Uru rutonde rwakozwe n’Urubuga Elite Traveler, rwandika amakuru arebana n’ibintu bihenze kandi bigezweho, ubukerarugendo n’ibindi, rugaragaraho hoteli nziza kandi zigezweho hagendewe kuri buri mugabane.
Umugabane wa Afurika ufitemo hoteli ebyiri zirimo Bisate Eco Lodge yo mu Majyaruguru y’u Rwanda ndetse na Grootbos Private Nature Reserve yo muri Afurika y’Epfo.
Urubuga Elite Traveler ruvuga ko rwakoze uru rutonde mu rwego rwo gufasha ba mukerarugendo guhitamo aho bashobora kuruhukira hajyanye n’igihe kandi hatangiza ibidukikije.
Imiterere ya Bisate Lodge ituma ba mukerarugendo bizihirwa no kuharara. Ni hoteli iri mu rwego rwa hoteli z’inyenyeri eshanu yatashywe ku mugaragaro na Perezida Paul Kagame ku wa 1 Nzeri 2017.
Kuva iki gihe Bisate Eco Lodge yatangiye kwirahirwa n’abatari bacye barimo icyamamare mu mukino wa Tennis, Maria Sharapova wayirayemo igihe yasuraga u Rwanda mu 2019.
Iyi hoteli yubatswe hagendewe ku muco Nyarwanda kuko uwayikoreye inyigo yagendeye ku buhanga bw’imyubakire gakondo ndetse n’ibirunga by’u Rwanda.
Igizwe n’inzu z’ibyatsi esheshatu, buri yose ifite ishusho ya kimwe mu birunga byo mu Rwanda ikaba ahitegeye ku gasozi keza kari mu ishyamba, ku buryo uburanga bw’imisozi iyikikije n’ikirere bituma uhari yumva umwihariko waho.
Uretse kuba ifite ishusho y’ibirunga nka Bisoke, Mikeno na Kalisimbi, urebye Bisate Lodge uhita kandi uyibonamo ishusho y’ingoro y’Umwami yo mu Rukari i Nyanza.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) ruvuga ko kuba mu Rwanda harafunguwe Bisate Eco Lodge ari ikimenyetso ko umuhate w’igihugu mu kubungabunga ibikorwa bikurura ba mukerarugendo, amabwiriza yorohereza ishoramari ndetse na politiki iharanira impinduka nziza byatangiye gutanga umusaruro.
Kuba kandi iyi hoteli igenewe kwakira ba mukerarugendo bo ku rwego rwo hejuru bifuza kugirira ibihe byiza muri Pariki y’Ibirunga, ihorana abashyitsi bishyura amafaranga abarirwa muri miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda, bishimangira ko hari byinshi byisumbuye igihugu cyasangiza abaturutse mu mahanga.
Uretse Bisate Eco Lodge, u Rwanda rufite n’izindi hoteli zubatswe mu buryo bugabanya ingaruka mbi ku bidukikije zigera ku 10 zirimo nka Inzu Logde iri mu Karere ka Rubavu, intego akaba ari ukubaka izindi nyinshi.
Urutonde rwa Elite Traveler rugaragaraho izindi hoteli zifite umwihariko wo kutangiza ibidukikije nka Pikaia Lodge yo mu Birwa bya Galápagos, Habitas Tulum yo muri Mexique, Whitepod yo mu Busuwisi, Borgo Pignano yo mu Butaliyani, Song Saa Private Island Resort yo muri Cambodia, Soneva Fushi yo muri Maldives na Kokomo Private Island yo muri Fiji.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!