00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Intandaro y’urupfu rwa Commandant Masasu wagambaniwe na Kabila n’ingaruka zikomeje kuruherekeza

Yanditswe na Mwene Ndabarasa
Kuya 7 November 2022 saa 11:18
Yasuwe :

Hashize imyaka hafi 22 umwe mu basirikare bakuru bari bakuriye ingabo zashyize ku butegetsi Laurent Désiré Kabila yishwe arashwe. Hari ku itariki ya 24 Ugushyingo 2000, ubwo yaraswaga nyuma yo gucibwa urubanza rwo gupfa ashinjwa gushaka guhirika ubutegetsi bwa Laurent Désiré Kabila.

Kuri iyi nshuro turagaruka ku mateka ya Commandant Masasu ndetse n’uburyo ihuriro ryashyize Kabila ku butegetsi rya AFDL (Alliance des forces démocratiques pour la libération du Congo) ryasenyutse kubera urwo rupfu.

AFDL ni ihuriro ryari rigizwe n’imitwe irwanya Perezida Mobutu irimo CNRD ( Le Conseil national de la Résistance pour la Démocratie) yari iyobowe na André Kissasse Ngandu na Mouvement Révolutionnaire pour la Libération du Zaïre ryari riyobowe na Anselme Masusu Nindaga ndetse na ADP (Alliance Démocratique des Peuples) yashinzwe na Déogratias Bugera wari uzwi nka Douglas.

Ubwo Abanyamulenge muri Kivu y’Amajyepfo bahabwaga umunsi ntarengwa ngo babe basubiye mu Rwanda tariki ya 7 Ukwakira 1996, bafashe intwaro barwanya ingabo za Zaire n’izari iza Habyarimana (Ex FAR) hamwe n’Interahamwe.

Hahise hatangira intambara yo gukuraho Perezida Mobutu Sese Seko, haza guhurizwa hamwe imitwe yose irwanya Mobutu. Icyo gihe nibwo Masasu, Bugera na Kissasse Ngandu babonye bwa mbere Kabila.

Nyuma ayo mashyaka yose uko ari ane yashyizeho ihuriro ryiswe AFDL ryaje kuyoborwa na Kissase Ngandu, naho Laurent Désiré Kabila aba umuvugizi, nyuma aza kuba umuyobozi w’ihuriro.

Intambara yo gukuraho Mobutu yari yaratangiye kandi Laurent Désiré Kabila nta ngabo yazanye.

Deogratias Bugera yabaye Umunyamabanga Mukuru wa AFDL, naho Masasu aba Visi Perezida. Ku bufasha cyane cyane bw’u Rwanda, Uganda n’u Burundi, AFDL yaje gufata ubutegetsi, ikuraho Mobutu.

Kabila akimara kumva ko Kinshasa yafashwe tariki ya 17 Gicurasi 1995, yahise yishima cyane ku buryo yagwiriye uwari ukuriye abasirikare bamurinda witwa Maj Gen Eric Murokore, ndetse ahita atangaza ko ari Perezida.

Ibi byababaje cyane abo bari bahuriye mu ihuriro kuko AFDL yari igizwe n’amashyaka atandukanye. Ni icyemezo bagombaga kuganiraho.

Ubwo Kabila yafataga ubutegetsi, ‘Afande’ Masasu yabaye umujyanama we mu by’umutekano, ariko ingabo zose zikomoka mu Burasirazuba bwa Congo zinjijwe mu gisirikare na Masasu zakomeje kumwubaha nk’umugaba mukuru.

Ibi byabaye cyane igihe ingabo za APR zafashije AFDL gukuraho Mobutu zari zimaze gutaha mu Rwanda, nyuma biza gutera ubwoba Kabila n’abantu be ba hafi baturuka muri Katanga.

Byaje kuba bibi tariki ya 24 Ugushyingo 2000, ubwo Masasu yacibwaga urubanza agahita araswa.

Mbere gato, Kabila yavuze amagambo mabi kuri Masasu, ko ntacyo amaze, ko nta n’icyo yamaze ku rugamba. Ni amagambo mabi ku muntu wafatwaga nk’aho ari we washyize Perezida Kabila ku butegetsi, ndetse akaba yari n’umujyanama we mu by’umutekano.

Masasu yashinjwe ibyaha birimo kumena ibanga ku bihugu by’abanzi no gushyiraho umutwe w’ingabo. Icyo gihe n’umuvandimwe we yahise afatirwa i Bukavu arafungwa.

Ifungwa n’iyicwa rya Masasu ryateje umwiryanye mu bagize AFDL. Imyivumbagatanyo yarabyutse hagati y’ingabo zishyigikiye Masasu ndetse n’izishyigikiye Kabila zo muri Katanga, aho abasirikare benshi bapfuye ku mpande zombi.

Umunyamabanga Mukuru wa AFDL, Deogratias Bugera, yasohoye itangazo nyuma y’iminsi ibiri Masasu afashwe, avuga ko yizera ko azaba umwere imbere y’umucamanza. Nyuma yaryo, Kabila yahise amukumira yanzura ko Bugera atagomba gusubira mu Nama y’Abaminisitiri.

Undi musirikare wo hejuru icyo gihe Malick Kijege yamaganye ifatwa n’ifungwa rya Masasu, avuga ko abajyanama ba Perezida Kabila aribo bamubeshyeye ngo bamwikize.

Mu gitabo Why comrades go to war, Gen James Kabarebe yavuzemo ko Masasu yafashwe agafungwa nyuma akicwa, kuko Perezida Kabila yamubonaga nk’umuntu bahanganye.

Masasu yari afite igikundiro mu gisirikare. Ku rundi ruhande, Ambasaderi w’u Bubiligi muri Congo icyo gihe, Frank De Conink, yavuze ko ko Kabila yashakaga kugabanya imbaraga z’abantu bo mu Burasirazuba ku butegetsi bwe, ahubwo akazamura abo muri Katanga aho avuka.

Abandi bantu nka Faustin Munene wabaye Minisitiri wungirije w’umutekano mu gihugu baje gutangaza ko Kabila yakoze ikosa rikomeye ryo gufunga no kwica Masasu.

Iyicwa rya Masasu

Masasu yafashwe tariki ya 7 Ugushyingo 2000 hamwe n’abandi basirikare bagera ku 120 bakomoka muri Kivu y’Amajyaruguru, nyuma yo kumara imyaka ibiri muri Gereza no gufungirwa mu rugo.

Mbere gato, Umujyi wa Pweto wari umaze kwigarurirwa n’inyeshyamba za RCD zigometse kuri Kabila, wari urinzwe n’abasirikare ibihumbi bisaga bitatu harimo na Maj Gen Joseph Kabila umuhungu wa Kabila ndetse na Gen John Numbi. Bari bamaze gutsindwa biteye isoni maze bahungira muri Zambia.

Ubwo yafatwaga, Masasu yahamagawe kuri telefoni na Timothée Munkutu wari Umushinjacyaha Mukuru w’igisirikare, amusaba kuba yageze ku biro by’Ubushinjacyaha aho yari ategerejwe na Colonel Eddy Kapend wari ukuriye umutekano wa Perezida Kabila. Masasu yamaze ijoro ryose bamubeshye ko agiye gusubizwa mu gisirikare.

Nyuma Masasu yagiye gufungirwa ahantu igihe kirenga icyumweru, atabazwa kandi ntawe umusura. Mu ijoro ryo ku wa 17 Ugushyingo 2000 nibwo yajyanywe i Katanga yazirikiwe amaboko inyuma.

Tariki ya 24 Ugushyingo 2000, yajyanywe munsi y’igiti bashinga ihema hafi y’ahitwa Pweto maze abasirikare bane bamucira urubanza bamushinja ubugambanyi.

Ahawe ijambo nk’uko umutangabuhamya wari uhari, Antoine Ngala, wari Umunyamabanga we, yabitangaje, ngo Masasu yarabarebye arababwira ati "Kabila mufata nka Data. Isano mfitanye na Kabila ntabwo ibareba. Niba mfitanye ikibazo na Kabila ni we tugomba kwicara tukagikemura".

Akimara kuvuga ayo magambo, ngo yahise araswa.

Amateka yaba ari kwisubiramo ?

Mu masezerano CNDP yagiranye na Leta ya Kinshasa tariki ya 23 Werurwe 2009 harimo ko abasirikare bayo batazoherezwa hanze ya Kivu kuko batizeye umutekano wabo.

Kutubahirizwa kw’aya masezerano ni byo byabyaye umutwe wa M23. Nta kabuza ko imitwe yose uhereye kuri AFDL, RCD, CNDP na M23 ishingiye ku kuvangura Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda.

Hari amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, aho abasirikari bakuru bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda batwikwa cyangwa bagashinyagurirwa na bagenzi babo.

Igihe kirageze ko Leta ya Congo ikemura burundu ikibazo cy’Abakongomani bavuga Ikinyarwanda.

Commandant Anselme Masasu Anselme yishwe na Laurent Désiré Kabila yafashije kugira ngo agere ku butegetsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .