00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imbamutima za Guillaume Ancel nyuma yo gutsinda umwe mu bagemuriye intwaro Abajenosideri mu Rwanda

Yanditswe na Guillaume Ancel
Kuya 22 November 2022 saa 01:58
Yasuwe :

Ubwanditsi: Ibikubiye muri iyi nyandiko ni igitekerezo cya Guillaume Ancel wahoze mu Ngabo z’u Bufaransa zari muri Opération Turquoise mu Rwanda. Ni nyuma yo gutsinda umwe mu bari bamureze kubasebya, ku ruhare rwabo mu guha intwaro Guverinoma yakoze Jenoside mu Rwanda

Nakunze kugira uruhare mu biganiro bigaruka ku ruhare rw’u Bufaransa mu Rwanda kugeza ubwo Komisiyo y’inzobere mu mateka iyobowe na Vincent Duclert, mu 2021 ifashe umwanzuro ugaragaza ko u Bufraransa bwakoze amahano kandi bufite “uruhare rukomeye kandi ntagereranywa” rw’abanyapolitiki bari bariho icyo gihe.

Ni ibintu byahereye mu myaka ya 1990, bivuye kuri politiki yari irangajwe imbere na Perezida François Mitterrand wari urembye kandi azengurutswe n’abantu babi.

Kuza mu Rwanda, ishyano u Bufaransa bwakozwe

Muri Nyakanga 1994 mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndi umwe mu bagize uruhare mu itangwa ry’intwaro ku bajenosideri. Ni ukuvuga Ingabo za Guverinoma y’Abahezanguni b’Abahutu yari inshuti y’u Bufaransa by’umwihariko Perezidansi y’u Bufaransa.

Iyo Guverinoma twari twarayishyize mu nkambi z’impunzi hakurya y’umupaka muri Zaïre, ubu ni Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Icyo gihe nari mfite ipeti rya Capitaine mu ngabo zishinzwe gutabara aho rukomeye.

Nari nshinzwe gushakisha no gutabara abarokotse i Cyangugu mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bw’u Rwanda, mu gace k’ubutabazi kari katangijwe n’u Bufaransa, kifashishijwe mu guha ubuhungiro abajenosideri.

Byarambabaje nubwo twakoreraga ku mabwiriza. Twabikoraga ngo duhagarike kwaguka kw’agace k’abakoresha Icyongereza (anglo-saxonne) ndetse no kubuza Paul Kagame gufata ubutegetsi. Mu buhumyi bwinshi n’ubugwari, ibyo twabikoze duha ubufasha abajenosideri.

Komisiyo Duclert yanzuye ko nta bufatanyacyaha u Bufaransa bwabigizemo kuko butigeze bwishora mu bwicanyi ariko twe Abasirikare b’Abafaransa twari turi muri Opération Turquoise, twagerageje gushyira [Abajenosideri] ku butegetsi, turabarinda mu buhungiro ndetse tubaha intwaro.

Guha intwaro abajenosideri ni icyaha

Guha intwaro Abajenosideri ni ikintu gikomeye cyane kuko ni igikorwa gifite impamvu kigaragaza ubufatanyacyaha, byongeye ko icyari cyatujyanye kwari ugutabara ubuzima bw’abantu.

Guhera muri Nyakanga 1994 ubwo twabahaga intwaro, natangiye gukora iperereza ngo mbashe kubyumva neza. Izo ntwaro niboneye n’amaso yanjye zatwawe mu modoka za gisirikare z’Abafaransa.

Izo kamyo zabaga ziturutse i Goma muri Zaïre ari naho twari dufite ibirindiro bikuru twabikagamo ibikoresho byifashishwaga muri Opération Turquoise.

Umwe mu basirikare bari bashinzwe iperereza i Goma yanyemereye ko izo ntwaro zatanzwe kenshi mu gihe cyose opération Turquoise yamaze.

Indege zagwaga i Goma zigapakururwa n’Ingabo z’u Bufaransa. Bagenzi banjye bo mu ngabo zirwanira mu kirere bambwiye ko sosiyete SPAIROPS ariyo yahawe inshingano na Minisiteri y’Ingabo ngo ijye igeza imizigo aho twari turi, ikanazana intwaro zo guha Guverinoma yakoraga Jenoside.

Hubert Védrine wahoze ari Umunyamabanga Mukuru mu Biro bya Perezida yemeye ko izo ntwaro zatanzwe ariko ahakana ko nta ruhare yabigizemo. Yanambwiye ko nta makuru menshi yari abifiteho.

Nashatse amakuru yimbitse, nza kumenya ko sosiyete SPAIROPS yari ihagarariwe i Goma na Guillaume Victor-Thomas witwaraga mu buryo budasanzwe.

Yagendanaga imbunda ku mukandara nubwo yabaga yambaye gisivile, yateguraga imihuro itandukanye y’umugoroba i Goma, agaha impano abantu bose yumvaga ko bashobora kumufasha. Icyo ntazi ni urwego rw’uruhare rwe, niba ari umwe mu bafataga ibyemezo cyangwa se ari intumwa isanzwe.

Nabyanditseho ndetse mbishyira mu gitabo cyanjye nise “Rwanda, la fin du silence”. Ntacyo mushinja kuko kuri njye ntacyo avuze, icyo nashakaga ni uguha amakuru abandi bashakashatsi bazashaka gucukumbura iyo ngingo. Kubera ayo makuru, ikigo gishinzwe kurwanya ibyaha bya Jenoside cyagiye kumuhata ibibazo.

Uwo mugabo rero wari uhagarariye SPAIROPS yanjyanye mu nkiko anshinja kumuharabika. Iburanisha ryabereye mu rukiko rw’i Paris tariki 23 Nzeri 2022. Ndashimira ubwitonzi n’ubushishozi bw’urwo rukiko mu bijyanye n’ibyaha byo guharabika, dore ko bafashe amasaha ane bumva icyo kirego.

Umunyamategeko wanjye Me Élise Le Gall, yamburaniye n’umutima we wose nkuko asanzwe. Tariki 8 Ugushyingo, urukiko rwafashe umwanzuro natangaje hano, utesha agaciro ibirego by’uwo mugabo wari uhagarariye SPAIROPS.

Ndashimira byimazeyo abamfashije bose barimo François Graner waje gusobanura atarya iminwa kandi mu buryo bwa gihanga uko intwaro zatanzwe ku bajenosideri mu Rwanda, ndashimira na Isabelle wampaye inama, Aymeric wakusanyije ibimenyetso n’abandi bose barwana intambara ngo ukuri kuvugwe kuri iyo dosiye y’uburyo Perezidansi y’u Bufaransa yafashije abajenosideri mu Rwanda.

Guillaume Victor-Thomas yaratsinzwe kandi ndamwifuriza gukomeza gutsindwa ku manza zindi ateganya gushoza ku batangabuhamya n’abanyamakuru bagaragaje iyo dosiye.

Ni ibintu bitangaje kumva uyu mugabo udatinya kuvuga ko sosiyete SPAIROPS yashinzwe na se, yari ifitanye imikoranire n’umucuruzi wa magendu w’intwaro Viktor Bout wigeze gufungirwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yanavuze ko SPAIROPS yari ishinzwe ubukerarugendo yari yahawe ikiraka cya serivisi nke yagombaga gukorana n’igisirikare cy’u Bufaransa. Kuri we ngo iyo mikoranire yari ijyanye n’iby’ubukerarugendo no gutwara abantu n’ibintu.

Birashoboka ko n’uyu munsi ataramenya ko iyo mikino yari arimo yatwaye ubuzima bw’abasaga miliyoni, gusa sinabonye umwanya wo kumusobanurira kuko nisanze ngomba kwisobanura aho kugaruka kuri iki cyaha ndengakamere aricyo Jenoside ya nyuma y’ikinyejana cya 20 twashoboraga guhagarika nyamara tutakoze.

Nyuma y’imyaka 30 bibaye, twakwibagirwa gute ko iryo tangwa ry’intwaro ku bajenosideri ryagizwemo uruhare n’abantu batandukanye barimo benshi b’Abafaransa? Nyamara abo ntabwo bigezwe bakurikiranwa n’ubutabera bw’u Bufaransa kuko byari gushyira mu kagaba abahoze ari ibyegera bya François Mitterrand bagerageje guhisha uruhare rwe ndetse n’abahoze ari abasirikare baruciye bakarumira, bihabanye n’umwuga wabo.

Hagati aho, urukiko mpuzamahanga rwa La Haye ruri kuburanisha Félicien Kabuga ufatwa nk’umuterankunga wa Jenoside.

Ubu se twakwizera ko nyuma y’imyaka 27 yo guhakana ndetse n’akazi kadasanzwe kakozwe na Komisiyo Duclert, wongeyeho n’imbwirwaruhame idasanzwe ya Perezida Emmanuel Macron i Kigali muri Gicurasi 2021, ubutabera bw’u Bufaransa bugiye kwinyara mu isunzu mu kugaragaza uruhare rw’ababa mu Bufaransa batumye haba Jenoside yashoboraga kwirindwa?

Iki gitekerezo cyatambutse bwa mbere mu rurimi rw’Igifaransa kuri nepassubir.fr, cyahinduwe mu Kinyarwanda na IGIHE

Guillaume Ancel ni umwe mu basirikare b'u Bufaransa boherejwe muri Opération Turquoise

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .