00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamvu Perezida Paul Kagame akwiriye gukomeza gushimirwa

Yanditswe na Kwezi Jean
Kuya 2 July 2022 saa 01:12
Yasuwe :

Ubwo Inteko Ishinga Amategeko, umutwe wa Sena yatangazaga ibyo gushimira Perezida Kagame Paul, nasubije amaso inyuma ku bikorwa bye numva bikwiriye rwose.

Gushima burya ni umuco mwiza utera ibyiyumviro uwakoze neza akaba yakomeza gukora neza biruseho.

U Rwanda rukomeje kwigarurira imitima ya benshi ku Isi kubera imihigo rugenda rwesa imbere mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga. Ibi kandi ntabwo byikora kuko byose biterwa n’ubuyobozi bufite intumbero n’intego bihamye.

Mu kinyarwanda kandi baca umugani ugira uti “Zitukwamo nkuru’’ bishatse kuvuga ko ibikorwa byose mu Rwanda bifite kizigenza ubirangaje imbere ari we Perezida Kagame Paul.

Nagiye nkurikirana kenshi ibitekerezo bitangwa ku bikorwa bye ku mbuga nkoranyambaga nsanga umubare munini ni uw’Abanyarwanda bamushima n’abanyamahanga benshi bamwifuza ko yaba Perezida wabo. Benshi ntibatinya kubyerura babivuga ku kakurabanda mu mashusho bifata bagatangaza bavuga ko bakeneye umuntu nkawe utunganya ibihugu byabo.

Ibi bituma nibuka undi mugani mu Kinyarwanda ugira uti ‘na nyina w’undi abyara ushoboye’. Ibi bisobanuye ko ubuhangange ubu butakitirirwa mu Burengerazuba bw’isi gusa ahubwo n’umunyarwanda arashoboye.

Kimwe mu byo Perezida Kagame Paul yashoboye kandi akomeje gukora ni uburyo bwo kongera igikundiro cy’Abanyarwanda abaha serivisi nziza ku buyobozi bwe.

Kenshi iyo ndi mu kazi kanjye nkunda kugera ahantu hatandukanye haba mu byaro no mu mijyi hirya no hino mu gihugu ndetse yemwe nkarenga imbibi nkanyarukira no hanze mu bindi bihugu.

Kimwe mu byo niyumviye n’amatwi yanjye kandi nkirebera n’amaso ni icyizere Abanyarwanda n’abanyamahanga by’umwihariko bamugirira. Iyo unyarukiye mu mahanga bareba urwandiko rw’inzira bakabona uri Umunyarwanda, barakubwira bati “karibu muntu wo kwa Kagame.” Icyo bivuze ni uko yaremye izina ariremera n’Abanyarwanda.

Hari aho ugera ukumva barimo kuvuga ku bintu runaka wenda byangiritse ahantu,ukumva umuturage arateruye ati ‘kandi ibi Muzehe (akabyiniriro ka Kagame) ntabyo azi’. Undi ati ‘bareke bakore ibyo bishakira umunsi Muzehe yabimenye ntibazamukira’. Muri rusange abaturage bamwiyumvamo nk’umuntu wita ku bibazo byabo.

Uzumva bamwe bagira bati ‘Muzehe yararushye ubu n’ibi byangiritse bategereje ko ari we wiyizira kubikemura. Sinshatse kuvuga ko adafite abamufasha bashoboye ahubwo ndatanga ingero zifatika z’ibyiyumviro by’abaturage kuri we.

Byumvikane ko kuba ibintu bigenda neza afite ikipe bakorana neza yubahiriza inshingano kabone nubwo hatabura abasobwa ku nshingano bahabwa.

Kenshi urubyiruko rukerebutse rwakundaga kuba ari urwo mu Buregerazuba bw’isi ariko gahunda yashyizweho yo guha amahirwe abana bose bakajya mu mashuri kandi biturutse ku bushobozi bwabo nta vangura bituma umubare w’incabwenge wiyongera haba mu mijyi no mu byaro.

Abana b’Abanyarwanda iyo muganira wumva bafite icyizere cy’ejo bitari bimwe wabazaga umusore w’imyaka 23 icyo azaba ukumva ntakizi.

Ubu siko bimeze kuri iyo myaka abasore n’inkumi barimo gukora iyo bwabaga ngo biteze imbere kabone nubwo hagikenewe imbaraga mu cyatuma bahanga imirimo bijyanye n’ubumenyi bafite kandi nta kabuza na byo bizagerwaho kuko hari ingamba nziza kuri iyo ngingo. Ibi rero na byo ni igitego cy’ubuyobozi bwa Perezida Kagame kwita ku rubyiruko nk’amaboko akomeye y’igihugu.

Baca umugani kandi ngo “umugore mwiza akurusha urugo”, aha icyo baba bavuga ni ubwiza bw’umugore mu migirire cyane cyane mu mitekerereze n’imikorere. Kuba Perezida Kagame Paul na Madamu we Jeannette Kagame bakomeje kwita ku iterambere ry’umwana w’umukobwa bituma bakomeza kuba indashyikirwa mu ruhando mpuzamahanga. Kwita ku iterambere ry’umugore bitanga umusaruro mu muryango uwo mujyo ugahinduka intsinzi ku gihugu n’isi muri rusange.

Abanyarwandakazi bakomeje kuyobora ibikorwa bikomeye mu gihugu no hanze kandi bakabikora neza.

Umubare munini w’Abanyarwanda uragenda uba uw’abantu bubatse ubwonko. Kubaka ubwonko ni byo bitanga umusaruro w’igihugu tubona none kuko buri bikorwa biba byatekerejwe haba mu bumenyi n’ubwenge.

Ubumenyi burashakwa ku ntebe y’ishuri no mu bunararibonye butandukanye, mu gihe ubwenge ari agace k’imikorere n’imitekerereze umuntu yavukana ari ingeso nziza cyangwa akabyigira mu muryango no mu mahuriro ashingiye ku ndangagaciro y’imyizerere runaka cyane cyane ishingiye ku Mana Rurema.

Ni yo mpamvu ushobora kugira ubumenyi wabura ubwenge umusaruro ukaba muke cyangwa ibyo uzi bikaba imfabusa kuko bidafite indangagaciro ziyobora ubwo bumenyi.

Abanyarwanda rero barimo kubaka byombi kandi bituruka ku mudendezo n’umutekano bafite kuko intekerezo zabo zidafite ikizihungabanya, ibi kandi ni umusaruro wubatswe n’ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida Kagame Paul.

Baca umugani mu Kinyarwanda ngo ababiri bishyize hamwe baruta ijana rirasana nta ntego. Kuba nta munyarwanda ugihutaza undi amuziza uko yavutse cyangwa akarere avukamo n’imwe mu ntsinzi ikomeye Abanyarwanda bagezeho.

Kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda mu gihugu nk’iki cyabayemo Jenoside yakorewe Abatutsi ikozwe n’abandi Banyarwanda mu mitekerereze isanzwe ntibyari byoroshye.

Kuba Perezida Kagame Paul yarashoboye guhangana n’icyo kibazo Mu buyobozi bwe ni intsinzi ikomeye itazibagirana mu mateka.

Ikiruseho ni uko n’ibisigisigi byakurura amacakubiri nta munyarwanda ukibyihanganira ari naho bamwe mu barwanya ubutegetsi bakunze gutsindirwa.

Gushaka kuzura akaboze bashaka kugira iturufu amacakaburi mu guhangana n’ubutegetsi. Ibi bituma umunyarwanda uzi ukuri kandi ukunda igihugu abatakariza icyizere.

Kudashaka kugira amakuru bamenya agezweho ku iterambere ry’igihugu bakarangarira mu kunenga gusa aho gutanga umusanzu ufatika nabyo bituma Perezida Kagame Paul abanikira muri politiki.

Perezida Kagame afite ibanga ryo kumenya kugendana n’ibihe mu miyoborere ye kandi akabibamo neza adahuzagurika. Umuntu nk’uyu udahuzagurika kandi ugendana n’igihe biragoye kumwisukira byakwiyongera kuri cya gikundiro abaturage bamukunda, kumutsinda biba biri kure nk’ukwezi.

Kuri iyi ngingo icyo Perezida Paul Kagame asabwa ni ukutavaruka, agakomeza guha Abanyarwanda serivisi nziza kandi imvugo igakomeza kuba ingiro. Ikindi ni uguhangana n’amacakubiri no guca icyenewabo mu isaranganya ry’ibyiza by’igihugu kuko Leta zabanje ni ho zatsindiwe.

Iyo bigeze ku nyungu z’igihugu abatuye mu bihugu by’Uburengerazuba bw’isi bahuriza hamwe ibyabateranyaga by’umuntu ku giti cye bakabirenga bakarwanira ishyaka igihugu.

Ibi natwe nk’Abanyarwanda bikwiriye kuturanga mu byo dukora byose. Iyo tuvuga gukunda igihugu tuba tuvuga gukunda ibikigize by’umwihariko ikiremwamuntu.

Buri Munyarwanda yashimira Perezida Kagame agera ikirenge mu cye atanga serivisi nziza mu byo akora byose.

Imyiteguro myiza y’Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 28.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .