDC ikomeje gutsindwa uruhenu mu ntambara irimo na M23 ntetse na MONUSCO igasa n’iyananiwe gukora inshingano zayo, FDLR iri kongerera imbaraga ibirindiro byayo muri Rutshuru kugira ngo ibone aho izahera itera u Rwanda mu minsi iri imbere.

Ibi byose bigamije gushora u Rwanda mu ntambara yeruye. Ni ibintu bimaze iminsi byigaragaza muri Goma na Bukavu aho FDLR na Mai Mai bamaze iminsi bagenzura imodoka zitwara abagenzi n’ibindi byifashishwa mu gutwara abantu n’ibintu tutibagiwe n’ubucuruzi bw’amakara.

Ubu tuvugana inyandiko n’imvugo z’urwango ziri gukwirakwizwa ku bwinshi zihamagarira abaturage kwica Abatutsi. Babashishikariza kwibasira imitungo y’abo Batutsi no gutera ku mipaka y’u Rwanda. Inzego zishinzwe umutekano wa Congo na Monusco bashobora kwanga guhagarika abo bantu ariko inzego z’umutekano z’u Rwanda zizabikora.

Hari abantu benshi bashobora gupfira muri icyo kibazo ndetse bikaba bibi FDLR iramutse yivanze n’abo baturage yitwaje imbunda na gerenade. Amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ntarasibangana.

Iyi migenzereze y’abahezanguni b’Abahutu ni kabutindi ariko isi isa n’aho yabyimye amaso aho kubihagarika nk’uko byagenze mu 1994. Ibihugu byinshi by’i Burayi birabireba bakanabikorera ku butaka bwabyo ariko bikaruca bikarumira. Nyamara u Rwanda rubyinjiyemo ngo rubihagarike, rwakwamaganwa ngo rwateye Congo, kandi bizwi neza ko RDF ari zo ngabo zonyine zishobora kubihagarika.

Biramutse bibaye ko ibiri kubera i Goma na Bukavu bivamo ubwicanyi bwibasiye Abatutsi, Umuryango mpuzamahanga bikawunanira, FDLR irarekereje ngo yubure imirwano izamena amaraso menshi maze bashinje u Rwanda ubwo bwicanyi, hanyuma Umuryango Mpuzamahanga uze nk’umutabazi usabe Kigali kuganira na FDLR nk’umutwe wa Politiki.

Uruhande rw’Umuryango Mpuzamahanga

Monusco imaze igihe iri muri Congo ariko isa nk’aho nta karita zo gukina isigaranye, yamaze kugaragaza ko ntacyo ihamaze. Inyandiko nyinshi zaranditswe ndetse mu gihe gishize FARDC yakwirakwije intwaro n’imyambaro kuri FDLR ari nayo iri kwirwanira hafi intambara.

Uruhande rumwe rw’Umuryango Mpuzamahanga rushingira ku makuru ruhabwa na Congo, andi rukayahabwa na Loni. Mu Cyumweru gishize, ambasade ya Amerika i Kinshasa yasohoye itangazo ivuga ko inhgabo z’u Rwanda ziri ku butaka bwa Congo, nyamara nta bimenyetso batanze. Nyuma y’iminsi ibiri, Monusco yatangaje ko nta bimenyetso ifite byerekana ko izo ngabo koko zihari.

Mu gihe ibyo byabaga, Perezida Tshisekedi yagiye gutabaza ambasaderi wa Amerika ko Abanyarwanda bari gushaka kumuhitana. Nabajije Abanyarwanda baba babifiteho amakuru baraseka cyane. Nta gahunda ihari yo guhitana Perezida wa Congo.

Mu myaka isaga 20 ishize, Kigali irabizi ko abanyapolitiki ba Congo muba inshuti uyu munsi ejo mukaba abanzi. Batakarije icyizere abanyapolitiki ba Congo bose.

Mu gihe u Rwanda ruri gufasha ibindi bihugu bya Afurika kugarura amahoro n’umutekano nk’uko biri kugenda muri Mozambique na Centrafrique n’uburyo ruri gutera imbere byihuse, bisa nk’aho ibyo ntawe ushaka kubibona. Umuryango Mpuzamahanga ibyo ntubyitayeho, urajwe ishinga no gushinja Kigali kuba Leta y’igitugu, aho abantu bafungirwa ubusa bagatotezwa. No mu gihe umukinnyi wa filime Paul Rusesabagina yatabwaga muri yombi nyuma yo kuyobora umutwe w’iterabwoba wishe abaturage, batangiye gusakuza.

Umukobwa we ari kuzenguruka isi yose abeshya mu binyamakuru ko papa we ari gukorerwa iyicarubozo muri gereza, bityo akwiriye kurekurwa. Nyamara ukuri ni uko yitaweho neza muri gereza, aho arwara agahabwa abaganga b’inzobere bo kumwitaho. Iyo itangazamakuru mpuzamahanga rivugana n’abantu nka Victoire Ingabire, akenshi bibagirwa kuvuga ko ari we wahoze ayoboye RDR, umutwe wa Politiki wabyaye FDLR.

Abantu b’Umuryango Mpuzamahanga ubundi ni abantu nka Dennis Mukwege wahawe igihembo mpuzamahanga cyitiriwe Nobel kuko yafashije abagore bafashwe ku ngufu. Mukwege arahindukira bwa bwamamare afite akabukoresha ashinja u Rwanda ko ari rwo nyibarayazana w’amakuba yose Congo ifite. Mbere agaragaza ko abanye-Congo ari abere. Mukwege n’impirimbanyi z’abanye-Congo babonye urwitwazo, Mapping report yakozwe ku mpamvu za politiki zo gufata amabi yose yakozwe n’abanye-Congo ubwabo ndetse n’abambari babo nka FDLR, bakabyegeka ku Rwanda. Ku bw’amahirwe iyo raporo ntiyigeze itangazwa kubera inenge amagana ziyigaragaramo.

Mukwege we ni yo Bibiliya akoresha mu gukwirakwiza urwango rwe ku Rwanda. Abanyarwanda basanga yari akwiriye guhabwa igihembo mpuzamahanga cyitiriwe u Rwanda iyo kiba kibaho. Imiryango nka Human Rights Watch (HRW) na yo yabishyushyemo nyamara iyo hasohotse amakuru ko Abatutsi b’abanye-Congo bari kwicwa, iraruca ikarumira nk’uko na Mukwege abigenza.

Nta kinyamakuru na kimwe cy’i Burayi cyigeze cyandika inkuru itabogamye ku ntambara iri guhuza M23 na FARDC. Ikinyamakuru cyo mu Bubiligi De Standaard giherutse kwandika inkuru ivuga ko ingabo z’u Rwanda ziri ku butaka bwa Congo, nyamara nta bimenyetso kigeze kigaragaza. Ni ikimenyetso cy’uburyo itangazamakuru riri kwitwara nabi muri ibi bibazo.

Muri Congo hagiye kuba akantu ukurikije uko ibintu bimeze, ndetse ubuzima bwa benshi bushobora kubirenganiramo. Isi isa nk’aho nta somo yigiye ku byabereye mu Rwanda. Urushinge rw’isaha ruri kuzenguruka kandi haracyari akanya ngo bibe byahagarikwa. Abanzi b’u Rwanda bari gukusanya imbaraga ngo u Rwanda rute ibaba mu gihe cy’inama ya CHOGM. Icyakora bibagirwa ko mu gihe urugamba rwabo rugamije gutunga imihoro n’imbunda inzirakarengane z’abaturage, nta we uzaba akibashyigikiye mu minsi iri imbere.

Ingabo za Leta zikomeje gutsinda nabi mu Burasirazuba bwa Congo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .