00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hatahiwe iki nyuma y’uko Tshisekedi yanze kuganira na M23, agatera icyuhagiro FDLR?

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 April 2023 saa 10:49
Yasuwe :

Mu gihe imyiteguro y’icyiciro cya kane cy’ibiganiro bya Nairobi bihuza Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’imitwe yitwaje intwaro irimbanyije, umuhuza muri ibyo biganiro yamaze kugaragaza ko bikwiriye no gutumira umutwe wa M23, nyuma yo kubahiriza ibyo wasabwe n’amasezerano ya Luanda.

Ni mu gihe byitezwe ko ku wa Gatatu tariki 19 Mata, Inama y’abaminisitiri b’Ingabo b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburazuba izakoranira i Goma, ikabanzirizwa n’iy’abagaba bakuru b’ingabo z’ibi bihugu, kuri uyu wa Kabiri.

Ni inama zigomba kwemeza uruhare ingabo z’uyu muryango (EACRF) zigomba kugira mu birimo kubera mu burasirazuba bwa RDC, mu gihe umutwe wa M23 ukomeje kuva mu duce twinshi wari warafashe, udusigira izi ngabo, nk’ikimenyetso cy’uko uri kubahiriza ibyasinywe mu masezerano abakuru b’ibihugu byo mu karere basinyiye i Luanda muri Angola, mu Ugushyingo 2022.

Nyamara nubwo umuhuza Uhuru Kenyatta agaragaza ko yanyuzwe n’imyitwarire ya M23 muri iki kibazo, Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) Felix Tshisekedi ntakozwa ibijyanye n’uwo mutwe.

Mu kiganiro n’abanyamakuru aherutsemo ubwo yari kumwe na Perezida w’u Busuwisi, Alain Berset, tariki 13 Mata 2023 i Kinshasa, Tshisekedi yavuze ashize amanga ko adateze kuganira na M23.

Icyo gihe yagize ati "Nta biganiro ba bimwe bya politiki bizabaho hagati yacu n’uyu mutwe. Niba koko ari abanye-Congo nk’uko babivuga, bakwiriye gushyirwa muri gahunda yo kubasubiza mu buzima busanzwe, bagasubira mu buzima bwa gisivile."

Iyi myitwarire ya Tshisekedi kuri iki kibazo iteye amakenga kuko isubiza inyuma imbaraga zose zari zimaze gushyirwamo ngo amahoro aboneke, mu gihe umuryango mpuzamahanga uhanze amaso Leta ye ngo yubahirize ibyo isabwa, nyuma yo kurekura uduce M23 yari yarafashe.

Kuba Tshisekedi avuga ko abagize M23 atari abanye-Congo nabyo biteye urujijo, kuko ba nyiri ubwite bavuze kenshi ari abanye-Congo baharanira uburenganzira bwabo.

Byongeye, mu guhagarika imirwano, abagize M23 bemerewe kuguma ku butaka bwa Congo mu kwemeza ku ruhande rumwe ko ari abenegihugu, ku rundi Guverinoma ya Tshisekedi ikabihakana.

M23 si umutwe usanzwe ukurikije imyitwarire yawo. Ufata uduce twinshi mu gihe gito, nyuma ukemera kuturekura, atari uko watsinzwe ahubwo ari ukugira ngo ikibazo gikemuke mu biganiro.

Nyamara imyitwarire ya Tshisekedi igaragaza ko icyo akeneye atari amahoro, kugeza n’aho atera icyuhagiro umutwe w’iterabwoba nka FDLR, ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru, akavuga ko nta kibazo uteye u Rwanda.

Ati "Kwitwaza ko FARDC Ifasha FDLR, ni ikinyoma. FDLR ni umutwe warangiye uteje ikibazo gusa RDC kuko ntibakigaba ibitero ku Rwanda ndetse nta n’inyungu za politiki bashaka mu Rwanda."

Tshisekedi yirengagiza nkana ko FDLR igizwe n’abasize bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu myaka 29 ishize uwo mutwe ubarizwa muri RDC, waranzwe no gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside ari nayo ntandaro y’ubwicanyi bukomeje kwibasira Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi.

Umuntu yakwibaza ngo niba Tshisekedi akomeje kurahira akirenga ko nta biganiro bizabaho, abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda bizagenda bite? Ese bazemera kwicwa kugeza bashize?Nyamara bamaze kugaragaza ko bafite imbaraga zo kwirwanaho ziri hejuru kurusha ingabo za Leta, urugero nka M23.

Ukurikije imvugo ya Tshisekedi yo kutemera kuganira na M23 no gushimagiza FDLR ishinjwa kubiba ingengabitekerezo igiye kumarisha abanye-Congo b’Abatutsi, kwitega ko ikibazo kizakemuka vuba aha byaba ari ukwibeshya, ahubwo bisa nko kongera umunyu mu gisebe.

Amaso ahanzwe abayobozi b’akarere n’umuryango mpuzamahanga kugira ngo bakomeze gushyira imbaraga mu gukemura iki kibazo binyuze mu nzira z’amahoro.

Tshisekedi yahereye kera na kare avuga ko EACRF ijyanywe muri RDC no kurwanya M23, ariko igezeyo bahererekanya ibirindiro mu ituze, ibintu Leta ya Kinshasa itumva hashingiwe ku byo yasezeranyije abaturage, ibizi ko atari ukuri.

Ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru hamwe na Perezida Alain Berset, Tshisekedi yavuze ko M23 nimara gukusanyirizwa hamwe no gushyira intwaro hasi, nta mpamvu abona yatuma EACRF iguma ku butaka bwa RDC.

Magingo aya M23 yatangaje ko niba nta biganiro na Guverinoma, nta rugendo rwo gushyira intwaro hasi no gusubizwa mu buzima busanzwe bizabaho.

Amaso ahanzwe ibyemezo by’inama z’abayobozi b’ingabo na ba Minisitiri b’Ingabo za EAC, bakomeje kuvuga ko EACRF yoherejwe ngo itegure inzira y’ibiganiro, none mu gihe byakabaye byegereje, Leta ya Congo yeruye ko idateze gushyikirana na M23.

Hitezwe kandi icyemezo uyu mutwe uzafata, niba uzakoresha ingufu kuko ibiganiro bya politiki washakaga bisa n’ibigoye, mu gihe inyungu urwanira z’umutekano w’abanye-Congo bo mu burasirazuba bw’igihugu na wo leta itizeza ko hari igishobora guhinduka.

Ibintu bishobora gukomeza kuba bibi nyuma y'aho Perezida Tshisekedi ahakaniye ko atazigera aganira na M23, ahubwo akayisaba gusubizwa mu buzima busanzwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .