00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kanseri y’ibere, intandaro y’impfu nyinshi n’ihohotera rishingiye ku gitsina

Yanditswe na Dr. Ndoli Diane Andrea
Kuya 30 October 2022 saa 02:59
Yasuwe :

Abantu bamaze iminsi bibaza ibibazo byinshi kuri kanseri, indwara ikomeje guhitana abantu idatoranije igitsina, imyaka n’ibindi. Mu bitekerezo bya benshi hakunze kugaruka ibibazo bigira biti: Ese iririndwa? Yaba ivurwa igakira n’ibindi.
Kanseri irimo ubwoko bwinshi ariko iy’inkondo y’umura, iy’ibere n’iya prostate nizo ziganje kandi zihitana benshi. Mu gihe isi yizihiza ukwezi kwahariwe kumenyekanisha ububi bwa kanseri y’ibere, reka aba ariyo tugarukaho turebere hamwe byinshi kuri yo.
Kanseri ni (...)

Abantu bamaze iminsi bibaza ibibazo byinshi kuri kanseri, indwara ikomeje guhitana abantu idatoranije igitsina, imyaka n’ibindi. Mu bitekerezo bya benshi hakunze kugaruka ibibazo bigira biti: Ese iririndwa? Yaba ivurwa igakira n’ibindi.

Kanseri irimo ubwoko bwinshi ariko iy’inkondo y’umura, iy’ibere n’iya prostate nizo ziganje kandi zihitana benshi. Mu gihe isi yizihiza ukwezi kwahariwe kumenyekanisha ububi bwa kanseri y’ibere, reka aba ariyo tugarukaho turebere hamwe byinshi kuri yo.

Kanseri ni uruhurirane rw’indwara zifata igice cy’umubiri runaka, zituruka ku gukura cyane k’utunyangingo (cells), tukarenga imbibi zatwo tugafata ibindi bice.

Urupfu rumwe mu mpfu eshatu ziturutse kuri kanseri ziterwa no kunywa itabi, inzoga, umubyibuho ukabije, kutarya imbuto n’imboga bihagije no kudakora imyitozo ngororamubiri.

Uko imibare ihagaze

Indwara ya kanseri iza ku isonga mu zihitana benshi ku isi, nk’uko tubikesha umuryango mpuzamahanga wita ku buzima, OMS. Mu mwaka wa 2020 wonyine, kanseri yishe abantu hafi miliyoni 10. Bivuze ko mu mpfu esheshatu, rumwe ruba rwatewe na kanseri.

Hano mu Rwanda, kanseri yahitanye abarenga 6000 mu mwaka wa 2020 wonyine. Muri aba, abagera kuri 636 bishwe na Kanseri y’ibere, iyi ikaza ku mwanya wa kabiri mu guhitana benshi nyuma ya kanseri y’inkondo y’umura. Ku isi hose kanseri y’ibere yahitanye abagera ku bihumbi 685.

Abandura kanseri y’ibere
Nubwo n’abagabo bashobora kuyirwara, biri ku ijanisha rito cyane. Abagore bafite ibyago byo kurwara iyi ndwara cyane cyane kuva bavuye mu bwangavu ariko ibi byago byiyongera uko bakura.

Ni indwara itandura ahubwo ifata umuntu bitewe n’impamvu zirimo gukura, kunywa itabi, inzoga, umubyibuho ukabije, kuba mu muryango basanzwe bayirwara n’ibindi.

Ese ishobora kwirindwa?
Umuntu ashobora kugabanya ibyago byo kurwara kanseri y’ibere yonsa igihe kirekire, akora imyitozo ngororamubiri, yirinda umubyibuho ukabije yirinda itabi no gukoresha inzoga nabi n’ibindi .

Umuryango OMS uvuga ko kwita kuri ibi bigabanya ibyago byo kuyirwara ku kigero cya 30%.
Ibimenyetso byayo

Kumenya kare ko umuntu arwaye no kwivuza kare byongera amahirwe yo gukira. Niyo mpamvu ari ingenzi kumenya ibimenyetso by’iyi kanseri birio kugira utubyimba ku ibere, guhindura ingano n’imiterere kw’ibere, guhinduka k’uruhu (rugatukura), kwinjiramo kw’imoko (nipple retraction, kuvamo amaraso n’ibindi.

Mu kuvura kanseri y’ibere hakoreshwa uburyo bunyuranye nko kubaga (surgery), gushiririza (radiotherapy), chemotherapy n’ibindi. Kuvura kanseri haba hagamijwe ibintu bibiri by’ingenzi aribyo kuyikiza cyangwa kongerera uyirwaye iminsi yo kubaho.

Amahirwe yo gukira kandi ariyongera iyo igaragaye kandi ikavurwa kare ndetse abarenga 90% by’abayirwaye barakira iyo bavuwe kare.

Intandaro y’ihohotera

Ubushakashatsi bwagaragaje ko benshi mu barwayi b’iyi kanseri bahura n’ihohotera rishingiye ku gitsina rituruka ku kubura amavangingo nk’ingaruka z’imiti ivura kanseri.

Hari gahunda zagiye zishyirwaho zifasha gukemura izo ngaruka zirimo nk’iy’umuryango Healthy People Rwanda (HPR) n’abafatanyabikorwa bawo bise ‘Lubricate’, igamije gufasha abahura n’ubu bwoko bw’ihohotera.

Dr. Ndoli Diane Andrea, impuguke mu kuvura kanseri


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .