00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abatutsi bo muri Congo bazaba aba nde M23 nishyira intwaro hasi?

Yanditswe na Muhumuza Alex
Kuya 25 November 2022 saa 10:00
Yasuwe :

Ubwanditsi: Ibikubiye muri iyi nyandiko ni ibitekerezo by’umwanditsi Muhumuza Alex.

Ku butumire bwa Perezida João Lourenço wa Angola, abakuru b’ibihugu barimo Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, Uhuru Kenyatta wayoboye Kenya akaba n’umuhuza mu biganiro by’amahoro bya Nairobi bigamije kuzana umutekano muri Congo, na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, bahuriye mu nama yabereye Luanda tariki 23 Ugushyingo, baganira ku bibazo by’umutekano muke muri Congo.

Umwe mu myanzuro yavuye muri iyo nama, ni uko umutwe wa M23 ushyira intwaro hasi mu masaha 48, ukava mu duce wafashe, mu guhosha umwuka mubi.

Mu gihe abo bayobozi bari bari mu nama, hahise hasohoka amashusho ateye ubwoba. Umugabo w’umututsi w’Umunye-Congo agaragaramo ari gukubitwa yambaye ubusa, amaboko aboheye inyuma, akubitwa bikabije n’abapolisi ba Congo.

Bamukubitashaga ibibuno by’imbunda ku mutwe no ku rutugu. Nyuma yashyizwe kuri moto hagati y’abapolisi babiri, umubiri we ntiwongeye kuboneka.

Umunsi umwe mbere y’inama ya Luanda, M23 yashyize hanze itangazo iburira Isi kuri Jenoside iri gutegurwa muri Congo, ikorewe Abatutsi muri Masisi. Umuryango mpuzamahanga witwaye nk’aho ntacyo uwo muburo uyibwiye.

Bukeye bw’aho inama ya Luanda yaraye ibaye, hasohotse andi mashusho igaragaza abagize FDLR bakubita bunyamaswa undi mugabo w’Umututsi. Bamukubita bikomeye bakoresheje ibiti, nyuma bakamutwika, bagakomeza kumukubita kugeza apfuye.

Hari andi mashusho nk’ayo akomeje kwisukiranya ku mbuga nkoranyambaga.

Ni amashusho afatwa n’abo bicanyi bashaka kwereka Isi n’ababatumye icyo bashoboye. Ni amashusho ateye ubwoba kuyareba, ababikora ni nabo bayafata, bakayakwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga.

Muri aya mashusho yose, abo bicanyi baba baririmba bahimbawe, bishimira ko bishe Abatutsi.

Ni ibintu bigaragara ko mu Burasirazuba bwa Congo hari gutegurwa Jenoside guhera mu mezi make ashize, ubwo igisirikare cya Congo n’abambari bacyo batangiraga imirwano na M23.

Mu bihe bitandukanye, abayobozi muri Guverinoma n’igisirikare bagiye bumvikana bahamagarira abaturage gufata intwaro bakica abavuga Ikinyarwanda cyangwa se abanyarwanda baba muri icyo gihugu, babashinja gushyigikira M23. Byagiye bishyirwa mu bikorwa, nyamara nta na rimwe ababigizemo uruhare bigeze bagezwa mu butabera.

M23 nayo iherutse gutanga intabaza, ihamagarira umuryango mpuzamahanga gufata ingamba mu kwirinda ko ubwo bwicanyi bwavamo Jenoside yeruye.

M23 ifite inyungu irwanira, ariko ntabwo byavanaho ukuri kw’ibimenyetso batanga ku basivile b’abatutsi bari kwicwa, ngo bifatwe nk’ibiri aho, by’umwihariko mu gihe biherekejwe n’ibimenyetso simusiga nk’amashusho. Intego za M23 ni ukurwanira uburenganzira bw’Abatutsi batotezwa.

Mwibuke ko FDLR yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, iri gufatanya n’ingabo za Congo mu kugendera ku bunararibonye ifite mu gukora Jenoside, ibyenyegeza, yibasira Abatutsi ba Congo.

Iki kibazo gisa nk’ikidahabwa agaciro mu biganiro bigamije amahoro byitabirwa n’impande zitandukanye. Iyo ibiganiro nk’ibi bitageze ku ntego zabyo nk’uko byagenze ku masezerano ya Nairobi, ababigwamo ni abaturage b’inzirakarengane.

Gusaba M23 kuva mu duce yafashe, bivuze ko ubuzima bw’abatutsi b’abanye-Congo bugiye gisigara mu maboko y’ingabo za Leta n’iza Monusco n’ubundi bamaze imyaka n’imyaniko barananiwe kurinda abo baturage, ahubwo bakaba bamwe mu babagirira nabi.

Gusaba M23 gusubira inyuma bishobora kwangiza byinshi kurusha ibyo bigamije gukemura, by’umwihariko ku Batutsi b’Abanye-Congo bamaze amezi make bafite agahenge nyuma y’aho M23 ihageze.

Abatutsi b'Abanye-Congo bamaze igihe bagaragaza ko bahohoterwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .