00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ba mukerarugendo batangiye gupimwa Coronavirus mbere yo gusura ingagi

Yanditswe na Habimana James
Kuya 12 March 2020 saa 06:25
Yasuwe :

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), Clare Akamanzi, yatangaje ko abasura ingagi muri Pariki y’Ibirunga batangiye gupimwa icyorezo cya Coronavirus mbere yo kujya gusura ibi byiza, igikorwa na bo bishimiye kuko bituma bumva bafite umutekano uhagije ku buzima bwabo.

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 12 Werurwe 2020, nibwo mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Coronavirus cyugarije Isi, abakozi b’ibitaro bya Ruhengeri ku bufatanye na RDB n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, batangije igikorwa cyo gusuzuma ba mukerarugendo basura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi, yabwiye IGIHE ko ibi byose biri muri gahunda Guverinoma y’u Rwanda yafashe yo gukumira ko iki cyorezo cyagera ku butaka bw’u Rwanda.

Yavuze ko RDB yafashe izi ngamba kugira ngo abajya mu Birunga bapimwe, harengerwe ubuzima bwabo, ubw’Ingagi n’ubwabaturiye izi pariki. Abahanga bagaragaza ko abantu n’ingagi bafite byinshi bahuza, ku buryo bashobora kwanduzanya indwara.

Akamanzi avuga ko nyuma y’aho iki gikorwa gitangiriye, ba mukerarugendo babyishimiye kuko bibaha umutekano w’ubuzima bwabo.

Yagize ati “Nk’uko mubizi iki ni ikibazo kibangamiye Isi, niyo mpamvu dufatanyije na RBC twatangiye gupima abantu bose bajya gusura ingagi ngo tubungabunge umutekano wazo, ndetse n’abaturage baturiye hariya n’Abanyarwanda muri rusange.”

Yavuze ko ikindi barimo gukora ari uko abantu bajya gusura Ingagi babanza bagakaraba intoki bakagira isuku no kumenya buri muntu igihugu avuyemo.

Kugeza ubu RBC yashyizeho itsinda ry’abaganga bahoraho 10 n’abandi bashobora kuryunganira igihe bibaye ngombwa, bapima ibimenyetso bya Coronavirus kuri buri muntu wese uvuye hanze y’u Rwanda, cyane cyane mu Bushinwa cyangwa uwo bikekwa ko yahageze kandi bashobora no gutanga ubufasha ku muntu babisangana.

RDB yashyizeho amabwiriza aha uburenganzira abakerarugendo batemberera mu Rwanda bwo kuba bahindura amatariki yo gusura ingagi mu gihe kitarenze imyaka ibiri mu rwego rwo guhangana na Coronavirus.

Iki kigo giheruka gutangaza amabwiriza azagenderwaho mu gihe hari abakerarugendo bashaka gusubika cyangwa kwimura ingendo zabo.

Itangazo rivuga ko “Hakuweho uburyo umuntu yamenyeshaga mbere y’iminsi irindwi kugira ngo asure pariki; hakuweho iminsi 30 yagenwaga ngo ikigo gitembereza ba mukerarugendo kibe cyamenyekanishije ko bishyuye.’’

Rikomeza riti “Abakerarugendo bifuza gusubika uruhushya baguze rwo gusura pariki kubera ihagarikwa ry’ingendo z’indege cyangwa bakumiriwe gukora ingendo ahantu runaka bitewe na Coronavirus bafite igihe cy’imyaka ibiri yo kwimura itariki bari bafashe bidasabye ikindi kiguzi; abaguze impushya zo gusura pariki mu mezi atabamo ba mukerarugendo benshi bashobora guhindura igihe bagombaga gusurira ingagi, bagahitamo ikindi gihe nk’icyo bitarenze imyaka ibiri. Abakerarugendo bagombaga kwitabira inama baguze impushya ku giciro kigabanyijwe na bo bemerewe kwigiza inyuma impushya baguze bakaba bazikoresha mu kindi gihe bahitamo mu myaka ibiri.’’

Iri tangazo rigaragaza ko uburenganzira bwatanzwe mu gihe butarahindurwa bwemerewe gukoreshwa mu gihe cy’amezi atandatu uhereye igihe [ 9 Werurwe 2020] ryashyiriweho umukono kandi urwo ruhushya rugakoreshwa mu myaka ibiri.

Imibare igaragaza ko abantu 129,771 bamaze kwandura iyi virusi ku Isi, naho 4,751 bamaze kwitaba Imana.

Ibarura ryakozwe mu 2016 ryerekanye ko mu Rwanda habarurwaga ingagi 604 ziba mu miryango 41, bingana n’izamuka rya 26% kuko zavuye kuri 480 mu mwaka wa 2010.

Guverinoma yihaye intego ko mu 2024 inyungu u Rwanda ruvana mu bukerarugendo izagera kuri miliyoni $800 zivuye kuri miliyoni $404 yinjiye mu 2017.

Ba mukerarugendo batangiye gupimwa Coronavirus mbere yo kwinjira mu Birunga
Ba mukerarugendo bishimiye iyi gahunda ituma banamenya uko bahagaze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .