00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ese gusebya Leta n’abayoboye igihugu , cyaba ari cyo gipimo cy’ubwisanzure?

Yanditswe na

Ubwanditsi

Kuya 5 January 2015 saa 01:58
Yasuwe :

Hirya no hino ku isi, ubwisanzure bw’itangazamakuru, ubwisanzure ku gutanga ibitekerezo, n’akayihayiho ka politiki ni bimwe mu byo abatari bake bakoresha nk’inzira yo guhangana n’ubuyobozi bw’ibihugu byabo, hakaba n’abarengera bagasebya Leta, bakanandagaza abayobozi.
Mu gihugu cy’u Bwongereza nubwo bake ari bo bazi iby’amategeko abuza rubanda gusebya Leta uko bishakiye, ntibikuraho ko abarenga kuri aya mategeko n’amabwiriza bakurikiranwa. Umwongereza umwe aherutse gutabwa muri yombi adafite ikindi (...)

Hirya no hino ku isi, ubwisanzure bw’itangazamakuru, ubwisanzure ku gutanga ibitekerezo, n’akayihayiho ka politiki ni bimwe mu byo abatari bake bakoresha nk’inzira yo guhangana n’ubuyobozi bw’ibihugu byabo, hakaba n’abarengera bagasebya Leta, bakanandagaza abayobozi.

Mu gihugu cy’u Bwongereza nubwo bake ari bo bazi iby’amategeko abuza rubanda gusebya Leta uko bishakiye, ntibikuraho ko abarenga kuri aya mategeko n’amabwiriza bakurikiranwa. Umwongereza umwe aherutse gutabwa muri yombi adafite ikindi abazwa kitari ugusebya abayobozi, kugeza ubwo yanakurikiranywe n’abashinzwe ubuzima bwo mu mutwe ngo barebe ko nta kindi kibazo yaba afite cyihariye.

Mu Bwongereza hashyizweho kandi Urwego rushinzwe kugenzura ihohotera n’iburabuzwa (The Fixated Threat Assessment Centre - FTAC) rwashyizweho ngo rukurikirane n’abantu ku giti cyabo bifitemo kamere yo gusebya abayobozi bakuru cyangwa se kunnyega ibyamamare.

Aha mu Bowngereza kandi, Serivisi z’Ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe zihabwa ububasha bwo gusuzuma ukekwaho iki kibazo cyo gusebya kabone n’iyo umuntu yaba agaragara nk’aho ari muzima mu bindi byose. Naho Polisi yemererwa kuba yafunga mu gihe kitazwi uwaba agaragaweho iyi myifatire iganisha ku gusebya igihugu no kugicamo igikuba.

Urwego FTAC (twavuze ejuru), rushamikiye ku Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibyaha n’iterabwoba. Ariko abongereza batari bake bakurikiranwa kubw’iri tegeko barengaho batarizi.

Ese ubundi ibivugwa ku buyobozi, biba ari ingenzi byose?

Gusebya ubuyobozi si ugutukana cyangwa kubwifuriza ibibi busa, ahubwo no gukerensa imbaraga zikoreshwa mu kuzamura imibereho y’abenegihugu, kubona ko nta cyiza na kimwe bugeza ku bo bubereyeho, kubutega iminsi n’ibindi bisa bitya, nabyo bifatwa nko kubahuka ubuyobozi.

Ubuyobozi kandi na none ni uruhurirane rw’inzego (System) na gahunda (Policies) zifasha izo nzego kuzuza inshingano, zitahiriza umugozi umwe. Kenshi abashaka gusebya ubuyobozi muri rusange, bikoma umwe mu babugize, bakiyibagiza ko biba bikomye mu nkokora ba bandi bose (Entire system) bafatanya gutahiriza umugozi umwe.

Nubwo ibi ubwabyo ari ikibazo, aha niho umuntu yahera yibaza niba koko ibivugwa bisenya umuyobozi uyu n’uyu byose byaba ari ngombwa, cyangwa se niba hari umumaro bigira mu kuvugurura ibitagenda mu miyoborere y’igihugu.

Ingero ni nyinshi, dufate urworoheje rwa bugufi, nk’igihe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) bamwe bahagurukaga bakagira inkuru ndende, inkuru ishyushye kandi nyamukuru ko Perezida Bush yari ahitanywe n’ibisuguti yatapfunaga yicaye iwe areba umupira. Hari ababihereyeho bamushushanya uko bishakiye, bakanagerekaho amagambo atamuhesha icyubahiro, ngo arya nk’ibitambabuga, abandi ngo arya arangaye, ...

Ese ko iyi nkuru yabaye kimomo, uretse kwibasira umuntu ku giti cye, ifite kamaro ki mu bijyanye n’inshingano ze nk’umukuru w’igihugu? Uretse wenda uruganda rwahise rutangira gukora ibisuguti byamwitiriwe, Ni nde Munyamerika wundi wungukiye muri iyi nkuru, mu buryo bumwe cyangwa ubundi?

Gusebya ubuyobozi buriho ntibikorwa n’Itangazamakuru gusa, ahubwo n’abandi bantu ku giti cyabo, mu biganiro bisanzwe, mu birori, mu tubari, mu nama, mu mashyirahamwe n’ahandi, babasha kwangiza isura y’ubuyobozi, cyangwa kubwangisha abandi.

Bigenda bite iyo hari umenyekanyeho kwangiza isura y’abayobozi bakuru b’igihugu?

Mu Bwongereza, abakurikiranyweho gusebya abayobozi bakuru b’igihugu, ntibamenya ko bakurikiranywe, ntibanamenya ko bakorwaho iperereza kugeza igihe bagiriwe abere cyangwa bagatabwa muri yombi.

Mu gihe cyo gukorwaho iperereza ni naho haziramo gusuzumwa ko ari bazima mu mutwe, iyo bibaye ngombwa ko hamenywa imbaraga zindi zaba zibakoresha/zibavugisha ibisebya Leta.

Niba Abongereza mu rwego rwabo babona ko hari abagomba gukurikiranwa hakiri kare ngo hato batazahungabanya ituze n’umudendezo bya rubanda, byakwigisha iki Abanyafurika muri rusange n’Abanyarwanda by’umwihariko, nk’igihugu cyahuye n’amage yasize inkovu mbisi, n’imitwe agahiryi ihigira kugisiga ahaga?

Kuba igihugu cyaturana n’ibirura epfo na ruguru ndetse n’iburyo n’ibumoso, byagorana kwizera ko no mu murima imbere amasaka atarimo urukungu. Aha niho umuntu yahera yibaza niba abasebya, abakerensa, abanenga n’abannyega ibigerwaho ariko bose baba bagamije kubaka igihugu, cyangwa niba hari ikindi baba bagendereye (Agenda caché).

Umurongo mbonera witabiriwe watugeza aheza hasumbye

Nta murongo mbonera, nta hame rigenga ibikwiye kuvugwa ku bayobozi bakuru n’ibidakwiye, ariko nk’uko Abanyarwanda baciye umugani ngo iyo “Iyo umutwe urwaye umubiri urarindagira”, kuburabuza ubuyobozi, kubutoteza no kubwangisha abayoborwa si umugisha, ni umuvumo ku gihugu.

Uwakwirinda ikivangira abayobozi, aba yiharuriye umuhanda mugari uzira ibisitaza, aba arinze abazawunyuramo gutsikira.

Twongere twibaze, kandi dufatanye kwisubiza, ese gusebya Leta n’abayoboye igihugu, cyaba ari cyo gipimo cy’ubwisanzure buhamye?


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .