00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda 100 bafite imyaka 25 bahawe amahirwe yo gusura ingagi ku buntu

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 7 July 2019 saa 03:35
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) kigiye gufasha Abanyarwanda bafite imyaka 25 y’amavuko gutembera muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga no kwirebera ingagi ziyibarizwamo, ziri mu biza ku isonga mu gukurura ba mukerarugendo mu Rwanda.

RDB yatanze aya mahirwe mu gihe hizihizwa imyaka 25 ishize igihugu kibohowe ubutegetsi bwaryanishije abaturage, bikageza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye ubuzima bw’inzirakarengane zirenga miliyoni.

Ni igikorwa kijyanye na gahunda ngarukamwaka ya “Tembera u Rwanda”, igamije gushishikariza Abanyarwanda by’umwihariko gukangukira gusura ibyiza nyaburanga bigize igihugu cyabo.

Pariki y’Ibirunga ibamo ingagi zo mu misozi ni imwe mu zikurura ba mukerarugendo benshi bagana u Rwanda.

Mu gufasha Abanyarwanda gukomeza kwizihirwa n’ibirori byo Kwibohora, RDB yatanze amahirwe ku bantu 100 bafite imyaka 25 azatuma basura ibirunga.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, RDB yanditse ko “Waba ufite imyaka 25 cyangwa ukaba uzayuzuza muri uyu mwaka? Mu gihe twishimira imyaka 25 ishize twibohoye, twageneye Abanyarwanda 100 bujuje imyaka 25, amahirwe adasanzwe yo gusura ingagi zo mu Birunga.’’

Ni amahirwe akomeye kubera ko ubusanzwe kugira ngo umuntu asure ingagi bimusaba kwishyura $1500 ku muntu umwe, ni ukuvuga asaga miliyoni 1,3 Frw.

Ukwibohora k’u Rwanda ntikwaruzaniye gusa iterambere n’amahoro ahubwo byanagize uruhare mu kubungabunga umutungo kamere w’igihugu.

Ibi byatumye ubukerarugendo bwaguka cyane mu Rwanda ndetse Guverinoma yiyemeje ko izabusaruramo miliyoni $ 800 mu 2024, zivuye kuri miliyoni $ 438 mu 2017.

Igikorwa cya Tembera u Rwanda kigamije gushishikariza Abanyarwanda by’umwihariko gukangukira gusura ibyiza nyaburanga bigize igihugu no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

Ni gute waba umunyamahirwe?

Buri wese wujuje imyaka 25 mu 2019 ashobora gusura ishami rya RDB rimwegereye, agahabwa inyandiko yo kuzuza. Abanyamahirwe 50 ni bo bazatoranywa mu gihe abandi bazagenwa hifashishijwe imbuga nkoranyambaga za Twitter na Facebook.

Ku bakoresha Twitter, basabwa kuvuga umuntu wujuje imyaka 25 bakandika ubutumwa bwihariye, bakabuherekesha ifoto n’izina rye; bakanongeraho hashtag #TemberaURwanda25 #Kwibohora25 bakongeraho @visitrwanda_now.

Abazatsinda bazahabwa amahirwe yo guherekezwa n’umuntu umwe bazahitamo. Irushanwa rizasozwa ku wa 20 Nyakanga 2019. RDB ni yo izishyura urugendo rwerekeza muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ruteganyijwe mu Ukuboza 2019.

Ibarura ryakozwe mu 2010 ryagaragaje ko mu Birunga hari ingagi 480 zivuye kuri 285 zari zihari mu 1978. Muri izo ngagi, 65 % ziba mu Rwanda. Kuva mu 2003 kugeza mu 2010, ingagi zo mu birunga ziyongereye ku kigero cya 26.3 %.

Ibirunga by'u Rwanda ni kimwe mu bice bikurura ba mukerarugendo kubera Ingagi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .