00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umushyikirano, inzira yo gukemura byinshi mu bibazo by’igihugu

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 5 December 2013 saa 05:55
Yasuwe :

Umushyikirano ni Inama iba buri mwaka ikayoborwa na Perezida wa Repubulika, kandi hagakorwa ku buryo Abanyarwanda bose babyifuza bashobora kugira ibyo babaza ku bayobozi babo baba bari muri iyo nama. Ni umwanya wo gutanga ibitekerezo, ntawe uniganwa ijambo.
Iyi nama ihurirwamo n’abantu b’ingeri zitandukanye barimo abagize Guverinoma, abagize Inteko ishinga amategeko, abayobozi bakuru b’inzego z’umutekano, abahagarariye Abanyarwanda baba mu mahanga, abagize Sosiyete sivile n’urwego (...)

Umushyikirano ni Inama iba buri mwaka ikayoborwa na Perezida wa Repubulika, kandi hagakorwa ku buryo Abanyarwanda bose babyifuza bashobora kugira ibyo babaza ku bayobozi babo baba bari muri iyo nama. Ni umwanya wo gutanga ibitekerezo, ntawe uniganwa ijambo.

Iyi nama ihurirwamo n’abantu b’ingeri zitandukanye barimo abagize Guverinoma, abagize Inteko ishinga amategeko, abayobozi bakuru b’inzego z’umutekano, abahagarariye Abanyarwanda baba mu mahanga, abagize Sosiyete sivile n’urwego rw’abikorera, abanyamakuru, abayobozi b’inzego z’ibanze, abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda n’abandi batumirwa na Perezida wa Repubulika.

Kuva Inama ya mbere y’igihugu y’umushyikirano yaterana ku wa 28 Kamena 2003, ibitekerezo byawuvuyemo byagize impinduka nini mu kwihutisha iterambere. Byatumye abayobozi bamwe bikubita agashyi kuko abaturage babonye umwanya uhagije wo kugaragaza ibitagenda, ndetse bagatanda n’ibyakorwa kugira ngo igihugu kirusheho gutera imbere kandi Abanyarwanda bose babigizemo uruhare.

Inama y’igihugu y’umushyikirano iheruka, yavuyemo imyanzuro igera kuri 23, na yo ivamo ibikorwa 39, muri byo 25 byamaze kubyazwa umusaruro na ho 14 bikaba bitegerejwe kuzagerwaho muri uyu mwaka w’ingengo y’imari 2013/2014.

Ibi byagezweho ni ukubishimirwa, ariko kandi ibitaragezweho na byo ngo byaba bikomoka ku kuba inama y’umushyikirano iterana umwaka w’ingengo y’imari ugezemo hagati, ibyo bigatuma byose bitagerwaho mu mwaka umwe.

Ibi ariko ntibivuze ko hari aho abo bireba baba bakwiye kwikubita agashyi cyane cyane mu gushyira mu bikorwa ibyemezo byavuye mu Mushyikirano umuntu yagereranya n’inama nkuru ihuza Abanyarwanda, aho baganira ku nzira yo kubaka igihugu.

Umwanzuro wa kane wasabaga MININFRA na EWSA gukemura ikibazo kijyanye n’ubukode bwa mubazi, ariko gikurikiranwe Inama y’igihugu y’umushyikirano isigaje iminsi ibarirwa ku ntoki ngo iterane, kandi byari byiujwe ko cyakemuka bitarenze ukwezi kwa Mutarama 2013. Si ibyo gusa ikijyanye n’ibyiciro by’ubudehe byasabwaga gusubirwamo, ariko byakozwe bibanje gusakuzwa kuko n’inzego zimwe zitabyumvikanagaho.

Nubwo ibyinshi byakemutse ariko haracyari ikibazo cy’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bagitakamba kubera kutagira amacumbi, kimwe mu bibongerera ihungabana. Birakwiye ko hashakwa umuti urambye, bishobotse Abanyarwanda ubwabo bakikuramo ubushobozi ariko icyo kibazo kikabonerwa umuti urambye.

Ikindi kibazo cyavutse ubu gikomereye Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, kirimo isubirishwamo ry’imanza zirebana n’imitungo. Imanza zaciwe n’Inkiko Gacaca zari zisigaje kurangizwa, ubu inyinshi zirasubirishwamo, bituma abangirijwe imitungo batabona indishyi, ahubwo bagahozwa mu manza z’urudaca. Kuri iki kibazo birakwiye ko hafatwa icyemezo politiki, Inkiko Gacaca zigahabwa agaciro zikwiye, imanza zaciye zikarangizwa nta yandi mananiza.

Iyi nama y’umushyikirano yagombye gufata umwanya wo kuvuguta umuti utuma ibibazo byizwe mu zindi nama zabanje birangizwa, ahasigaye hakigwa uburyo Abanyarwanda bafatanyije bakwihutisha iterambere ry’igihugu, bityo 2020 ikazasanga ibibazo by’ingutu byarakemutse, u Rwanda rukomeje kuba intangarugero imbere y’amahanga.

Umushyikirano ni inzira nziza yo gufata no gusobanura neza politiki yatuma abanyagihugu babana batishishanya, bakabana mu mahoro, nta vangura iryo ari ryo rysose, nta karengane, nta ruswa, nta kwiharira no gucunga nabi umutungo by’igihugu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .