00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Menya abaharanira kwimika umuco wo kudahana abicanyi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 October 2018 saa 11:43
Yasuwe :

Hari umuco mwiza Abanyarwanda bagiraga ariko waracitse. Gucika kwawo byatewe ahanini n’impamvu ebyiri. Iya mbere ni amadini yazanywe n’umwaduko w’abazungu badukolonije. Iya kabiri kandi ikomeye ni ubumenyi (science) ko mu maraso umuntu yakwanduriramo indwara mbi harimo izidakira.

Uwo muco mu Kinyarwanda witwa “Kunywana”. Hari imvugo, kenshi ikoreshwa n’abakuze ngo “kanaka ni munywanyi wanjye” cyangwa se bakavuga bati “kanaka ni munywanyi wa kanaka”.

Uwo muco n’iryo jambo “Kunywana” ubisanga mu moko menshi yo mu Karere k’Ibiyaga Bigari. Urugero, mu moko ya Tanzania nk’Abahaya, Abanyambo, Abashubi n’Abahangaza. Hari abandi babyita “Guca umukago”.

Mu Kinyarwanda abashaka kunywana birasagaga ku nda bakareza amaraso yabo bakayavanga mu cyo bemeranyije kuyanywamo bakayasangira.

Abanywanye babaga nk’abavandimwe basangiye ibere kuko cyabaga ari igihango gikomeye. Guhemukira umunywanyi byari ikizira kiziririzwa, ubikoze bikaba indahiro n’ikinegu mu muryango.

Uko kunywana mu mvugo itsinda (euphemism) ni “Guca ku nda” ni ho havuye umugani, “Guca ku nda n’indyadya n’umugome, ni ugusigira abana bawe impyisi ukaryama ugasinzira.”

Uyu mugani ucibwa nk’inyigisho yibutsa ko ubumwe nyabwo bushingira ku bushake bw’abantu bafite urukundo rutagira uburyarya n’ubugome. Kuri icyo cy’ubugome, ni naho hakomotse umugani ngo “Inda irimo urwango, uyiha amata ikaruka amaraso”.

Uyu mugani wibutsa abantu ko kwirinda indyadya n’umugome ari bibi, nywibukije nk’interuro y’igisubizo mpa umusore wambajije impamvu nanditse kuri FDU-Inkingi, ubuyobozi bwayo n’abayamamaza.

Yarambajije ati “Ni kuki badakwiye kwemerwa nk’andi mashyaka yose ari mu Rwanda hanyuma abaturage bakazayanga kubera amatwara yayo.”

Narihutaga mucira uwo mugani ujyanye no ‘guca ku nda’ ndikomereza. Nahisemo kumusobanurira mu nyandiko izasomwa na benshi bibaza ikibazo nk’icye!

Ubutegetsi ubwo ari bwo bwose, buhabwa imbaraga n’amasezerano nagereranya n’igihango kiba hagati y’abayobozi n’abayoborwa.

Umuyobozi akoresha amategeko kuko abamushyizeho (abaturage) bamuhaye ububasha bwo kuyakoresha ku neza yabo. Ayo masezerano (social contract), aba asa n’igihango cyo kunywana hagati y’abayoborwa n’abayobora.

Niyo mpamvu mu ndahiro y’abayobozi iri mu Itegeko Nshinga, itangira urahira agira ati “Ndahiriye u Rwanda ku mugaragaro ko ntazahemukira Repubulika y’u Rwanda…” akavugira mu ruhame ngo “nintatira iyi ndahiro, nzabihanirwe n’amategeko”. Ndetse agapfundikira iyo ndahiro asaba ngo Imana ibimufashemo.

Muri iyo ndahiro umuyobozi anarahirira ko azubahiriza Itegeko Nshinga n’andi mategeko; akarahirira ko azaharanira uburenganzira bwa muntu n’ibyagirira Abanyarwanda bose akamaro harimo no kuzaharanira ubumwe bw’Abanyarwanda.

Gusigira abana Impyisi

Icyitwa FDU-Inkingi si umutwe mushya wahimbwe n’abantu bashya. Ni umutwe ukomoka ku bakoze Jenoside, bayihakana, ariko bakanifuza ko ikomeza.

Nibukije ibiri mu ndahiro y’abayobora u Rwanda kubera ko mu bintu bikomeye harimo ubumwe bw’Abanyarwanda no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside FDU-Inkingi utabyemera.

Jenoside yakozwe mu 1994, yamenyekanye kuko yahagaritswe. Iyo itagira abayirwanya ngo bayitsinde yari kwibagirana nkuko Jenoside zo mu 1959, 1962 na 1963-4 zibagiranye, Impuzamugambi n’Interahamwe bakaganza. Uburyo bwakoreshejwe bwo kuzibagiza muri iyo myaka, ni nabwo bwakoreshejwe nyuma ya 1994 na n’ubu.

Ubu hari abantu barengeje imyaka 55 batazi ko mu 1963-4 Abatutsi bajugunywe muri Nyabarongo n’abajugunywe mu Kanyaru kakabazagera mu kiyaga cya Tanganyika kandi ari amateka yanditse.

Izo nzirakarengane z’abanyarwanda, ntizishwe n’abandi uretse abayobozi bari bararahiriye kuyobora u Rwanda ariko baha uburenganzira bamwe bukica abandi. Ibyo bisa no gusigira abana impyisi warangiza ukaryama ugasinzira.

Amahame ya FDU-Inkingi ntabwo yemera ko Jenoside ari icyaha. N’amategeko tugenderaho akumira icyo cyaha ntibayemera. Ibyo barabivuze kenshi.

Kwemera politiki nk’iyo, ni ugushyira abana b’abanyarwanda mu maboko azaboreka. Kayibanda na bagenzi be batozaga igice kimwe cy’abanyarwanda gushaka amahoro bakoresheje umuhoro. Kuri bo umuhoro wari amahoro. Na FDU-Inkingi niyo politiki yayo.

Bashyigikira umuco wo kudahana Jenoside

Abanyarwanda ntibari kwicwa iyo hataba umuco wo kudahana abakoze ibyaha by’ubugome birimo ivanguramoko na Jenoside.

Nyuma y’aho abateguye bakanakora Jenoside bashingiye icyo bise RDR, ubu ikiyoborwa na Ingabire Victoire Umuhoza, muri Mata 1995, hagiye hatangizwa ibikorwa byo gusakaza politiki yabo.

Kimwe muri iyo mishinga ya RDR alias FDU-Inkingi ni icyitwa ‘Ikigo kirwanya Umuco wo Kudahana no Kurenganya mu Rwanda/Centre de Lutte contre l’Impunité et l’Injustice au Rwanda’ (CLIIR). Iyi CLIIR yashinzwe kuli 18 Kanama 1995 i Bruxelles mu Bubiligi, iyoborwa na Joseph Matata.

Ku itariki ya 1 Werurwe, 2014 mu Murwa Mukuru w’u Bubiligi habaye ibirori byo kurata umugabo witwa Joseph Matata. Ibirori byitabiriwe na benshi bakorana na FDU-Inkingi. Ni icyamamare mu bapfobya bakanahakana Jenoside.

Matata yakoze byinshi bica intege abacitse ku icumu rya Jenoside kugirango ntibazajye bavuga ibyo babonye n’ibyababayeho.

Niwe wahimbye icyo yise “Syndicats de délateurs” (Urugaga rw’abashinjabinyoma). Uko yacaga intege abacitse ku icumu gushinja abicanyi, Matata yashinjuraga abicanyi.

Mu byo Matata yashimiwe n’abo bumva ibintu kimwe, ni uko yagiye yiyambazwa nk’umutangabuhamya ushinjura abajenosideri. Matata yashinze ikigo cyitwa ko kirwanya “umuco wo kudahana” aharania ko abakoze Jenoside badahanwa.

Zimwe muri izo ngero ni izi: Ku wa 10 Gashyantare 1998 yari muri ICTR ashinjura Jean Paul Akayesu. Ku ya 23 Mata 2001, i Bruxelles aba umutangabuhamya ushinjura mu rubanza rw’abajenosideri rwiswe urw’abanya Butare.

Ababuranishwaga ni Ababikira Consolata Mukangango Gertrude na Julienne Mukabutera Kizito b’i Sovu; Alphonse Higaniro wayoboraga uruganda rw’ibibiriti na Vincent Ntezimana wigishaga muri Kaminuza y’u Rwanda.

Ku wa 15 Kamena 2005 yari mu rukiko i Bruxelles ashinjura abacuruzi b’i Kibungo ari bo Samuel Ndashyikirwa na Etienne Nzabonimana. Ku wa 25 Mata 2007 ashinjura Major Bernard Ntuyahaga wishe abasirikare 10 b’Ababiligi.

Muri Nyakanga 2007 akoresheje video-conference, Matata yari umutangabuhamya ushinjura Col. Tharcisse Renzaho muri ICTR. Renzaho yari Perefe w’Umujyi wa Kigali mbere no mu gihe cya Jenoside, n’umwe mu bayobozi ba RDR kuva mu w’ 1995.

Ku wa 10 Ugushyingo 2009, yari mu rukiko i Bruxelles ashinjura Ephrem Nkezabera wari umwe mu bayobozi bakuru b’Interahamwe ku rwego rw’igihugu.

Abajenosideri bose b’abanyarwanda bashinjuwe na Joseph Matata bahamwe n’ibyaha barakatirwa.

Abagize igitekerezo cyo gushimira Matata ni Cyriaque Mbonankira na Jean Baptiste Murenzi.

Uyu Mbonankira muvuga mu gitabo ‘Friends of Evil’. Abakereye gushimira Matata ni Gaspard Musabyimana uzwi muri Propaganda ya RDR na FDU-Inkingi.

Hari Jean Marie Vianney Ndagijimna uba mu Bufaransa akaba yarabaye umujyanama wa RDR igishingwa, Jean de Dieu Dusingizimana na Primitiva Mukarwego w’Ishyirahamwe (RIFD&P) ritanga igihembo cyitiriwe Ingabire Victoire.

Mu bari bahagarariye amashyaka ni Faustin Twagiramungu, Dr. Paulin Murayi, Jean Baptiste Ryumugabe wa PS-Imberakuri, Benoît Ndagijimana, Bonaventure Uwanyiligira, Padiri Thomas Nahimana, Ildephonse Munyeshyaka na Madeleine Bicamumpaka wa FDU-Inkingi.

Ibyo birori byitabiriwe n’abagera ku 150, harimo n’abanyamahanga b’inshuti z’abo bafana n’abafatanyabikorwa b’abahuje ibitekerezo. Ng’icyo igisubizo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .