00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingabire Victoire yitiranyije utuzu tw’abimukira i Burayi na gereza zo mu Rwanda

Yanditswe na Muhumuza Alex
Kuya 6 October 2022 saa 08:17
Yasuwe :

Ubwanditsi: Ibikubiye muri iyi nkuru, ni ibitekerezo bwite by’umwanditsi

Rimwe na rimwe mu buzima, tujya duhura n’abantu bibeshya kugeza n’ubwo bibagirwa, bagashaka kubeshya icya Semuhanuka, bwa bwenge buke bwabo bakabuzana mu biganiro bisabwa ibitekerezo bifatika. Madamu Ingabire Victoire ni umwe muri abo.

Mu ntangiriro z’iki Cyumweru tariki 3 Ukwakira, CNN yatambukije igitekerezo cya Ingabire bahaye umutwe ugira uti “Inside the prison where sunlight ceases to exist” (Tujyane muri gereza itagira urumuri). Ni inkuru ituma umuntu yibaza uburyo Ingabire afata ubuzima bwo muri gereza zo mu Rwanda akabuhuza n’ibiganiro bivugwa ku bimukira baheze mu Burayi.

Bishoboka bite ko CNN yakwemera guha urubuga uko guhuzagurika, niba atari umugambi nayo irimo wo gukwirakwiza ubwo busazi bwa Ingabire no kugaragaza urwego rw’ingirwa-opozisiyo zo muri Afurika?

Iyo aba arinjye ugiye gutangaza ubwo busazi bwa Ingabire nkuko CNN yabikoze, nakavuze ko nyuma yo kubona abimukira bapakiye mu tuzu nk’utw’inyamaswa abandi bahigwa bukware n’inzego zishinzwe umutekano i Burayi, bamwe bakarohama mu nyanja ya Méditerranée cyangwa bakaraswa bashaka kwinjira mu Burayi na Amerika, Madamu Ingabire yitiranyije abo bantu bari mu buzima nk’ubwo yabayemo: Umunyabyaha wabihamijwe n’inkiko wisanzwe muri gereza yo mu Rwanda.

Ingabire akeneye umuntu umwongorera ko nubwo Abanyaburayi bafata abimukira nk’abanyabyaha, bitabahindura abanyabyaha koko, nta n’uburyo bakwiriye guhuzwa n’abanyabyaha.

Niba intego y’iyo nkuru kwari ukuvuga ku kurinda uburenganzira bw’abimukira (nubwo CNN atari byo yari yitayeho), twakabaye tuvuga ku buryo abimukira bafatwa mu Rwanda, kurusha kuvuga uko abanyabyaha bafatwa. Bibaye ari ibiganiro bizima kandi byakabaye bigereranya imibereho iteye agahinda abashaka kuba abimukira i Burayi babayemo ndetse n’ibyo u Rwanda rwiteguye kubaha, muri make hakabaho kureba niba ibyo u Rwanda ruri gukora birushyira kuri urwo rwego rw’ubunyamaswa.

Ingabire nk’abandi biyemezi bose, ntacyo bimubwiye gukora igishoboka cyose harimo no kwitwaza abimukira ngo agere ku nyungu ze za Politiki. Ibintu byose bishyushye bivugwa ku Rwanda akora ibishoboka byose akabibonekamo, agamije kwikuraho icyasha yambaye kubera ibyaha yahamijwe.

Mu nyandiko ye y’ubusazi avuga ko “Umugambi w’u Rwanda wo gufasha u Bwongereza gukemura ikibazo cy’abimukira usekeje. Guverinoma y’u Bwongereza ahubwo yakabaye ifasha u Rwanda kubahiriza indangagaciro za Commonwealth zirimo n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu na politiki idaheza.” Nta n’isoni, akomeza avuga ko “ibibazo by’uburenganzira bwa muntu no kwibasira abatavuga rumwe na Leta bigikomeje.”

Icya mbere cyo kumenya, ni uko u Rwanda ahubwo ruri kwerekana indangangaciro za Commonwealth, rufata umwanzuro wo guha ikaze abantu ibindi bihugu byanze kwakira. Ahubwo niba hari igihugu cya Commonwealth cyubahiriza indangagaciro z’uwo muryango, ni u Rwanda kubera impamvu Ingabire yakabaye azi.

Indi mpamvu, nubwo twakwemera ko u Rwanda rutoteza abatavuga rumwe narwo, ntabwo bishobora guhuzwa n’abimukira kuko abimukira atari abanyepolitiki ndetse amategeko agenga impunzi ntabemerera gukora ibyo bikorwa keretse bamaze guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda. Kubw’ibyo rero, kuba u Rwanda rwaba rutoteza abatavuga rumwe na Leta cyangwa rutabikora, ntaho bihuriye n’abimukira.

Yego abimukira bahawe ubuhungiro bemerewe gushinga imiryango iharanira uburenganzira bwabo. Uburenganzira nk’ubwo bwo kwihuriza hamwe buremewe mu Rwanda. Urugero, ni muri ubwo buryo impunzi z’abanye-Congo n’iz’Abarundi ziba mu mijyi zakoresheje zisaba ko zemererwa gukoresha Mutuelle de santé, ibintu bemerewe mu 2019. Ese Ingabire wikomanga mu gatuza ngo arengera uburenganzi bw’impunzi ibi yaba abizi?

Yakabaye abizi iyo aba atagambiriye gusiga ibyondo igihugu cye ngo avuganire abananiwe kugendera ku ndangagaciro za Commonwealth. Kwishingikiriza abanyaburayi no kugendera ku myumvire ipfuye yabo bisa nk’aho ariyo ntwaro asigaranye nayo ibura izuba rimwe.

Abasaba ubuhungiro bakwiriye kumenya ko Madamu Ingabire nta mwanya n’umwe w’ubuyobozi azageraho mu gihe cyose u Rwanda ruzaba ari igihugu kigendera ku mahame yo kurengera ikiremwamuntu. Ibaze umuntu ubona ko umwanzuro Leta yafashe wo kwakira abimukira uteye isoni, ngo kuko “ari ugufasha u Bwongereza guhangana n’ikibazo cy’abimukira”!

Mu mutwe wa Ingabire, ikidasanzwe ni ukumva u Rwanda rufasha u Bwongereza, iby’imibereho myiza y’abimukira biza nyuma cyangwa se nta n’icyo bivuze. Ngiyo imyumvire Ingabire yishingikirije.

Ntabwo bitangaje ko imyumvire nk’iyo ipfuye ihabwa intebe mu binyamakuru nka CNN: Gukoresha abimukira ku nyungu za politiki, ukirengagiza ubuzima bubi babayeho mu bihugu by’i Burayi, ubundi ugahindanya isura y’igihugu cyo muri Afurika kuko cyakoze ibishoboka cyose kikemera kubatabara mu gihe nta wundi watanze ikindi gisubizo gishoboka, hanyuma Ugafata umunyabyaha ukamusingiza, ukagaruka ku buzima yabayemo muri gereza nyamara ikibazo gikomeye cyugarije isi ukakirengagiza ukazana ibidafite aho bihuriye n’ingingo ivugwa. CNN ikwiriye guterwa ipfunwe n’ibi.

Mu bibazo bireba Afurika niho honyine uzabona CNN ifata umuntu nka Ingabire nk’uwahoze ari imfungwa ya politiki aho kuba umunyabyaha. Kubera ko ari igihugu cya Afurika ibinyamakuru nka CNN n’imiryango yiyita irengera uburenganzira bwa muntu, ihitamo kwirengagiza uburyo abimukira bafashwe nabi i Burayi, bakabona ko igihugu cya Afurika kirajwe ishinga no kubahiriza uburenganzira bwa muntu aricyo kiri mu makosa.

Niba ibinyamakuru byo muri Amerika bishishikajwe n’ubugome bukorerwa imfungwa n’abagororwa kugira ngo ababisoma biyongere, ntabwo bikwiriye gushakiriza kure y’aho bikorera. Ubuhamya bwa Jumah al-Dossari nibwo bwakabaye baheraho. Dore aho guhera:

Jumah al-Dossari yagize ati “…naje kwimurirwa mu kavuriro gato kubera uburyo nari ndembye cyane. Bakundaga kujya kumpata ibibazo nijoro, bakankubita cyane bakantegeka kwemera ko ndi icyihebe. Kubera gukubitwa bikomeye kandi bihoraho, akaguru kanjye karavunitse. Bafashe amazi abira bansuka mu mutwe, hanyuma umwe mu bampataga ibibazo afata isigara ayinaga ku kaguru kanjye. Naramubajije nti ‘Kuki uri kungira gutya? Yahise afata indi sigara yaka ayishyira ku kaboko kanjye, arambwira ngo ndi kubikora ku izina rya Kristu n’Umusaraba.”

“Nyuma yo kunkubita imyenda ikancikiraho n’imyanya yanjye y’ibanga ikajya ku gasozi, natangiye kwikingira batangira kuntera imigeri. Umwe mu basirikare yanyaye mu mutwe mu gihe mugenzi we yari amfashe. Hashize akanya undi musirikare yazanye lisansi ayinjiza mu gitsina cyanjye.”

Ngubwo ubuhamya bwa Jumah al-Dossari wafunzwe imyaka itandatu muri gereza ya Guantanamo, nyuma akaza kurekurwa nta cyaha na kimwe ashinjwe. Aha niho hakabaye hitwa ‘Gereza itageramo urumuri’.

Ingabire Victoire yashimagije ibyo abanyaburayi bakorera abimukira, yirengagiza ibyo u Rwanda ruri kubafasha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .