00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kuki MONUSCO ikomeje guta ibaba muri RDC ?

Yanditswe na Kwezi Jean
Kuya 30 July 2022 saa 02:11
Yasuwe :

Umunyarwanda ni we wihoreye areba ibintu uko birimo kugenda arangije ati ‘’Urugiye kera ruhinyuzwa intwari’’. Na none uzumva baca undi mugani ugira uti ‘’Iyahigaga yahiye ijanja’’.

Iyi migani yose bayica iyo umuntu yari intwari cyangwa yitezweho ubutwari bikarangira abaye ikigwari cyangwa atsinzwe ku ntego yiyemeje.

Wowe ugiye gusoma iyi nyandiko yanjye wakurikiye amakuru y’ibirimo kubera mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo? Wabonye ukuntu Abanye-Congo bariye karungu mu myigaragambyo yo kwirukana ingabo za MONUSCO bazibwira ko batazishaka ku butaka bwabo? Wiboneye n’amaso cyangwa ubyumva n’amatwi uko barimo gutwika no gusahura aho izi ngabo zikambitse?

Wabonye se zihambiriye na zo zifashe iy’ubuhungiro mu tundi duce tw’icyo gihugu? Wabonye abana bamwe twita mayibobo bo mu mujyi wa Goma umwe muri bo yambaye imupuzankano za gisirikari z’ingabo za MONUSCO bagenzi be bamushagaye bamuha igikinisho bitaga mikoro afata ijambo avuga ati MONUSCO nigende ntituyishaka; bagenzi be bati ‘bari hano kudusahura gusa nibagende?’

Ndabizi neza ko wabonye ukuntu ingabo zimwe za Congo na zo zariho zisahura zifatanyije n’abaturage!

Hari undi mugani mu Kinyarwanda ugira uti “Irya mukuru riratinda ntirihera.’’ Ntekerezako wibuka ijambo Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yigeze kuvuga yibaza icyo izi ngabo zikora muri Congo n’umutungo agahishyi ubagendaho ariko kurandura imitwe yitwaje intwaro no kugarura amahoro bikaba byarabananiye.

Umwana wavutse Umuryango w’Abibumbye wohereza ingabo zayo muri Congo-Kinshasa, ubu ni umusore uri hafi kurangiza kaminuza niba yarize neza kuko ubu afite imyaka ikabakaba makumyabiri n’itatu.

Ibaze nawe umutungo umaze kugenda kandi umusaruro ari ntawo Abanye-Congo bagitegereje amahoro barayabuze. Inkambi z’abavanywe mu byabo imbere mu gihugu ni nyinshi hanze mu bihugu bituranyi ni benshi, hano iwacu i Rwanda honyine zirakabakaba inkambi zirenga eshatu zuzuye imiryango idafite icyizere cy’ejo hazaza cyo gusubira iwabo cyakora bamwe bahora barota wenda kuzajya muri Amerika, u Burayi na Canada. Uzi kubaho utagira gakondo yawe ukuntu bibabaza mu buzima?

Ubwo nariho nshaka icyangombwa mu rwego ntiriwe mvuga, umuntu umwe wampaga serivisi yambajije aho navukiye nuko mubwira ko navukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo icyo gihe yitwaga Zaïre ya Marchal Mobutu Sese Seko.

Ati “Kuki atari byo biri ku mwirondoro wawe? Mubwira ko ibiri ku mwirondoro wanjye nabihisemo kuko ariho ababyeyi n’igisekuru cyanjye bakomoka. Ariko mu gihe yambazaga icyo kibazo natinze kumusubiza kuko yaranyibukije amateka yacu y’ukuntu umuryango wanjye wari umaze imyaka n’imyaniko aho muri Zaïre igihe cyageze hakavuka imvururu zishingiye ku masambu hagati y’abibona nka bakavukire n’Abanyarwanda bikatuviramo gutakaza ibyo umuryango wari wararuhiye byose.

Data wari warakoreye ubutegetsi bwite n’abantu ku giti cyabo afata utwangushye nyuma y’imyaka isaga mirongo ine agaruka kuri gakondo ye. Ibi hari byinshi byangije kuhazaza h’umuryango wanjye. Ntanze uru rugero kugira ngo nibura abantu bajye bumva icyo kugira igihugu bivuze.

Kugira igihugu no guhabwa agaciro muri cyo nibyo umutwe wa M23 urwanira kugeza ubu kandi impamvu yabo uyisesenguye irumvikana iyo urebye ukuntu abavuga Ikinyarwanda batotezwa natanze n’urugero ko atari ibya vuba aha ahubwo kuva nakera byabagaho.

Ninde wakwishimira kuba mu nkambi ubuzima bwe bwose? Ibi byose ni inshingano z’ubuyobozi bwa RDC gukemura iki kibazo ari na byo byatumye Umuryango w’Abibumbye wohereza ingabo zibumbiye muri MONUSCO ngo zifashe kugarura amahoro no kurinda abaturage bagabwagaho ibitero n’inyenshyamba zitandukanye zihabarizwa.

Mu gihe ibyo binananiranye niho havuka indi mitwe iharanira uburenganzira bwayo nka M23. Kimwe mu bigaragaza ko uyu mutwe ufite gahunda ni uko ibyo barwanira byigaragaza ariko kandi kuba unatinyitse byonyine kugeza ubwo ingabo za MONUSCO ziwutinya zihamya ko witwara nk’igisirikari cy’umwuga bivuze ko bafite ukuri kuko burya kugendera kuri gahunda bigenwa n’intego itomoye umuntu aba afite.

Kuki MONUSCO irimo guta ibaba hariya?

Kimwe mu bigaragara ni uko Umuryango w’Abibumbye wabaye akarima k’isibaniro mu gufata imyanzuro hagati y’ibihugu by’ibihangange birangajwe imbere na Amerika, u Bufaransa, u Bwongereza,u Bushinwa n’u Burusiya. Ku giti cyanjye naragenzuye nsanga imyanzuro ifatwa n’ibi bihugu isa no kwemeranya kugabana ikimasa kigomba kuribwa ku munsi mukuru nyuma buri wese agafata intongo iryoshye bitewe n’imbugita abagisha cyangwa n’uruhande ruriho umunopfu akunda.

Bivuzeko bigoranye kuri misiyo za ONU kuba zajya zigera ku ntego mu gihe ibi bihugu by’ibihangange byimakaza inyungu zabyo mu myanzuro bafata kuruta kwita ku nyungu z’abaturage bari mu kaga.

Ikindi ntekereza ni uko ingabo zijya muri bene ubwo butumwa kenshi zimwe zihitamo gusegasira amagara yazo kugira ngo amadorali bazahembwa bazatahe bayasangire n’imiryango yabo bagihumeka umwuka w’abazima bityo kugira intego y’ubwitange no gupfira abo bashinzwe kurinda bikabura.

Ni yo mpamvu aho rukomeye umuriro watse n’iyo ryaba isasu rimwe bayabangira ingata.

Bitari uko ndi umunyarwanda ahubwo nkoresheje ubushishozi kandi bigaragarira buri wese nabonye nibura ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwa ONU aho ziri ari zo zigerageza kwitanga, ibi kandi ubanza bikorwa kuko n’ubundi izi ngabo zatojwe kugira ikinyabupfura no kwitangira amahoro kuruta izindi nyungu.

Ibi ni na byo bituma henshi ku isi barimo kwitabaza u Rwanda mu kubafasha kugarura amahoro aho byananiranye. U Rwanda rwubatse ireme ry’igisirikare gifite intego, kirwanira uburengazira bwa muntu mu bwitange bwose. Ingabo ONU yakagombye kujya ikoresha zakagombye kuba zifite ireme riteye ritya.

Ingabo zituruka mu bihugu n’ubusanzwe byamunzwe na ruswa biragoye kuba zagarura amahoro ahantu nka hariya hari imitwe yitwaje intwaro yirirwa isahura umutungo kamere.

Biroroshye rero kuba izi ngabo zaba zigwa mu mutego wa ruswa ituma rimwe na rimwe badafata ibyemezo bikwiye byo kurengera umuturage no kumurwanirira. Byaba byiza ONU mbere yo kugena ibihugu runaka bijya mu butumwa bw’amahoro babanje kujya bakora igenzura ryimbitse bareba niba igisirikare runaka giteganywa kujya mu butumwa bw’amahoro kitarimo ruswa.

Ubuyobozi bwa Congo-Kinshasa byaba byiza bongereye imbaraga mu kwita ku bibazo by’abaturage babo birinda gutiza umurindi udutsiko tw’inyeshyamba zihabarizwa zaba izo muri icyo gihugu n’izindi zihungabanya umutekano w’ibihugu bituranye na yo aha kandi MONUSCO niho yagashyize imbaraga kuko biri mu ntego yabo yabajyanye muri iki gihugu.

Baca umugani mu Kinyarwanda ngo “Akimuhana kaza imvura ihise’’ kandi ngo “Umugabo arigira yakwibura agapfa’’, Leta ya Congo ikwiriye gufata imyanzuro ikakaye irengera inyungu z’abanyagihugu bose nta vangura rishyizwemo ni byo bizatuma ingabo z’amahanga zitaha kuko ituze rizaba ribonetse.

Icyampa amahoro arambye akaganza mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .