00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Indimi ebyiri z’amahanga ku kohereza abimukira mu Rwanda zihatse iki?

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 8 July 2023 saa 06:46
Yasuwe :

Amakaramu amerewe nabi mu binyamakuru byo mu Bwongereza cyane cyane mu bice byagenewe kwandikwamo ibitekerezo bwite (opinion), bishimira umwanzuro uherutse gufatwa n’Urukiko rukuru wo guhagarika ibyo kohereza mu Rwanda abimukira binjiye mu Bwongereza mu buryo butemewe n’amategeko.

Ni umwanzuro wahise ujuririrwa na Guverinoma y’u Bwongereza, yasinye amasezerano y’imyaka itanu na Guverinoma y’u Rwanda. Ayo masezerano aha ububasha u Bwongereza bwo kohereza mu Rwanda abimukira binjiye binyuranyije n’amategeko.

U Bwongereza bwifuza ko ayo masezerano abufasha guhagarika urujya n’uruza rw’abimukira baza gusabayo ubuhungiro bakinjira mu buryo butemewe, ku buryo bibera umuzigo u Bwongereza kubitaho. Ni uburyo bwo guca intege ba rusahurira mu nduru babihinduyemo ubucuruzi, aho bishyurwa akayabo ngo banyuze abo bimukira mu nyanja babageze mu Bwongereza, hakaba ubwo bamwe bahasize ubuzima.

Ubu hategerejwe umwanzuro uzafatwa n’Urukiko rw’ikirenga mu Bwongereza nyuma yo kujurira kwa Guverinoma, itaranyuzwe n’umwanzuro w’urukiko rukuru rwavuze ko u Rwanda ‘rudatekanye’ ku buryo hakoherezwa abimukira.

Mu gihe inkiko zikiri mu kazi kazo, hari byinshi byo kwibazwa ndetse bisa nk’indimi ebyiri kuri iki kibazo cy’abimukira, iyo bigeze ku Rwanda.

Abari kurwanya u Rwanda ubu, nibo barufasha mu kwakira izindi mpunzi n’abimukira

Guhera mu 2019 u Rwanda rwakira abimukira baturutse muri Libya, aho baba barafatiwe bari mu nzira zigana i Burayi bagashyirwa mu bigo bafatwamo nk’abacakara, bagakorerwa iyicarubozo, abadafite amafaranga yo kwishyura bakahababarira.

Ikigo cy’agateganyo cya Gashora cyakira abo bimukira mu Bugesera, giterwa inkunga n’imiryango irimo uw’Ubumwe bw’u Burayi, Ishami rya Loni rishinzwe kwita ku mpunzi (UNHCR) n’indi.

Kuzana abo bimukira mu Rwanda byari mu nzira zo gutabara ubuzima bwabo no kubafasha gutuza mu gihe bagishakisha ibihugu bibakira.

Ibyo ni nabyo u Bwongereza bushaka, kuko buvuga ko buremerewe no kwita kuri abo bimukira mu gihe ubusabe bwabo bw’ubuhunzi butaremezwa. Mu mpera z’umwaka ushize u Bwongereza bwavugaga ko buri munsi butakaza miliyoni 7 z’amapawundi yo kwita ku basaba ubuhunzi.

Imiryango nka UNHCR iri mu bashyigikiye ko abimukira batoherezwa mu Rwanda, nyamara ntabwo uwo muryango n’indi bikorana ijya ibivuga iyo bigeze ku bimukira bava muri Libya cyangwa se izindi mpunzi zisaga ibihumbi 130 rucumbikiye.

Hari ibindi bihugu byakoze nk’iby’u Bwongereza

U Bwongereza si cyo gihugu cya mbere gisinye amasezerano yo kohereza mu kindi gihugu, abimukira bacyinjiyemo mu gihe kitabashaka cyangwa se batujuje ibisabwa ngo bahabwe ubuhungiro, cyangwa n’igihe ubusabe bwabo butarafatwaho icyemezo.

Australia yabikoze guhera mu myaka ya 2000, aho kubera ubwinshi bw’abimukiraga muri icyo gihugu bikarenga ubushobozi bwacyo, cyasinye amasezerano na Nauru ndetse na Papua New Guinea yo kujya cyoherezayo abimukira bafashwe binjiye binyuranyije n’amategeko.

Muri izo nkambi Australia ibashyiramo, bahabwa amahirwe yo gusaba ubuhungiro ahandi cyangwa bakaba basubizwa mu bihugu byabo.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika iherutse gutangaza ko igiye gufungura ibigo binyuzwamo abimukira mu bihugu nka Colombia na Guatemala, mu rwego rwo guhagarika igihiriri cy’abaturuka mu bihugu byo muri Amerika y’Amajyepfo.

Ibyo bigo nibyo bizajya bitoranyirizwamo abo Amerika ishaka guha ubuhungiro, abatabubonye bagasubizwa iwabo.

Ikindi ni uko muri ibyo bigo hazajya hoherezwa n’abandi bimukira bafatiwe ku butaka bwa Amerika bikagaragara ko binjiye binyuranyije n’amategeko. Icyakora, izo gahunda zo ntabwo zivugwaho kenshi mu itangazamakuru cyangwa se ngo zinengwe mu buryo ubufatanye bw’u Rwanda n’u Bwongereza bwanenzwemo.

Haba hari abagiye gukurwa amata ku munwa?

Imiryango myinshi yatanze ikirego yamagana ubufatanye bw’u Rwanda n’u Bwongereza, ni isanzwe yita ku bimukira n’impunzi muri icyo gihugu. Ni imiryango nka Refugee Council ibeshwaho n’inkunga ihabwa kuko hari impunzi cyangwa abimukira.

Guhagarika urujya n’uruza rw’abimukira mu Bwongereza, ni ukugabanya cyangwa kuvanaho iturufu yatumaga imiryango nk’iyo ibaho dore ko nta mwanya yahawe mu ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano, ku buryo biramutse bitanze umusaruro byasiga benshi mu bakozi bayo mu bushomeri ndetse imwe ikaba yafunga imiryango cyangwa ikajya gushaka ibindi ikora.

Ikindi ni ubucuruzi kuko hari nk’ibigo byacumbikiraga abo bimukira bikarya ku mafaranga ya Leta, ibyabagaburiraga, ibibavura n’ibindi byungukira mu buryo bumwe cyangwa ubundi mu kuba u Bwongereza bukomeza kwinjiramo abimukira batubahirije amategeko, ntabyo kwakwishimira gahuda nk’iyi.

Nyamara ibirego bishingirwaho n’abajya mu nkiko, abimukira bakiriwe n’u Rwanda ndetse bakahabona amahirwe yo gutagira ubuzima bushya, bo batanga ubuhamya butandukanye n’ubwabo.

Abimukira binjiye mu buryo butubahirije amategeko, akenshi bashakirwa abanyamategeko n’ibigo bibashakira ibyangombwa bikishyurwa, abo bose ntabwo bishimiye ko gahunda y’u Rwanda n’icyo gihugu cy’i Burayi ijya mu bikorwa.

U Bwongereza buhangayikishijwe n'abimukira batubahirije amategeko binjirayo bikagora icyo gihugu kubitaho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .