00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC ikomeje gukama ikimasa mu muvuno wayo wo kurega u Rwanda

Yanditswe na Muhumuza Alex
Kuya 21 November 2022 saa 09:37
Yasuwe :

Amezi abaye atandatu umwuka umeze nabi hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’u Rwanda kubera imirwano umutwe wa M23 wubuye. U Rwanda rwarezwe ibirego by’ubwoko bwose kugeza no ku kwiba ingagi za Congo, ariko Congo nayo ntirasobanukirwa, yabaye nk’umwana uririra mu rutare.

Intambara ntawe utayirwana ariko kuyitsinda bisaba kumenya no kumenyekanisha icyo urwanira. M23 yafashe intwaro ishinja Congo kutubahiriza ibyo basinyanye byo gufatwa neza mu gihugu cyabo. Congo aho gusubiza impamvu itabikoze cyangwa ngo ibishyire mu bikorwa nk’uko yabisinye, yatangiye kwegeka iyo ntambara ku Rwanda, biba indirimbo imbere muri Congo no hanze yayo aho bagiye.

Muri aya mezi atandatu ashize, Congo yashinje u Rwanda byinshi igamije ko rufatirwa ibihano mu ruhando mpuzamahanga yibwira ko intambara ari bwo izahagarara, nyamara byagiye bifata ubusa ahubwo ayo mahanga agasaba Congo kubanza gutokora umugogo uri mu jisho ryayo.

Bwa mbere Congo yatangiye ivuga ko ikimenyetso cy’uko u Rwanda rufasha M23 ari uko yambara imyenda ijya gusa n’iy’ingabo zarwo, nyamara amashusho uwo mutwe ushyira hanze agaragaza ko bambara imyenda itandukanye harimo n’ababa bambaye isa n’ingabo za Congo, iza Amerika n’ahandi.

Impamvu ni uko inganda zikora imyenda ya gisirikare zitabujijwe kugurisha uwo zishaka wese, icyo zireba ni inyungu. Kuba inyeshyamba zagaragara zambaye imyenda y’ingabo z’u Burusiya kandi ziri muri Afurika ntabwo bivuze ko izo ngabo ari izifashwa n’icyo gihugu.

Mu gihe ibintu byari bigishyushye Congo ishaka ko u Rwanda rufatirwa ibihano ku ruhando mpuzamahanga, ushinzwe ububanyi n’amahanga wa Leta Zunze Ubumwa za Amerika, Anthony Blinken yagiriye uruzinduko i Kinshasa n’i Kigali.

Kinshasa yamwakiriye nk’amata y’abashyitsi, bagamije ko yabareba icyoroshye igihugu cye kigafata imyanzuro ikakaye igamije kuniga u Rwanda.

Blinken aho kumva ibyo Congo imubwira, yavuze ko impande zombi zikwiriye kugana mu biganiro kandi zombi zigahagarika gukorana n’imitwe yitwaje intwaro. Intoki Congo yatungaga u Rwanda nayo yarazitunzwe, ndetse ho biba bibi kuko FDLR ishinjwa gukorana nayo ari umutwe w’iterabwoba wemejwe na Loni, ugashinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Icyo gihe ni nabwo Ambasaderi wa Congo muri Loni, Georges Nzongola-Ntalaja yabwiye akanama k’umutekano ka Loni ko aho bigeze ingabo zabo zidashobora gutsinda M23 kuko zinjiwemo n’Abanyarwanda.

Congo imaze kubona ko ibirego byayo bitari gufata ku rwego mpuzamahanga, Perezida Felix Tshisekedi yifatiye ikibazo mu maboko, muri Nzeri ajya mu Nteko rusange ya Loni yitwaje urupapuro n’ikaramu.

Tshisekedi yamaze iminota 40 avuga u Rwanda n’uburyo amahanga agomba kurumukiza niba yifuza umutekano mu Burasirazuba bw’igihugu cye.

Icyakora Tshisekedi ntabwo yabibukije ko aho hantu hasanzwe imitwe isaga 130 kandi ihamaze imyaka isaga 25, ndetse ko muri yose M23 ari yo ya vuba kandi raporo za Loni, zigaragaza ko ari wo mutwe wagaragaweho ibikorwa bike cyane by’ubugizi bwa nabi.

Uwo munsi ni na bwo Tshisekedi yakoze akandi gashya, avuga ko M23 ifashijwe n’u Rwanda ari bo bahanuye indege y’ingabo za Loni ziri mu Burasirazuba bwa Congo (MONUSCO). Indege yarashwe muri Werurwe 2022 igwamo abanya-Pakistan batandatu, Umurusiya n’umunya-Serbia.

Ubwo indege yaraswaga tariki 29 Werurwe, Leta ya Congo yahise ibyegeka kuri M23 nyamara uwo mutwe urabihakana ubishyira ku ngabo za Leta.

Monusco yavuze ko ikiri mu iperereza, kuva ubwo ntiyashyira hanze ibyarivuyemo, ntabwo bizwi niba ibyavuyemo byarahawe Tshisekedi gusa kandi igihugu cye na cyo cyari mu bakekwaga.

Ibirego bya Tshisekedi n’igihugu cye muri Loni byanze gutanga umusaruro. Inzego zose z’igihugu nta nama zitabiraga ngo zivemo zitagaragaje ko ibibazo bafite byose bituruka ku Rwanda ariko habura ubyumva.

Mu nteko rusange ya Loni iherutse, Tshisekedi yashinje u Rwanda kuvogera igihugu cye, bifata ubusa nyuma yo kubwirwa kenshi ko umuzi w'ikibazo uzakemurwa n'abanye-Congo ubwabo

Mu Ukwakira 2022, Ambasaderi Nzongola muri Loni yazanye ikimenyetso gishya cy’uburyo u Rwanda rutazatuma Congo ihumeka, kuko ngo rwiba ingagi n’inguge zo muri Pariki ya Virunga.

Nzongola yashingiye kuri raporo itazwi nawe ubwe yavuze ko yibagiwe, maze avuga ko “Buri wese abizi ko u Rwanda rwari muri Congo mu 1998 kugeza 2003, rukahakora bibi byinshi birimo no gusahura ubukungu ndetse uyu munsi rukaba mu bihugu bya mbere byohereza hanze zahabu na coltan byavuye muri Congo n’indi mitungo kamere irimo ingagi n’inguge.”

Bivuye ku ngagi, Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu, Sama Lukonde mu ntangiriro z’Ugushyingo 2022 yitabiriye inama yiga ku mihandagurikire y’ibihe izwi nka COP27, yabereye i Sharm El-Sheikh mu Misiri.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iyo nama tariki 8 Ugushyingo, Lukonde yavuze ko u Rwanda arirwo nyirabayazana w’imihindagurikire y’ibihe mu gihugu cye, kuko ngo rushyigikiye imitwe yitwaje intwaro ituma abashinzwe kubungabunga ibidukikije batagera aho biri ngo babibungabunge.

Lukonde yavuze ko amahanga nadafasha Congo kurwanya iyo mitwe, ibidukikije bizashira hanyuma Isi ikajya mu kaga.

Uyu mugabo w’imyaka 45 yongeye kuvugwa mu mpera z’icyumweru gishize mu nama nkuru y’Umuryango uhuza ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF) yabereye i Djerba muri Tunisia.

Mu gihe abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bari bagiye gufata ifoto y’urwibutso, Lukonde yanze kuyijyamo avuga ko atagaragara mu ifoto imwe n’u Rwanda kandi arirwo bashinja gufasha M23 ibageze kure.

Icyakora icyatangaje abantu, Lukonde yanze gufata iyo foto nyamara hari ifoto yafashwe imugaragaza Lukonde ari kumwe n’umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo uyobora OIF na Perezida wa Tunisia, Kais Saied.

Hari indi foto kandi yafashwe muri iyo nama aho Lukonde agaragara mu itsinda ririmo Perezida Kagame, Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye ndetse n’uwa Senegal, Macky Sall, bose baganira.

Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron ubwo yaganiraga na TV5 nyuma y’iyo nama, yagarutse ku muti w’ikibazo ari na wo amahanga amaze igihe asaba Congo kubahiriza, ari wo wo kugana inzira y’ibiganiro.

Mu nama OIF, kuri iyi foto Lukonde ari kumwe n'abarimo Louise Mushikiwabo, Umunyarwandakazi uyobora OIF
Mu nama ya OIF, Lukonde yagaragaye ari kumwe na Perezida Kagame, Perezida Macky Sall na Evaritse Ndayishimiye w'u Burundi
Congo yanze kugaragara mu ifoto rusange y'abakuru b'ibihugu na Guverinoma zigize OIF

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .